Digiqole ad

Perezida Kagame yaraye aganiriye iki n’Abavuga rikijyana b’i Karongi?

 Perezida Kagame yaraye aganiriye iki n’Abavuga rikijyana b’i Karongi?

Perezida Paul Kagame aganira n’abavuga rikijyana b’i Karongi mu ijoro ryakeye

Avuye mu Rutsiro kuri uyu wa kane, Perezida Kagame yerekeje i Karongi aho mu ijoro ryakeye yagiranye ikiganiro n’abavuga rikijyana muri aka karere, barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini, abacuruzi bakomeye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta.

Perezida Paul Kagame aganira n'abavuga rikijyana b'i Karongi mu ijoro ryakeye
Perezida Paul Kagame aganira n’abavuga rikijyana b’i Karongi mu ijoro ryakeye

Mu byo baganiriyeho, Perezida Kagame yababwiye ko mu byo bakora byose bagomba kubumbatira umutekano kuko ari wo shingiro rya byose.

Ati “Icya mbere ni umutekano, kuko n’iyo waba ufite ubukungu bwagupfira ubusa mu gihe hari umutekano mucye.

Ubukungu ariko nabwo bushobora guteza umutekano mucye mu gihe hari ikibazo cy’imiyoborere mibi idaha abantu amahirwe angana, irobanura, ireba umuryango wa runaka cyangwa ubwoko ubu nubu, iki gihe ubukungu bugeraho nabwo bukangirika.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’abavuga ko ikibazo cya Congo giterwa n’u Rwanda, bakavuga ko ngo rujya gusahura amabuye y’agaciro muri Congo. Nyamara ngo ikibazo gikomeye cy’abaturanyi ni umutekano mucye.

Perezida Kagame yababwiye ko Leta y’u Rwanda igamije gukomeza kwimika Politiki iha abantu amahirwe angana ngo bayabyaze umusaruro biteza imbere.

Perezida Kagame yavuze ko gukora cyane byongeyeho kuba umunyarwanda ubu afite agaciro bituma abantu bava aho bari bakagera ku kintu gifatika.

Yasabye aba bavuga rikijyana i Karongi kuba intangarugero ku baturage bakaba inyangamugayo bagakunda umurimo kandi bakagaragaza umusaruro mu bikorwa bitari guhora mu magambo.

Akarere ka Karongi gatuwe n’abaturage 331 808 bangana na 3% by’abaturage bose b’igihugu. Imibare y’ibarura ryo mu 2012 yagaragaje ko abatuye aka karere 80% bari munsi y’imyaka 40.

Ibi kuri Perezida Kagame ngo ni amahirwe akomeye y’amaboko yo gukora agifite imbaraga.

Abaturage 73% ba Karongi batunzwe n’umusaruro bavana mu buhinzi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame asura abaturage bo mu Birambo.

Perezida yari kumwe na Minisitiri Kaboneka hamwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Caritas Mukandasira
Perezida yari kumwe na Minisitiri Kaboneka hamwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira
Bamwe mu bavuga rikijyana i Karongi baje kuganira na Perezida Kagame
Bamwe mu bavuga rikijyana i Karongi baje kuganira na Perezida Kagame

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Good

  • Ntako uyu mubyeyi rwose atagira/atababazwa n’ukuntu abantu bagirwa inama zo kwiteza imbere, umuryango nyarwanda ukazagira ejo heza hazaza n’iGihugu muri rusange ariko bamwe ntibabishyiremo imbaraga, cga se na bandi bakora nka zasiha rusahuzi bakiyibira bakurura bishyira ngo bakire bonyine aho gusaranganya ubumenyi n’umusaruro mubikorwa by’inyungu.

    Ntako atagira n’uko ari umwe kandi n’abamubeshya ngo baramufasha ni baruryi gusa gusa, baramunaniza gusa. Ariko azajye avuga ibikunze bikunde kdi abafite gahunda ya sabotage badindiza abandi cga bananiza abandi bamenyekane bahannwe. Usaka ribi ritoranywa mu Yandi kugirango ayandi yere neza.

    • Nashatse kuvugango: Isaka ribi ritoranywa mu yandi meza rikajugunywa kugirango ameza yere neza azagire umusaruro mwiza.

  • wagize neza kongera guhwitura aba baturage cyane ku bijyanye n’umutekano kuko tuzi neza ko kutawugira byigeze kudukoraho

  • Umu peresida mwiza nuyu.

  • Nyakubahwa ibyo avuze nibyiza ko abanyarwanda bakwiye guhabwa amahirwe angana kubyiza by’igihugu ntihagire akarere cg ubwoko biryamira abandi. ( Ubuyobozi munzego zose z’igihugu, ubukungu bw’igihugu, uburezi,….). Abamufasha bajye bibuka ko ushobora gukora ikiza ntihagire n’ubyitaho, ariko wacikwa ugakora ikibi bikaba aribyo bitazibagirana mubyo wakoze. Nawe narangiza mwisabira gushaka uko habaho impinduka mubayobozi, ntihahoreho ryacenga ngo ntawe uhindura ikipe itsinda, aho usanga hariho abantu bamwe bihariye imyanya yohejuru mugihugu kuva 1994. Ibyo bamaze kwigwizaho birahagije nibareke n’abandi babone kuri ubwo bushobozi, bityo habeho nyine gusaranganya ibyiza by’igihugu. Rwose abenshi dushyigikiye icyo gitekerezo cya Nyakubahwa wacu.

Comments are closed.

en_USEnglish