Digiqole ad

Intore Mimi uba Uganda, ngo akurikirana kwiyamamaza kwa RPF nk’uri mu Rwanda

 Intore Mimi uba Uganda, ngo akurikirana kwiyamamaza kwa RPF nk’uri mu Rwanda

Ngo ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF abikurikiranira hafi kuko na we amushyigikiye

Ni umuhanzi umenyerewe mu by’imideli no mu mikino ndangamuco, muri ibi bikorwa bitegura amatora y’umukuru w’igihugu, yahinduye inganzo ubu ari gutegura ibihangano bishyigikira Umuryango wa RPF-Inkotanyi n’umukandida wawo. Ni Umunyarwandakazi Bwenge Bazubagira Carine Abygael usanzwe aba muri Uganda ariko ngo umunsi ku munsi akurikirana ibiri kubera mu Rwanda by’umwihariko ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame kuko na we amushyigikiye.

Ngo ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF abikurikiranira hafi kuko na we amushyigikiye
Ngo ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF abikurikiranira hafi kuko na we amushyigikiye

Uyu munyarwandakazi ugira inama Abanyarwanda bagenzi be biteguye gutora perezida, avuga ko ikirezi Abanyarwanda bambaye uyu munsi bagaragaza ko kera.

Ngo akunze gukurikirana ubuhamya butangwa n’abaturage bo mu bice bitandukanye bagaragaza intambwe bateye mu myaka 23 ishize kandi na we akaba ari umuhamya wo guhamya ibi byiza byagezweho kubera imiyoborere myiza.

Avuga ko aho aba muri Uganda, hari benshi bifuza kuba Abanyarwanda kubera ishema ry’u Rwanda rwa none n’umukuru w’igihugu cyarwo, Paul Kagame ugaragaza ubuhanga mu miyoborere.

Bazubagira wamaze no gushyira hanze indirimbo yise “Tora Kagame”, ishyigikira Kandida Perezida Paul Kagame, avuga ko uyu mukandida wa RPF-Inkotanyi ari ‘umugabo mu bagabo, akaba intwari mu ntwari’ kuko ibyo yahize abihigura ku gipimo kirenze icyo aba yaratanze.

Ati “Ibyo asezeranyije abaturage bitinzwa n’igihe gusa ariko iyo abivuze ubwo biba byakozwe, nta jambo rye rihera kuko ni inshuti y’abaturage, mujya mubibona iyo yabasuye.”

Agaruka kuri gahunda zazamuye imibereho y’abaturage kubera imiyobore ya Kagame nka gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ati “Yaciye imirire mibi mu banyarwanda, igabanya ubukene mu bantu kuko umuturage wahawe Inka aca ukubiri no kuganya bimwe mu bikoresho by’ibanze byo mu rugo.”

Bazubagira avuga ko gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) ari urukingo n’umuti by’ubukene. Ati “Aho iyi gahunda igeze ubukene burahunga, abaturage baba baciye ukubiri no kuburara, hehe no kongera kubura isabune cyangwa umunyu wo guteka.”

Uyu munyarwandakazi uba imahanga ariko ukurikirana ibibera mu gihugu ke, avuga ko amatora areba buri munyarwanda kuko ibizayavamo ari byo bizakomeza gushimangira iyi ntambwe imaze guterwa.

Avuga ko kuba igihugu cy’u Rwanda gitemba amata n’ubuki uyu munsi hari uwabigizemo uruhare bityo ko Abanyarwanda bakwiye kubizirikana bakazabihamya mu matora ateganyijwe mu ntangiro za Kanama. Ati “Dukunde igihugu cyacu ejo hacu ni heza kandi birigaragaza.”

Bazubagira winjiye mu buhanzi bwo kuririmba, avuga ko amahanga yirirwa aririmba ibyiza by’I Rwanda ndetse akaza kubyigiraho bityo ko na we ntacyamubuza kubirata kuko byivugira. Ati “Ibihangano byange ni wo musanzu wo gukomeza kubaka igihugu cyange.”

Uretse indirimbo ‘Tora Kagame’ yashyize hanze muri iyi minsi, uyu muhanzikazi mushya muri muzika avuga ko ari no gutegura indi ndirimbo y’insinzi kuko yizeye ko umukandida ashyigikiye azatorwa.

Intore Mimi avuga ko iyo atekereje ku bikorwa byo kwamamaza Kagame asa nk'uri mu Rwanda
Intore Mimi avuga ko iyo atekereje ku bikorwa byo kwamamaza Kagame asa nk’uri mu Rwanda

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yamaze.
    So what ???

    Ntacyo bivuze

  • nuko nuko munyarwandakazi mwiza utewishema nigihugu cyakubyaye komerezaho kandi ukomezurebe kure ushyigikire ishema ryabanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish