Digiqole ad

Inama y’Abaminisitiri yeguriye ingomero nto z’amashanyarazi abikorera

 Inama y’Abaminisitiri yeguriye ingomero nto z’amashanyarazi abikorera

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rwatashywe mu minsi ishize na Perezida wa Repubulika Paul Kagame (UM– USEKE)

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yaraye iteranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zegurirwa abikorera kugira ngo barusheho kuzicunga, ndetse inemerera abashoramari kuzabyaza amashanyarazi imwe mu mishinga y’ingomero ntoya z’amashanyarazi ihari.

Urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo rwatashywe mu minsi ishize na Perezida wa Repubulika Paul Kagame (UM-- USEKE)
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rwatashywe mu minsi ishize na Perezida wa Repubulika Paul Kagame (UM– USEKE)

Ingomero nto z’amashanyarazi zeguriwe abashoramari mu buryo bukurikira: Carera- Ederer & Tiger Hubert Heindl yeguriwe urugomero rw’Agatobwe, Joint Venture between Energicotel Ltd & Adre Hydropower beguriwe gucunga ingomero za Keya, Nkora, Nyamotsi I, Nyamotsi II na Cyimbiri.

Umushoramari Joint Venture between Prime Energy and Kochendӧrfer & F.EE Hydropower GmbH beguriwe  Mukungwa II na Gashashi, Joint Venture between Prime Energy and Kochendӧrfer & F.EE Hydropower GmbH kandi yahawe gucunga Rukarara II na Gisenyi.

Joint Venture between Rwanda Energy UK Ltd (RGE) and Africa Energy Sercvices Group Limited yahawe gucunga ingomero nto za Janja na Nyirabuhombohombo, Rwanda Mountain Tea ihabwa Rugezi na Gihira naho Rural Energy Promotion Limited (Repro) ihabwa urugomero rwa Mutobo.

Inama y’Abaminisitiri yahaye abashoramari kandi uburenganzira bwo kubyaza amashanyarazi imishinga y’ingomero z’amashanyarazi ku buryo bukurikira: Ngali Energy Ltd yahawe imishinga y’ingomero ya Base I, Base II, Ngororero, Rwondo na Ntaruka III.

Umushoramari Led Energy Solutions and Green Energy Ltd yahawe Mugara, naho Prime Energy Ltd ihagabwa Rukarara 6.

Dr Habyarimana Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasabiwe guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Congo Brazaville.

Madamu UWERA Claudine yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC), akaba asimbuye Zaina Nyiramatama uherutse gushingwa indi mirimo mu Muryango w’Abibumbye.

Iyi ni imyanzuro yose y’Imana y’Abaminisitiri yo ku wa gatatu tariki 5 Kanama 2015: Itangazo_ry_Ibyemezo_by_Inama_y_Abaminisitiri_yo_kuwa_05.08.2015 (1)

UM– USEKE.RW

en_USEnglish