Digiqole ad

Kwiyamamaza biri kugenda neza ariko ntihaburamo urunturuntu – NEC

 Kwiyamamaza biri kugenda neza ariko ntihaburamo urunturuntu – NEC

Prof Kalisa Mbanda uyobora NEC avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda neza ariko ko hataburamo urunturuntu

*Diane Rwigara na Mwenedata G. Bashobora kuba bari gukurikiranwa,
*Urutonde ntakuka rw’abazatora ni 6 897 076,

Prof. Kalisa Mbanda uyobora komisiyo y’amatora (NEC/National Electoral Commission) mu Rwanda aravuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda biri kugenda neza ariko ko hatari kuburamo udutotsi dushingiye ku kutanoza gahunda kuri bamwe mu bakandida. Ati “…ariko iby’abantu ntibijya bibura urunturuntu.”

Prof Kalisa Mbanda uyobora NEC avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda neza ariko ko hataburamo urunturuntu
Prof Kalisa Mbanda uyobora NEC avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda neza ariko ko hataburamo urunturuntu

Perezida wa Komisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda avuga ko ibikorwa byagenze neza mu minsi itanu ishize abakandida batatu barimo umwe wigenga na Perezida Paul Kagame batangiye ibikorwa byo kujya kumurikira Abanyarwanda imigabo n’imigambi byabo.

Ati “Biragenda neza ariko iby’abantu ntibibura urunturuntu, hari bamwe badatanga gahunda yabo ngo bayimenyeshe abayobozi hakiri kare bigatuma abayobozi n’abakabategereje batazi aho bazabikorera.”

Uyu muyobozi wa NEC avuga ko hari n’abakandida batanga gahunda zabo mu turere cyangwa baba bagomba kwiyamamarizamo ariko ntibagaragaze neza aho ibikorwa byabo bazabikorera.

Ati “Hari n’abatanga byombi (gahunda n’aho bazakorera) ariko bakarenga bagakererwa, abantu bagategereza bakarambirwa.”

Prof. Mbanda avuga ko utu dutotsi tudakanganye ndetse ko yizeye ko ari ukubera imihini mishya kuko ari mu ntangiriro z’ibi bikorwa byo kwiyamamaza.

Ati “Tuzi ko mu minzi ya mbere hari ibigenda bikocama gato ariko nk’uko tubimenyereye abantu bagenda babikosora, muri iyi minsi biraza gutangira kugenda neza kuruta uko byagenze muri iyi minsi itanu yatangiraga.”

Ku munsi w’ejo hashize, kanida Perezida Dr Frank Habineza wa DGPR wiyamamarije mu karere ka Kirehe na Ngoma yavuze ko  yababajwe no guhindurirwa imwe muri site yagombaga kwiyamamarizaho ku munota wa nyuma.

Prof. Kalisa Mbanda wagarutse kuri ibi biri gushinjwa inzego z’ibanze mu kubangamira bamwe mu bakandida, yavuze ko ibi na byo biterwa n’umukandida udatanga neza gahunda zabo.

Ati “N’uyu munsi twagize case (ikibazo) imeze nk’iyo, n’ejo n’ejobundi twarayigize, twarabahamagaye turababwira tuti muge mwandika hakiri kare kugira ngo ubuyobozi bobone igihe cyo kwinyagambura bubasubize hakiri kare.”

Prof. Kalisa Mbanda wanatangaje urutonde ntakuka rw’abazatora, yavuze ko abanyarwanda bazatora ari 6 897 076 barimo igitsina-Gabo 3 170 957 bangana na 46% n’igitsina-Gore 3 723 119 bangana na 54%. Urubyiruko rushimirwa kwitabira gahunda z’aya matora, rungana na 3 131 782 bangana na 45%.

Prof Mbanda avuga ko site z’itora zizatorerwaho mu gihugu hose ari 2 424 mu gihe ibyumba by’itora ari 16 691.

 

Rwigara na Mwenedata bashobora kuba bari gukurikiranwa…

Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert bari bifuje kuba abakandida muri aya matora y’umukuru w’igihugu bakaza gusubizwa inyuma kubera ko batari buzuje ibisabwa ndetse bakavugwaho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo kugaragaza ko basinyiwe na bamwe mu bantu bitabye Imana.

Prof Kalisa Mbanda avuga ko inshingano za Komisiyo ayoboye zirangirira mu gusuzuma, kwemerera cyangwa guhakanira abifuza kuba abakandida ariko ko itajyana mu nkiko aba bantu bakoresheje ibi byangombwa binyuranyije n’amategeko.

Avuga mu gihe inzego zibishinzwe zakwifuza gukurikirana abagagaweho ubu buriganya zabikora ndetse Komisiyo ikaba yazifasha ibigenwa n’itegeko.

Ati “Inyandiko tuba tuzifite ntabwo twazihwanyuza, ntitwazijugunya turareka inzego bireba zigakora uko zibyumva.”

Uyu muyobozi wa NEC avuga ko hari inzego zasabye ibi byemezo binyuranyije n’amategeko byari byatanzwe n’abifuzaga kuba abaandida. Ati “Twaraziteguye turazizishyikiriza, ni aho twarangirije ibijyanye n’inshingano zacu nka Komisiyo y’amatora.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ndakeka ko Prezida wa Komisiyo agomba gukurikirana ibibazo bya bakandinda bose mumucyo kuko nabyo bifasha kubaka demokarasi.
    ikindi akurikirane ibibazo byazamuwe bya Nyagatare na Kirehe aho bohereza umukandida kwiyamamariza kwirimbi(nyagatare) na Kirehe aho abantu (abana) bazana amadrapeau yirindi shyaka kandi bitemewe bakavangira umukandida.
    Murakoze kandi mugire Demokarasi ihamye y’ubworoherane kuko iyo guhangana yajyanye naba jenosideri.

    • Demokarasi ubwayo irangwa noguhangana ariko ntabwo guhangana bivuze gutemana, kurasa no gufunga bivuze guhangana mu bitetekerezo werekana aho utandukaniye n’undi ndetse ninyungu ibitekerezo byawe byagirira igihugu nabanyagihugu akamaro.Igihe tuzabigereraho u Rwanda ruzaba rwarateye intambwe aho uwo mudatekereza kimwe areka kwitwa umwanzi/Adui/Umujenosideri/Igipinga nayandi mazina yibitutsi ntarondoye hano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish