Tags : Kamonyi

Badutabyeho itaka barigendera, ariko Abanyarwanda babaye imbuto barashibuka, baramera, barakura

Ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatatu, yakoreraga mu Karere ka Kamonyi nyuma yo kuva Nyamagabe na Huye, Kagame yongeye kunenga abanyamahanga basize u Rwanda ahabi bibwira ko igihugu kirangiye, ariko ubu ngo barashibutse, baramera barakura, ni ubukombe. Akigera i Rukoma aho bita mu Kiryamo cy’Inzovu, Kagame Paul yakiriwe n’imbaga nnini y’abatuarge bamwishimiye, […]Irambuye

Minisitiri Nyirasafari yifuza ko buri mudugudu ugira irerero

*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi… Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi […]Irambuye

Kamonyi: Police yahaye amashanyarazi ikigo nderabuzima n’ingo 120

*Ikigo nderabuzima hari ubwo cyabyazaga ababyeyi hifashishijwe itoroshi *Muri iyi Police Week ingo zigera ku 3 000 zizacanirwa n’ingufu ziva ku zuba Uyu munsi ibikorwa bya Police week byakorewe mu karere ka Kamonyi na Ngororero aho mu murenge wa Nyarubaka muri Kamonyi ingo 120 zahawe amashanyarazi akomoka ku zuba hamwe n’ikigo nderabuzima cya Nyagihamba kitayagiraga. […]Irambuye

Kamonyi: Wa mukecuru w’incike yahawe icumbi n’ubundi bufasha

*Akarere ka Kamonyi kahaye icumbi MUKARUBAYIZA umukecuru w’incike, *Ubuyobozi bwemeye kumukodeshereza umwaka wose kandi burateganya kumwubakira inzu ye bwite. Nyuma y’uko Umuseke ubagejejeho inkuru y’umukecuru MUKARUBAYIZA Vénantie wabaga mu nzu ikikijwe n’ibihuru kandi idakinze, ndetse yenda kumugwaho, kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bumaze kumuvana aho hantu abantu bavugaga ko umuntu adakwiye kuba. Ubwo Umuseke […]Irambuye

Kamonyi: Imvura y’amahindu yangije Ha zisaga 100 z’ibihigwa

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu mu kagari ka Muyange, imidugudu ya Kaje n’uwa Murambi haguye imvura y’amahindu nyinshi, yangiza imirima harimo ahateye urutoki n’ibishyimbo, ubuyobozi bw’akarere burabarura Ha 100 zisaga zaba zangiritse. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yabwiye Umuseke ko mu masaha ya saa 13h kugeza saa 14h30 kuri uyu wa […]Irambuye

Umurozi si ubugabura gusa cyangwa utega ibintu, n’utanga Ruswa ni

Mu ngendo Urwego rw’Umuvinyi rurimo gukorera mu turere dutandukanye mu Ntara y’Amajyepfo basobanura ububi bwa ruswa no gukemura ibibazo bishingiye ku karengane, Umuvunyi wungirije ushinzwe guca akarengane, Hon Kanzayire Bernadette, yasobanuriye abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi ko ruswa ari uburozi bwanduzwa ku wa yitanze n’uwayakiriye bakazanduza n’abandi. Umuvunyi Wungirije ushinzwe […]Irambuye

Kamonyi: Compassion yavanye mu manegeka imiryango 28

Umushinga Compassion Internationale wubakiye abaturage bari batuye mu manegeka inzu 28, aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga. Iyi miryango 28 yubakiwe  mu Karere ka Kamonyi  igizwe n’abantu 151 ikaba kandi yari ituye mu mirenge ya Gacurabwenge, Rugarika na Rukoma ihuriye ku kuba yose yari ituye nabi ahantu ubuyobozi, […]Irambuye

Tujye mu Majyepfo gusura Ibisi bya Huye, Utwicarabami twa Nyaruteja,

Belise Kaliza ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB) yabwiye abanyamakuru ko guhera kuri uyu wa Gatanu, hazatangizwa gahunda yiswe ‘Tembera u Rwanda’ igamije gushishikariza abaturage gusura ibintu nyaburanga biri hafi yabo, iyi gahuda ikazatangirira mu Bisi bya Huye. Iyi gahunda izakomereza mu tundi turere harimo Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Kaliza yabwiye abanyamakuru ko […]Irambuye

Kamonyi: Bashinze uruganda rutunganya ibisigazwa by’umuceri

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya 750Kg z’ibishishwa by’umuceri  ku isaha bikavamo ibicanwa birengera ibidukikije, uru ruganda  rushamikiye ku rundi ruganda rusanzwe rutunganya umuceri (Mukunguli Rice Mill) ruherereye mu murenge wa Mugina Akarere ka Kamonyi. Hashize ukwezi uru ruganda  rutunganya ibisigazwa by’umuceri rutangiye, Uzziel Niyongira Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’umuceri(Mukunguli Rice Mill) avuga ko basanze ibisigazwa […]Irambuye

Muhanga/Kamonyi: DUHAMIC ADRI yatanze miliyoni 200 zo gufasha urubyiruko

Urubyiruko  rugera ku bihumbi  1 200  rwarangije amashuri  yisumbuye rugahitamo kwiga imyuga n’ubumenyingiro  rutangaza ko rugiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu guhanga imirimo mito yinjiza amafaranga menshi, nyuma yo kurangiza kwiga binyuze mu nkunga y’umushinga DUHAMIC ADRI watanze amafaranga miliyoni 200 yo gufasha muri icyo gikorwa. Mu muhango wo guha bamwe mu rubyiruko  barangije amashuri  […]Irambuye

en_USEnglish