Digiqole ad

Rubavu: Buri wese ategereje kureba ubukwe bwa Gahekukokari

Ikifuzo cye mu buzima cyari ukuzashaka umugore ufite ingingo zose kuko we, yavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru yombi. Froduard Gahekukokari yaterese umukobwa Seraphine Uwimana, aza kumwemera none biyemeje kurushinga imbere y’Imana tariki 25 Ukwakira 2014. Uyu mugabo ubusanzwe akaba yari atunzwe no gusabiriza abagenzi muri gare ya Gisenyi.

Froduard avuga ko byamugoye cyane gutereta Seraphine, ariko Seraphine avuga ko yashidutse amukunda
Froduard avuga ko byamugoye cyane gutereta Seraphine, Seraphine avuga ko yaje gushiduka amukunda

Abaturage batari bacye mu mujyi wa Rubavu usanga bavuga ko batangariye kumva ko Gahekukokari agiye gukora ubukwe n’umukobwa ‘w’ikizungerezi’(mwiza). Buri wese aba afite amatsiko yo kubyumva neza.

Nyamara Uwimana na Gahekukokari ubu imbere y’amaetgeko y’u Rwanda ni umugabo n’umugore kuko baherutse kujya mu murenge tariki 25/07/2014 nk’uko babibwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu.

Ubukwe bwabo imbere y’imbaga y’Imana buzaba kuwa 25/10/2014 mu itorero ry’Abangilican i Rubavu ndetse imyiteguro y’ubukwe bwabo ubu ngo irarimbanyije nk’uko Gahekukokari abivuga.

Ati “Ndashimana cyane Imana yampaye umugore mwiza ufite ingingo zose nk’uko nabiyisabye kenshi. Ubu nzambara ikoti nawe yambare agatimba dusezerane. Ni ibyo gushimira Imana cyane.”

Gahekukokari w’imyaka 28, avuga ko bitamworoheye gutereta uyu mukobwa, nubwo ariko ngo yumvaga ko bishboka ko amaherezo azamwemera.

Ati “ Namubajije akazina, nyuma ndakomeza ariko nkabona umukobwa atanyitayeho. Sinacutse intege nakomeje kumwiyegereza kugeza ubwo yemeye icyifuzo cyanjye tubyumva kimwe dufata umwanzuro duhereye ku gusezerana mu mategeko. Ubu n’ibindi turi kbyitegura neza kandi abo nahaye ubutumire banyijeje kuzamfasha ubukwe bukagenda neza.”

Umuseke wasabye uyu mugabo guhamagara umugore we tukaganira ku by’ubu bukwe n’urugo rwabo, Uwimana Seraphine w’ikigero cy’imyaka 27 avuga ko byamufashe igihe kwemerera urukundo uyu mugabo.

Ati “Nanjye sinzi uko byagenze ariko ni Imana yabishatse ko tubana, nashidutse namwemereye numva mukunze. Ubu twizeye ko Imana izadufasha tukabana mu munezero urugo rwacu rugakomera”.

Uwimana avuga ko  n’ubu hari  benshi mu muryango we batifuza ko ashyingiranwa na Gahekukokari, amagambo ngo ni menshi ariko ati “ Njyewe icyo niyemeje ni ukuzabana n’umugabo wanjye tugafatanya, iby’amagambo nkabyirengagiza kuko ntaho byatugeza mu rugendo turimo.”

Froduard avuga ko afite ikizere cyo kuziyubakira inzu afatanyije n'umugore we
Froduard avuga ko afite ikizere cyo kuziyubakira inzu afatanyije n’umugore we

Gahekukokari avuga ko afite icyizere ko nagera mu rwe azabona ubufasha akareka ibyo gusabiriza muri gare, agashaka utwo yakora tumwinjiriza afatanyije n’umugore we.

Abantu batandukanye barimo abamotari, abashoferi n’abandi bakorera aha hafi ya gare ya Gisenyi babwiye Umuseke ko biteguye kwikusanya bagatera inkunga Gahekukokari mu bukwe bwe bakanamuherekeza.

Uyu mugabo asaba bagenzi be babana n’ubumuga kutitinya ngo bumve ko nacyo bamaze, ko bakwiye kwigirira ikizere.

Uwimana Seraphine we asaba abantu bose kureka kwibwira ko ababana n’ubumuga atari abantu nk’abandi kuko ngo yasanze ari abantu batekereza kandi bafite impano n’ubushobozi butandukanye akurikije ibyo yabonye agashima ku mugabo we.

Frodouard Gahekukokari (07 82 10 43 61) akomoka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu, ubu atuye mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi, aha niho umugore we akomoka. Froduard aba mu nzu nto akodesha akavuga ariko ko afite ikizere cyo kuzubaka inzu ye afatanyije n’uwo bagiye kurushinga.

Bizeye kuzabana mu munezero
Bizeye kuzabana mu munezero

 

Photos/P Maisha/UM– USEKE

Patrick Maisha
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Umugabo ni mumutwe. urebye uriya musore urabona ko yuzuye!

    • Froduard aramwegukanye na Seraphine yiboneye umugabo courage urukundo nta mupaka yewe

      • Imana izabibafashemo uru nirwo rukundo ruzira uburyarya.Bazabyare baheke.

  • Ababyeyi nibabi nga Gahekeukokari!!? Bagahitako barigira izina rye!?

  • Imana ibahezagire kandi muzogire urubanza rwiza urukundo rusumba amahera kandi rusumba impera zose zo mwisi abantu bamenyera aho ndabivuze kuyo mwigeme kuko ashobora kuronka abandi bo mukunda ariko uzobane nuyo Imana uaguhaye ncuti yanje musore nawe uzokunde umugore wawe kuko wa muhawe n’ uhoraho

  • Kubana n,ubumuga bubi ni ukubana nubwo mumutwe naho se babifashijwemo n,Imana ntibazubaka?byonyine se no gutegura ubukwe ntihariabo byananiye bafite ingingo zuzuye?uwumva bidashoboka niwawundi wumva ko abantu bose atari bamwe ahubwo ubukwe bwiza !

  • Iyo mutwereka amafoto basezeranye mu Murenge

  • True love.Imana izabane namwe

  • Buli muntu wese kw’isi ni mwiza nk’uko Imana yamuremye kuko yamuremye mw’ishusho rye. Uyu musore ni mwiza rwose, nubwo yavukanye ubumuga. Ndashima uyu mukobwa wamukundiye umutima we mwiza, kurenza ko yakulikira ibintu nta rukundo amufitiye. Uru nirwo rukundo nyakuli, kandi ndahamya ko Imana izabahundaho imigisha yayo. Mbifulije urugo ruhire n’amahoro mu buzima bwanyu. Ndashima n’abantu biyemeje kubashyigikira. Nta muntu kw’isi udakenera umukunda. Mugire amahoro y’Imana.

  • Uru nirwo rukundo kabisa! ndasaba Imana yo mu ijuru ngo izafashe aba bageni bagire ubukwe bwiza, urugo rwiza kandi bazabyare bororoke kuko babereye abandi icyitegererezo mu rukundo. Imana ibiteho kandi ibatsindire umubi.

  • Harya ngo izina ni irikujije ? Birababaje kubon Ababyeyi bahemukira abana babita amazina nk’iri rya Frodouald,Yari umwana uko yavutse uko ari ko kose, Nasaba Abayobozi bene aya mazina apfobya kujya bayahindura

  • TURABEMERA CYANE.

  • Seraphine agize neza rwose kandi ntazamuce inyuma. Nshimiye abazatera inkunga Gahekukokari yasezeranye kandi azambare umucyenyero n’ikoti yasezeranye. Ku ntwerereno azasagura azakuremo udufaranga two gucuruza utuntu kuko gusabiriza si umuco mwiza uko umuntu yaba ameze kose. Niba ababyeyi n’umuryango wa Seraphine barababaye bifite ishingiro kuko Umuntu yakwifuza gushyingira umuzima ntiyahitamo gushyingira ikimuga ariko uko abantu babona ibintu Imana yo siko ibibona.

  • urunirwo rukundo nyarwo imana izabafashe kid ubukwe bwiza

Comments are closed.

en_USEnglish