Digiqole ad

Sibomana ukekwaho gutera inda umwana w’imyaka 13 yafashwe

 Sibomana ukekwaho gutera inda umwana w’imyaka 13 yafashwe

*Yafashwe hakoreshejwe ubuhanga bw’inzego z’iperereza…

Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu, ku isaaha ya saa 14h00 zirengaho iminota mike, Police y’u Rwanda yafashe umugabo witwa Etienne Sibomana ukurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 13 akaza kwihakana umwana babyaranye ngo kuko yabyaye mbere ho ukwezi kumwe ku gihe yakekaga.

Uwamuteye inda akaza kumwihakana amaze gufatwa na Police
Uwamuteye inda akaza kumwihakana amaze gufatwa na Police

Sibomana Etienne akekwaho gutera inda umwana w’imyaka 13. Ni inkuru Umuseke wanditse mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Yahise ajya gufungirwa kuri station ya Remera aho agiye gukorwaho iperereza n’Ubugenzacyaha byazaba ngombwa agashyikirizwa parike kugira ngo akorerwe dosiye.

Uyu mugabo yaje kumwihakana ngo kuko igihe yagombaga kubyarira cyabuzeho ukwezi kumwe, ubu iwabo na bo bamuhaye akato, bamuhaye inzu n’inkono bye.

 

Hitabajwe uburyo budasanzwe bw’iperereza…

Kumufata byabereye mu kabari kamwe kari i Remera hafi ya Stade amahoro. Umunyamakuru w’Umuseke wari muri aka kabari yabonye umuntu aganira na Sibomana ku bintu bya business.

Nyuma y’iminota nka 20 uyu baganiraga yagaragaraga nk’uwahuje urugwiro na Etienne Sibomana wari wambaye umupira usanzwe n’ipantalo ya cotton.

Hashize umwanya muto hinjiye abapolisi babiri ariko bambaye imyambaro usanzwe, bareka aba bagabo bombi amakarita y’akazi kabo maze bereka Sibomana urwandiko rwo kumufata bamubwira ko atawe muri yombi.

Sibomana ntiyagoye izi nzego  yahise ahaguruka baramutwara.

Sibomana wicaye iburyo, iminota micye cyane mbere y'uko afatirwa muri aka kabari
Sibomana wicaye iburyo, iminota micye cyane mbere y’uko afatirwa muri aka kabari. Photo/JPNizeyimana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • nibamukacire bamukanire urumukwiye, bibuke kumukanda izo ntoryi zikora amahano

    • Hahahahah, ngo bamukande intoryi!!!!! Bamuhane bihanukiriye kandi imitungo ye ifashe bariya bana bombi(uwabyaye n’uruhinja rwe).Iki ni icyaha gikomeye cyane. Ubwo se iyo yegera abo bangana koko.

    • Ibyo gukanda intoryi ni iyicarubozo kdi ntaho byemewe kwica ahubwo azahabwe igihano kimukwiriye

      • Abanze atange indezo babone kumukona.

  • Niba bizamuhane ni ahanywe,kuko ni inyangabirama

  • Bazapime ADN kugira ngo adahanirwa ibyaha bibiri nibasanga umwana atari uwe ahanirwe ko yasambanyije umwana gusa

    • Kuba yarateye inda ubwabyo si icyaha ahubwo kuryamana n’umwana nicyo kigize icyaha ubwabyo ahubwo hakazaho impamvu nkomezacyaha aribyo gutera inda kikaba cyaba kimwe mu bimenyetso bigaragazako yaryamanye nuriya mwana, naho bakoze ADN bagasanga umwana atari uwe byaba ikibazo kimwe cyo kumushinjura icyaha.

  • Murakoze cyne ndishimye kuba uyumwan agiye guhabwa uburenganzir bwe nabagabo basambanya abana barebereho leta itabare idufashe ibintu byogusambany abana Wenda byagabanuka

  • Situattion ndunva ikomeye cyane. Ikibazo gikomeye cyane: Niba nta mutungo afite kuburyo wazafasha uyu mwana byose ntacyo bivuze kuko we gufungwa ntacyo araba ahombye. Njye igiketerezo cyanjye ni uko yakwemera icyaha hanyuma akemera gukora ahahira abo bana bombi, ariko iyo ntindi ye nayo babanze bayikubite ho udukoni duhagije kandi bamukone kuburyo atazongera kubitekereza. Nose ko ibyaye byabaye!

    • Oya byo nta mushyikirano na criminal n’umunyacyaha. Burundu y’umwihariko iramutegereje. Ariko bagiye bashaka abo bangana abakuru ko batabuze. Ngirango ngo n’ubutindi bwo gutera intimba ababyeyi bibiri inyuma. Polisi yacu turayishimiye umwana w’umuntu arahenze. Murakoze

  • ubundi se iy’abyarira igihe,SIBOMANA yabicika ate yiyemerera ko baryamanye kandi uwo mwana atarageza imyaka(18ans) y’ubukure.

  • Abakobwa b’iki gihe bameze nk’ihene zo mu cyi cya kamena yarinze inkubirane; utamurongoye yanakwica. Twe twarumiwe niba ubu bushomeri tumaze kugiramo uburambe bo ntacyo buba bubabwiye, ni ba mwoto, mwoto kabisa.

    CLADHO se yaagiye no gufata ba Bahinde bubakaga urugomero rw’amashanyarazi i Muhanga, bagatera abana inda, barangiza bagacaho ! CLADHO yagombye kwisuzuma, ikameneya neza aho ishyira ingufu, naho gukora akazi ka CID ntibibahesha ishema.

    • Abantu nkawe bagira ibitekerezo nk’ibyo nimwe muteye ubwoba! umwana w’imyaka 13 ushobora kumbwira ko ari mwoto koko wa nuntu we? ndumva nawe wari ukwiye kwigishwa kuko ufite ubujiji bwinshi! Ubwo se ari mushiki wawe wavuga ayo yose?

      • Ikiriho ni uko barimo gutwara inda ku bwinshi. ejobundi reports zagaragaje ko ibihumbi 17 (17,000) by’abana batewe inda mu gihugu cyose mu mwaka wa 2016. Ubwo se tuvuge ko bose bari hejuru imyaka 13 ra !

        Ikibazo nibagishakire aho kiri, naho Sibomana we aguye mu matsa nka Rugaju rwa Mutimbo. Nibahere kuri ii gahunda ya 9 YBE na 12 YBE, kuko biri mu bitiza umurindi iicyo cyorezo, bigasenya future y’abana.

  • Police ndayishimiye cyane uwo mugabo nahanwe by’intangarugero bajye bareka imitwe ngo umwana yabyaye igihe kitaricyo apfa kuba yemera ko yafasheho gusa.

  • Iyo ntuza ye bayikurure kubunza umurizo ku bana nooooo Kandi hari abakuru bawukeneye

    • Kandi wasanga atari atari n’uwe disi! Habanze hakorwe ipimwa rya ADN naho kuba yararyamanye nawe si ikimenyetso cy’uko ari we wamuteye inda. Ushobora kunywa mutzig primus Amstel n’urwagwa usinze wamenya wasindishijwe n’iyihe?

  • Ibi nibyo abantu bafata abana ku ngufu bajye bahanwa by’ intangarugero, congs to RNP and Cladho staff.

  • @ Hakizimana Gérard, kubyara ubwabyo si icyaha, so ntiyagihanirwa. Kudatanga indezo nabyo ni mbonezamubano si mpanabyaha. Icyaha rero uyu mugome akurikiranyweho ni kimwe: Gusambanya umwana. Ntimukajye mwitiranya ibintu

  • Turashimye ikigikorwa cyogutamuliyombi noguca umucowokudahana izinkoramahano zangiza abana. Alikorwose ikinyamakuru umuseke turabanenzepe; ubukoko byalingombwa kutubuiruko C.I.D. Yajekumufata mukabari nokongeraho uko ibirango bya plaque nibirahuri byimodoka byaribimeze? Ubwomurumva harukeneye kubimenya? Ndabona mwagiye munabisubiramo incuronyinshi nkahoharicyo bitumarira. twabizeraga aliko dusanze ntabunyamwuga mugira kd uyumunyamamakuru ntabye turamugaye,

  • Bamanze bamukubite uwo murizo yirwa abunza bawuce nibarangiza bamureke atahe araba ahaye abandi urugero rwiza abone uko ayja gufasha abobana nibwo azabafasha afite morari kuko atazongera kujarajaza umurizo

  • you now have a lot of paedophiles in Rwanda….

  • Uyu se yafataga umwana ashaka iki ko ibiraya bikuze tubigwije mu gihugu? abakobwa bari gusaza babuze uyibakozamo wenda na rimwe none we arirara mu bana bamuhane bihanukiriye! bishobotse banamuharira aba police b’bakobwa bakuze babibuze bakabanza bagakurura iriya barengayabo ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish