Digiqole ad

Nyamasheke: Umwarimu ‘wateye’ inda umwana wo muri ‘Primaire’ yaratorotse

 Nyamasheke: Umwarimu ‘wateye’ inda umwana wo muri ‘Primaire’ yaratorotse

*Mwalimu afite imyaka 40, umwana afite 16
*Ngo muri aka gace bireze…Babashukisha amandazi, ibidiya,…
*I Huye mu murenge wa Tumba naho umusore yateye inda umwana w’imyaka 15

Ku ishuli ribanza rya Ecole Primaire Bwerankoli ryo mu mudugudu wa Bwerankoli, mu kagali ka Gitwa, umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishuri wungirije ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gutera inda umwana w’umukobwa.

Hakizimana Jean ushinzwe uburezi mu murenge wa Gihombo yabwiye Umuseke ko uyu mwarimu yamenye ko ari gushakishwa n’inzego z’umutekano agahita atoroka.

Burariyo Augustin uyobora iki kigo cy’ishuri ribanza cya EP Bwerankori avuga ko hashize iminsi uyu mwana w’umukobwa ataza gukurikirana amasomo ku ishuri.

Uyu muyobozi w’ishuri yasuye uyu mwana akabanza kumubwira ko arwaye iryinyo amusaba kujya kwivuza akigerara kwa muganga babanza kumukorera ikizamini cy’abatwite basanga yarasamye.

Ngo yahise amusubiza iwabo ababwira ko atwite, ndetse uyu mwana ahita aberurira ko inda yayitewe n’umwe mu barimu bo kuri ishuri.

Uyu mwarimu wari wamaze kumenya ko ibyo akekwaho byageze hanze ku munsi ukurikiyeho yahise atoroka. Ati “Twatanze report  ku murenge  ariko umwarimu we yarabuze.”

Ngo uyu mwana watewe inda afite imyaka 16 mu gihe umwarimu wayimuteye afite hejuru ya 40.

Umukozi w’umurenge wa Gihombo ushinzwe  uburezi, Hakizimana Jean avuga ko iki kibazo cyashyikirijwe Police ikaba iri gushakisha uyu mwarimu ukekwaho gutera inda umwana, ndetse ko basabye ko umushahara we waba uhagaze kuko yataye akazi dore ko hashize iminsi 15.

Uyu muyobozi avuga ko muri uyu murenge hari abandi bana bagiye bareka ishuri kubera guterwa inda.

Ati “Si uwo gusa no kuri GS Kanyinya hari abandi babiri nabo batwite.”

Bamwe mu bana biga mu mashuli atandukanye muri uyu murenge baganiriye babwiye Umuseke ko kubera ko bakora urugendo rurerure bava cyangwa bajya ku ishuri bajya bahura n’ibishuko mu nzira ku buryo hari abasore n’abagabo babategera mu mayira bakabashukisha uduhendabana.

Niwemwiza  Aurore yiga mu mwaka wa gatanu yisumbuye, ati “Iyo dutaha duhura n’abanntu batandukanye bakadushukisha  ibintu bitandukanye, yaba  ibyo kurya nk’amandazi, ibidiya cyangwa se imyenda, iyo udacunze neza urayitwara da.”

Uyu mwana watewe inda ubu ifite amezi atanu ngo iwabo bamubujije gusubira ku ishuri.

Kuri iki cyo gusambanya abana no kubatera inda kandi kuri uyu wagatandatu mu kagari ka Cyarwa mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye hafashwe umusore witwa Jean de Dieu Nshimiyimana w’imyaka 26 ari kumwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Bivugwa ko uyu mwana anatwite inda yatewe n’uyu musore ubu ufunze.

Mu cyaro, hari abana benshi b’abakobwa amahirwe y’ubuzima bwabo yangizwa n’ababashuka bakabasambanya. Ni gacye cyane abatewe inda bongera gusubira mu ishuri bagakomeza kwiga bakarangiza.

Mu karere ka Nyamasheke
Mu karere ka Nyamasheke
Ni mu murenge wa Gihombo
Ni mu murenge wa Gihombo

Sylvain  NGOBOKA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uwo mwarimu wateye inda uwo mwana nukuri birababaje pe.

  • Izi ntore z’abarimu ko zikabije amafuti?Ejobundi hari abateranye ingumi mu ishuri,none uyu nawe arongoye umwana.!!

    • @Marie, abo bakora ayo mahano ntabwo ari Intore ahubwo n’ Intobyi

      • Nintore turabizi twese

      • Ntiwabonye se umuyobozi bafatiye muri Lodge i Kicukiro yibitseho utwana tw’udukobwa 2 twiga i Nyamata arimo adusambanya ! Uriya ntiyavuye mu ingando ejobundi se ! Jya utandukanya slogans za politike na realites z’ubuzima jaama.

        Cyakora umuzimu w’ubusambanyi uri muri uru Rwanda ngirango ahari ntazarusiga amahoro, mu basore n’inkumi zihuzwa na whatsapp gusa, mu bagore bubatse bishyura ngo babapfubure, abakecuru bahindutse ba sugara mamy, abagabo badatinya impinja, abana b’abakobwa bakiri mu myaka 13 ya primaire, abarimu primaire, secondaire, abagura amanota, abashaka akazi cg kuzamurwa mu myanya n’abayobozi, abakozi bo mu ngo na ba sebuja, abarara Matimba na Migina, abahitamo kujya Kampala, mu ba pasteurs, abasambanya amatungo, abatingana,…Ni hatari na kwambiya, iyo sosiyete yanyu irarwaye kabisa.

  • Umuntu utera umwana inda kabisa akwiye ibihano. Sinzi neza icyo itegeko riteganya, aliko njye namugereranya na babandi bahungabanya umutekano w’igihugu, kuko icyo aba akoze aba yishe igihugu cy’ejo. Ntaho ataniye na bamwe bateraga Grenade mu mtaka yashize. Njye ndumva bakwiye icya burundu pe.

  • Bantu b i NYAMASHEKE,ibi ntibidukwiriye nukuri.dukabije kugaragara nabi twisubireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish