Digiqole ad

Ubukungu bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere cya 2015

 Ubukungu bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere cya 2015

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu mu kiganiro n’abanyamakuru

Ubwo hasokaga raporo igaragaza uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 7,6% mu gihembwe cya mbere cya 2015, ngo ikizere kirahari ko buzakomeza kuzamuka ku muvuduko wari uteganyijwe.

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu hagati ya Chief Economy Dr Kigabo Thomas na Monique Nsanzabaganwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu mu gutangaza uko politiki y'ifaranga ihagaze ubu
John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu hagati ya Chief Economy Dr Kigabo Thomas na Monique Nsanzabaganwa Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu mu gutangaza uko politiki y’ifaranga ihagaze ubu

Icyegeranyo gikubiyemo uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda ndetse n’uko ubukungu bw’Isi bwari buhagaze mu bihembwe bibiri by’umwaka wa 2015, (Monetary Policy Status), kigaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 1,1% kuko ubukungu bwazamutseho 7,6% ugereranyije n’umuvuduko wa 6.5% bwariho mu guhembwe cya kane cya 2014.

Mu gihembwe cya mbere cya 2014, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutse ku muvuduko wa 7,5%.

Mu mpera za Kamena 2015, imirimo y’ubucuruzi yazamutseho 15,0% mu mibare, ugereranyije na 14,4% byari byazamutseho mu mpera za Kamena 2014.

Umusaruro wose w’inganda n’ibiva kuri serivise byazamutseho 6,0% mu gihembwe cya kabiri cya 2015 ugereranyije na 20,1% byari byazamutseho mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2014.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu yavuze ko uku kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu kwatewe n’ingamba zashyizweho muri politiki y’ifaranga, ahanini zigamije kurinda ifaranga guta agaciro (inflation), aho ifaranga ryataye agaciro ku ijanisha rya 1.5% mu mezi atandatu ya mbere ya 2015, ugereranyije n’uko ryari ryataye agaciro ku kigero cya 2,6% mu gihe nk’iki muri 2014.

Nk’uko byagaragajwe, inguzanyo nshya zemewe gutangwa na banki ziyongereyeho 10,8% mu mezi atandatu abanza ya 2015, ziva kuri miliyari 325,7 z’amafaranga y’u Rwanda zigera kuri miliyari 360,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inguzanyo zatangiye kubyara inyungu (Outstanding credit) mu bikorera ziyongereyeho 15,1% hagati y’Ukuboza 2014 na Kamena 2015, ugereranyije no kuzamuka kugera ku 7.9% byari byagaragaye mu gihe nk’icyo muri 2014.

Kuba ingano y’amafaranga akoreshwa mu gutumiza ibintu yaragabanutseho 4,7% akava kuri miliyoni 901,43 z’amadolari, akagera kuri miliyoni 858,83 z’amadolari, byatumye ibitumizwa hanze bigabanukaho 5,1% ugereranyije n’uko ibyoherezwa hanze byagabanutseho 6,2%.

Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika, ku kigero cya 3,6% mu mpera za Kamena 2015, biza kuba bibi mu mpera za Nyakanga 2015, aho byageze kuri 4,2%.

Nk’uko Guverineri wa Banki y’Igihugu abivuga ariko, ngo ugereranyije n’ibindi bihugu bituranyi ndetse u Rwanda rutumizamo ibintu, no ku Isi, ifaranga ry’u Rwanda ryihagazeho.

Idolari ryazamutseho 5,8% ugereranyije n’ifaranga rya EURO rikoreshwa mu bihugu byo mu Burayi. Idolari kandi ryazamutseho 7,1%, ugereranyije n’Ishilingi rya Kenya, rizamuka 14,4% ugereranyije n’ishilingi ryo muri Tanzania na 15,3% ugereranyije n’Ishilingi ryo muri Uganda.

Gusa ariko, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro kugera kuri 4,5% ugereranyije n’uko iry’i Burundi rihagaze.

Guverineri wa Banki y’igihugu yavuze ko ibihuha byakwirakwijwe mu minsi ishize ko amadolari yabuze, byatumwe ifaranga ry’u Rwanda rigira ibibazo mu gihe gito ugereranyije n’idolari rya Amerika, ariko ngo Banki y’Igihugu yakoze mu kigega ikemura vuba icyo kibazo, inafatira ibihano inzu zivunja amafaranga zari zagize uruhare muri ibyo.

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki y’Igihugu yavuze ko bazakora ibishoboka byose, bagakomeza kwita ku ifaranga ry’iguhugu no kuri rinda ibya rihungabanya mu gaciro karyo, kandi ngo hari icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku muvuduko wari uteganyijwe wa 6,5%.

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu mu kiganiro n'abanyamakuru
John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu mu kiganiro n’abanyamakuru
Abantu banyuranye bari bitabiriye iki gikorwa
Abantu banyuranye bari bitabiriye iki gikorwa
Abari muri uyu muhango
Abari muri uyu muhango
Abanyamabanki, abacuruza amafaranga mu mazu avunja n'abayobozi banyuranye bari bitabiriye iyi gahunda
Abanyamabanki, abacuruza amafaranga mu mazu avunja n’abayobozi banyuranye bari bitabiriye iyi gahunda

Amafoto HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ni byiza, ariko mwongereho ko usibye u Burundi ibihugu byose byo mu karere ubukungu bwabyo bwazamutse ndetse Kongo yo ikaba ifite 8,5%

    • hahaha

  • Uwazanyigisha uko babona ubukungu uko buzamuka!
    njyewe mbona ahubwo birushaho gukomera! ubyumva yashyira mumagambo y umvikana!

  • Ariko ibi ngo by’ubukungu buhora buzamuka bibarwa bite? Ubundi batubwira ko iyo izamuka ry’ubukungu rigeze kuri 3% haboneka akazi ahantu henshi. Ariko niba ntibeshye ahubwo nduzi mu Rwanda uko ubwo bukungu Governor atubwira buzamuka ariko n’ubushomeri bwiyongera!! Bwana governor ubutaha azasobanure uko iro zamuka ribarwa neza.

  • Ab’ijuru nushaka kumenya neza uko ubukungu buzamuka bitari igipindi…ubimenyera mu isoko…aho ifaranga ufite ubona rigize icyo ruguhahira…sinzi igihe wavukiye ariko ushaka kubyumva…uzegere mwarimu ufite uburambe bw’imyaka 30 ..hanyuma uganire n’undi umaze 10…ibisobanuro bazaguha bizaguha ishusho y’uko ubukungu buhagaze…naho mu mibare …abatajya i nyanza ntacyo batatubwira…ese umufuka wa sima uhagaze angahe
    tuvuge ibihumbi 12 000frw,,,mwarimu ahembwa angahe ku kwezi..reka tumudabagize tumuhe 48 000frw…urabona ko ari imifuka 4…urabona nagura ibimutunga…akarihira ishuri umwana…azasanura akazu ke bigenze gute..nako Mwarimu sacco….

    • Ibyo uvuga ndabishyigikiye 100% Byeri yaguraga 100frw, mwalimu mu mashuli abanza ahembwa 18000frw.Ikiro k’ibirayi kigura 25frw.Mwalimu kera yari umuntu wofashije mu giturage ndetse abera urugero abaturanyi be.Ubu ari hafi guhinduka mayibobo.Hanyuma bakaza batubwira ko ireme ryaguye hasi.Umwana se ntapfa mu iterura?

Comments are closed.

en_USEnglish