Tags : My Day of Surprise

Episode 95: Jane na Eddy biyunze. Soso na we ngo

Episode 95 ……………Mama Sarah – “Eddy urihariye ni ukuri. Nguhaye Jane wanjye ahubwo gira vuba umushyire mu rugo dore ibisitaza mu rukundo ni byinshi.” Njyewe – “Mama Sa, humura wivunika kubita imfumbyi wowe gusa!” Jane na Grace bararekuranye amarira ashoka ku matama yabo ndabegera ndabiyegamiza nshira impumu maze ndababwira. Njyewe – “Boo, nguyu Grace amaraso […]Irambuye

Episode 94: Jane asanze umukobwa mu cyumba cya Eddy, urukundo ruratokorwa!

Episode ya 94………………Njyewe –  “Ngo meze nk’umuntu waba uzi?” Uwo mwana w’umukobwa yatangiye kuvuga akupa amagambo, ntangira kwibaza impamvu ibimuteye, gusa yari afite ijwi risa nk’iryo naba narumvise ariko amatara yo muri club ambuza kumureba neza. Njyewe – “None se ko utanganiriza birambuye wantinye?” We – “Oyaa, ahubwo nyine nako urebye si nzi niba twaganira?” […]Irambuye

Episode ya 91: Eddy na Jane bavuye mu by’Igipadiri n’Ikibikira

Episode 91……………. Twavuye kuri ya shusho ya Bikiramaliya mfashe akaboko Jane ariko numvaga nsa n’uri mu nzozi, tugeze mu Kiliziya dusanga bari gusenga hashize akanya basoje Padiri aba agiye imbere afata umwanya ubundi aravuga. Padiri – “Nyagasani Yezu Kristu nabane namwe” Twese ngo “Nawe kandi muhorane” Padiri – “Ndagira ngo nsabe Eddy na Jane bigire imbere […]Irambuye

Episode 87: Jane yagiye hanze none Eddy asanze n’iwabo barajyanye

Episode 87 ………….. Twaramanutse njye na James tugera mu rugo ntangira kumutekerereza byose uko bimeze arankomeza ambwira ko burya nta we ubabara akunda ahubwo ukunda yihanganira byose. Akomeza kumba hafi arankomeza mbasha kwakira ukugenda kwa Jane ndetse dupanga uburyo bwo kumusezera, ijoro riguye ndamuherekeza ndagaruka nihina mu buriri ndasinzira! Iminsi yaricumye indi irataha mu ntekerezo […]Irambuye

Episode ya 84: Ibyishimo ni byose Eddy yarekuwe. Yasuwe n’abakobwa

Episode 84 ……………..Joy yahise yicara nkomeza kumutekerereza ibya mabuso, hashize akanya mbona Kadogo arinjiye ari kumwe na James bafite akaziye ka Mützig! James – “Hey, hey my Bro! Njyewe – “Yeeee! James ni wowe?” Nahise mpaguruka James ndamuhobera. Njyewe – “Hahhhhhhh, ndabona muntuye wowe na Kadogo!” James – “Hahhh duhuriye hariya hirya yiruka agiye kugura […]Irambuye

Episode ya 76: Fred na Afande Peter bafashwe baha amafaranga

Episode 76 …………….Naracecetse ndatuza hashize akanya gato. Njyewe – “Bro, igihe ni iki urugamba ruratangiye kandi tugomba kurutsinda byanga byakunda, rero ubwo Fred na Afande Peter biyemeje kudushyira hasi. Umva uko tugiye kubigenza, fata za Adress za Papa Jane Grace yaduhaye, ahasigaye ujye ku  mureba. Umubwire ko ufite amakuru ko umukobwa we Jane ari guhigwa […]Irambuye

Episode ya 75: James na Afande mu mugambi wo gufasha

Episode 75 ……………James – “Eeeeh ko numva se ahubwo umusaza yahumuye Fred aramukizwa n’iki?” Njyewe – “Gra, buriya duhuye natwe tuvuye kureba wa Mupolisi twakubwiraga cya gihe ko tugiye kureba ngo adufashe, none tugezeyo dusanga yahinduye byose, ngo arashaka ibimenyetso simusiga ndetse na Fred yari yafashe yamurekuye!” Grace – “Shyuuhuhu!!! Ariko Mana we, ibimenyetso se […]Irambuye

Episode ya 69: Iyi nkuru murumuna wa Jane azaniye Eddy

Episode 69 ……………..Twahise tuva aho turasohoka tugeze ku muhanda ndabasezera mfata moto, mu minota mike nari ngeze aho nitaga mu rugo, nirukira mu cyumba, telephone ntiyavaga ku gutwi ngerageza guhamagara Jane, ijoro ryose sinasinziriye keretse mu rucyerera agatotsi kantwaye, nakangutse nka saa tatu nongera guhamagara Jane ariko ndamubura pe! Murabyumva namwe uburyo nari meze narahangayitse […]Irambuye

Igice cya 9: Eddy na James barikura bate imbere ya

Episode ya 9 … Aba aragafunguye atangira gusoma nk’usoma ibaruwa yanditswe na Matayo! On 4th from Cadette to James, ndabizi ko nta magambo menshi nakubwira, gusa igitumye nandika kano ga short message n’ingingo z’umubiri wanjye zantegetse gukora icyo zinsaba, ndabizi ko n’ubundi ntacyo ndamira, ariko imbaraga zawe zatumye mfata agapapuro nkandika amagambo nk’aya ngaya! Ndazi […]Irambuye

Épisode 1: Kugura imodoka mu nzozi! – “My Day of

: Ubwo bamaze kumpereza imfunguzo, mfungura umuryango nicara mu modoka yanjye nshya nari maze kugura, ndatsa nitonze nsohoka banyobora aho nyura mfata umuhanda! Nkiwufata, ubwo mba ndakangutse, ooooh my God!!! Ahari ubanza ari ubwa mbere nari ndose inzozi nk’izo! Ubwo nahise mbyuka nigizayo ikiringiti nshaka agashati nari nashyize hasi mu mirambizo, ndakabura, mpfa gusohoka numvaga […]Irambuye

en_USEnglish