Imitwe ya politiki yasabwe kuzita ku ihame ry’uburinganire mu matora y’Abadepite
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office, GMO) rwasabye imitwe ya politiki kuzubahiriza ihame ry’uburinganire mu matora y’Abadepite azaba tariki 2-4 Nzeri 2018.
GMO yagiranye ibiganiro n’imitwe ya politike ku wa 31 Kamena 2018, bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’imitwe ya Politike mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora”.
Umuyobozi wa GMO, Rwabuhihi Rose yavuze ko bari kurebera hamwe imbogamizi zituma hari uvutswa amahirwe yo gutorwa bitewe n’igitsina cye.
Yagize ati “Twifuza ko abagore n’abagabo bose bazagira amahirwe angana kugira ngo batore cyangwa batorwe bitewe n’uko bifuza kujya mu Nteko. Imitwe ya politike turayisaba gutegura abakandida babo neza, bubahiriza ihame ry’uburinganire.”
Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politike, Depite Mukamana Elizabeth yavuze ko icyo basaba imitwe ya politike ari ukuzubahiriza ihame ry’uburinganire mu gihe cy’amatora y’Abadepite.
Ati “Nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga mu ihame rya kane rigaragaza ko 30 % mu myanya itorerwa bagomba kuba ari abagore, ariko si icyo gusa, tuzashingira no ku itegeko ngenga rigenga imitwe ya politike n’abanyapolitike riteganya ko mu nzego zose zifata ibyemezo iryo hame rigomba kubahirizwa.”
Avuga ko ibyo bizubahirizwa mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abagore no kwitabira amatora bagatinyuka kujya mu nzego zifata ibyemezo.
Isesengura ryakozwe na GMO ku matora y’Abadepite yo mu 2013 ryagaragaje ko mu bakandida 265 bari batanzwe n’imitwe ya politike, abagabo bari 174 bangana na 66%; abagore ari 91 bangana na 34%; mu bahagarariye abafite ubumuga 15, abagabo bari 14 n’umugore umwe; mu rubyiruko hari hatanzwe abakandida 23, abagabo bakaba 65% mu gihe abagore bari 35%. Abakandida bigenga bari bane, abagabo bari batatu n’umugore umwe.
Bagaragaje kandi ko mu matora yo mu 2013, abagore bari 33% mu gihe ab’igitsinagabo bari 67%.
Ku bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire mu mitwe ya politike, bagaragaje ko Umuryango FPR- Inkotanyi wari ufite abakandida 80, abagore ari 45%; PSD yatanze abakandida 80 muri bo 34% bari abagore; PL yatanze 68, abagera kuri 33% bari abagore. Mu gihe PS Imberakuri yatanze abakandida 63, abagore ari 18%.
Muri iyi nama bagarutse ku matora yatambutse bavuga ko muri gahunda zo kwiyamamaza ku bakandinda ndetse n’igihe cy’amatoro hatabayeho korohereza abagore.
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu Badepite 80 bayigize, harimo 24 b’abagore batorwa na bagenzi babo hirya no hino mu gihugu mu nzego zibahagarariye, bakiyongera ku batanzwe kuri lisiti z’imitwe ya politiki (mu gihugu hahatanirwa imyanya 53) n’abatowe mu bindi byiciro, urubyiruko (imyanya ibiri) n’umwanya umwe w’abafite ubumuga.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Murashaka ko imitwe ya politiki itereka abagore benshi mu myanya nk’uko bisanzwe bigenda. Amatora akazamara iki se noneho? Kujya gutora abantu bagejejwe mu myanya, babikesha ibindi bitari amajwi y’abaturage n’ubushobozi babaziho!! Muri ririya tora wongeyeho ku rupapuro rw’itora akabazo kagira kati: mwishimiye umusaruro w’abadepite banyu barangije manda? Fori ari yego ari na oya hakwiganza iki?
Igisubizo cyaba OYA.
Ngo igisubizo cyaba oya!! None se ko abenshi muri bariya badepite bazagaruka mu nteko muri mandat itaha, bazaba bagarutse gukora iki? Guha umugisha ibyo guverinona ibahereje, bakicara bakumirwa bagezwaho raporo za Auditor General, bakemeza politiki ziteye amabengeza zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, bakakira imbabazi z’abasesaguye n’abibye umutungo wacu witwa uwa Leta, ubundi ukwezi kwashira imishahara bayoresha igitiyo ikabageraho!!! Ubwo nibyo bidutegereje mu myaka itanu iri imbere koko? Reka turebe abazaba intwari bakatubwira ko biyemeje kujya iruhande ngo haze amaraso mashya!!