Tags : Kanimba

Minisitiri Kanimba mu rugendo rwo kuzamura inganda ziciriritse muri Gakenke

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yasuye abikorera bo mu Karere ka Gakenye mu Ntara y’Amajyaruguru ari kumwe na bamwe mu bafite inganda mu Rwanda. Uru rugendo rwari mu rwego rw’ubufatanye mu kuzamura inganda ziciriritse, akaba mu bari kumwe harimo Sosiyete ikora imyenda yitwa C&H ikorera mu gace kagenewe inganda i Masoro […]Irambuye

Tugiye kuzamura umuvuguko w’ibyo u Rwanda rwohereza hanze – Min

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, ahererekanya ububasha na Amb Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, yavuze ko mu mirimo mishya yongerewe, azibanda cyane mu kuzamura ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga. Mu ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Kanimba yashimye Perezida Kagame wamuhaye izi nshingano nshya, avuga […]Irambuye

Igiciro cya Lisansi na mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 32

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yagabanyije ibiciro by’ibikomoka kur Petrol, i Kigali ngo L 1 ya lisansi (essence) na Mazutu ntibigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 888. Ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol byari biherutse kuzamurwa bigera ku mafaranga 920 kuri L 1 ya lisansi i Kigali. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko yamanuye ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bitewe n’uko ku […]Irambuye

‘Cooperative Bank’ umushinga wo kunoza imikorere ya za SACCO

*Cooperative Bank izahuza Umurenge SACCO na Banki Nkuru *Ubu ufite konti muri SACCO ntiyakwishyura byihuse umwenda uri mu yindi banki, icyo gihe bizashoboka *Iyi banki izajya ishakisha amafaranga yo kuguriza za SACCO Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasangije abadepite imiterere ya Banki nshya itekerezwa ‘Cooperative Bank’, iyi izaba ishinzwe kugenzura Imirenge SACCO, ni yo izaba ari umukiliya […]Irambuye

Ubuke bw’Inkiko z’ubucuruzi buha icyuho abiba Imirenge SACCOs ntibahanwe

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yagaragarije abadepite impungenge ikomeye y’uko ubuke bw’Inkiko z’Ubucuruzi mu gihugu, butuma abaterura utw’abandi muri Cooperative zo kubitsa no kuguriza (Imirenge SACCOs) baregwa ntibahanwe cyangwa Inkiko zigacika intege zo kubakurikirana, agasaba ko hajyaho urugereko rwihariye rwo guca izi manza. Mu myaka itandatu ishize Umurenge SACCOs zitangiye gukora, zimaze guterurwamo asaga miliyoni […]Irambuye

Umusaruro w’ubuhinzi kubura isoko hari ubwo bikabirizwa cyangwa aribyo… –

Mu rwego rwo kumenyesha abaturage inama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango wo mu bihugu bya Africa y’Uburasirazuba wita ku musaruro w’ibinyampeke (EACGC), Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko kuba hari abinubira ko umusaruro w’ubuhinzi udafite isoko hari ubwo bikabirizwa, cyangwa bikaba aribyo ariko hari impamvu zibisobanura. Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nzeri […]Irambuye

Ubukungu bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere

Ubwo hasokaga raporo igaragaza uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere cya 2015, ngo ikizere kirahari ko buzakomeza kuzamuka ku muvuduko wari uteganyijwe. Icyegeranyo gikubiyemo uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda ndetse n’uko ubukungu bw’Isi […]Irambuye

U Rwanda mu bihugu 10 bikurura abashoramari muri Africa

Icyegeranyo gishya kigaragaza uko ibihugu 54 bya Africa bikurikirana mu gukurura abashoramari, u Rwanda ruyoboye ibihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba, muri Africa igihugu cya Africa y’Epfo kiyoboye ibindi. Iki cyegeranyo cyakozwe n’ikigo, Rand Merchant Bank, kizobereye mu kugaragaza uko ibigo bihagaze mu mitungo, kigaragaza ko Africa y’Epfo iyoboye ibindi bihugu byose muri Africa mu gukurura […]Irambuye

Musanze: Hatangimfura Emerita avura ibihingwa mu buryo gakondo

*Emerita avura imfpunyarazi, kirabiranya, uburima izo zikaba ari indwara z’ibinyomoro *Avura indwara zifata ibishyimbo, inyanya n’ibindi bihingwa, akomeje ubushakashatsi no ku ndwara zifata insina *Uyu murimo yihangiye afite icyizere ko uzamukiza, ubu ashobora kwinjiza hagati ya Frw 20 000 na 40 000 ku kwezi *Yavuye inyanya z’Umuzungo utuye i Kigali, yari agiye kugwa mu gihombo […]Irambuye

Abamugariye ku rugerero bazahabwa miliyoni 400 ku munsi w’amakoperative

Ayo mafaranga azatangwa n’Urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (National Cooperatives Confederation of Rwanda), akazahabwa amakoperative atandukanye yashinzwe n’abari ingabo bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ibi ngo bizaba ari ukwesa umuhigo bahize mu mwaka ushize imbere ya Perezida Paul Kagame. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kiyobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yavuze ko umunsi mpuzamahanga wahariwe […]Irambuye

en_USEnglish