*Abakoze ikizamini cy’akazi i Kayonza, bagombaga gutangira saa tatu, bigera saa sita n’igice ikizamini kitaratangira, *Ikizamini cyakorewe i Rwamagana cyakerereweho amasaha atatu, i Kirehe cyakererewe amasaha hafi ane *Gukerererwa kw’ikizamini, ngo bigira ingaruka ku bantu bari bugikore Mu Rwanda abakora ibizamini by’akazi barinubira ko ku munsi w’ikizamini ahenshi abateguye ibyo bizamini babibagezaho byakererewe, bakaba badashira […]Irambuye
Tags : Makuza
*Abasenateri 26 bari mu nteko rusange bose batoye 100% uyu mushinga wo kuvugurura itegeko nshinga, *Ingingo zikomeye, iya 101 n’iya 172 imwe ivuga ku mubare wa manda za Perezida indi ivuga ku nzibacyuho y’imyaka 7 izemererwa umukuru w’igihugu nyuma ya 2017 ntizakozweho, *Itegeko nshinga rizaba rifite ingingo 177. *Akazi karacyahari mbere y’uko umushinga ugezwa ku […]Irambuye
*Umushinga mushya w’Itegeko Nshinga watowe 100% n’Abadepite bari mu Nteko, *Uyu mushinga urimo ingingo ya 172 iha Manda y’inzibacyuho y’imyaka 7 Perezida wese uzatorwa muri 2017, *Perezida watowe nyuma ya 2017, nasoza iyi myaka 7, azaba yemerewe no kwiyamamaza muri Manda y’imyaka 5 yongera kwiyamamarizwa inshuro imwe, *Iyi myaka 7 si iyagenewe Perezida Paul Kagame gusa […]Irambuye
Ku wa gatandatu tariki 3 Ukwakira 2015 abagororwa babiri bapfiriye kwa muganga nyuma yo kunywa kanyanga, Gen Rwarakabije ukuriye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yavuze ko ababajwe n’iki gikorwa, amakosa ayashyira ku bari bashinzwe kurinda izo mfungwa. Ku munsi wa gatanu w’icyumweru gishize, ahagana saa munani z’amanywa abagororwa 15 bo muri Gereza ya Gasabo bagiye kuburanira […]Irambuye
Bamwe mu basenateri bagaragaje impungenge bafite ku ngingo ya 76 ivuga Izungura ridafite nyiraryo igaragara mu itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura, ivuga ko Izungura ridafite nyiraryo ryegurirwa Leta. Iyi ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri, ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage […]Irambuye
Abaturage bo ku kirwa cya Mazane giherereye mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera, bavuga ko kugira ngo bige ari ibintu bibakomereye kubera ko bakikijwe n’amazi bityo mu myaka isaga 100, ngo umuntu umwe rukumbi ni we warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize nubwo atarabona akazi. Mu buzima busanzwe bwo kuri iki kirwa ngo abaturage […]Irambuye
Mu kumurikira Perezida wa Repubulika ibyagezweho mu mihigo y’Umwaka wa 2014/15 no guhigira imbere ye ibizagerwaho muri uyu mwaka wa 2015/16, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama yavuze ko imisoro ikusanywa n’uturere izava kuri miliyari 36 ikagera kuri miliyari 52 z’Amanyarwanda. Kaboneka yabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu […]Irambuye
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu […]Irambuye
Iki gitaramo kibanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa kuri uyu wa gatanu, cyabereye Rwabiharanga mu karere Nyagatare mu murenge wa Karangazi, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko bwa mbere mu mateka ya vuba aribwo habayeho igitaramo nk’iki mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyi nkera yaranzwe n’imbyino zibisikana, amahamba y’inka, igishakamba, ikinimba cya Kiyombe, n’ibyivugo by’abasaza bo mu Mutara w’Indorwa. […]Irambuye
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yaraye iteranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zegurirwa abikorera kugira ngo barusheho kuzicunga, ndetse inemerera abashoramari kuzabyaza amashanyarazi imwe mu mishinga y’ingomero ntoya z’amashanyarazi ihari. Ingomero nto z’amashanyarazi zeguriwe abashoramari mu buryo bukurikira: Carera- Ederer & Tiger Hubert Heindl yeguriwe urugomero rw’Agatobwe, […]Irambuye