Digiqole ad

Kamonyi: Police yahaye amashanyarazi ikigo nderabuzima n’ingo 120

 Kamonyi: Police yahaye amashanyarazi ikigo nderabuzima n’ingo 120

Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango azana itara mu kigo nderabuzima kitari gifite amashanyarazi kikayahabwa na Police uyu munsi. Iruhande rwe hari Komiseri mukuru wa Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana

*Ikigo nderabuzima hari ubwo cyabyazaga ababyeyi hifashishijwe itoroshi
*Muri iyi Police Week ingo zigera ku 3 000 zizacanirwa n’ingufu ziva ku zuba

Uyu munsi ibikorwa bya Police week byakorewe mu karere ka Kamonyi na Ngororero aho mu murenge wa Nyarubaka muri Kamonyi ingo 120 zahawe amashanyarazi akomoka ku zuba hamwe n’ikigo nderabuzima cya Nyagihamba kitayagiraga. Ni mu bikorwa by’ingabo na Police bigamije kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage birenze ku nshingano yabo yo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Abaturage bafatanyije na Police kubumba amatafari yo kubakira umuryango
Abaturage bafatanyije na Police kubumba amatafari yo kubakira umuryango

Kuri iki kigo nderabuzima by’umwihariko hari ikibazo kuko hari ubwo byabaga ngombwa ko nk’umubyeyi abyazwa mu ijoro hifashishijwe amatoroshi mu gihe ‘paneau’ basanzwe bafite ngo zitari zikibasha gukora neza.

Usibye ibi hakozwe n’umuganda aho abaturage, ingabo na Police batunganyije umuhanda ujya kuri iki kigo nderabuzima, basana inzu y’umuturage utishoboye banabumba amatafari yo kuzubakira undi muturage udafite aho kuba

Pierre Ntawukuriryayo umuturage muri uyu murenge wa Nyarubaka mu kagari ka Ruyanza yashimye cyane igikorwa cyo gutanga amashanyarazi ku kigo nderabuzima.

Ati “Hari ababyeyi bajyaga babyara bacanye za buji cyangwa amatoroshi ariko ubu ntibizongera, turabishimye cyane rwose.”

Vestine Mukamurigo wo mu kagari ka Kambyeyi muri Nyarubaka nawe yashimye Police yamusaniye inzu yari yarananiwe kwisanira kubera ubushobozi bucye.

Minisitiri Esperance Nyirasafari w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango yashimye cyane ibi bikorwa bya Police ku buzima n’imibereho y’abaturage.

Ati “Nanjye uyu munsi reka nifatanye namwe baturage ba Kamonyi dushimire Polisi ku bikorwa bakoze byo gutanga amashanyarazi  mu ngo 120 no mu kigo nderabuzima. Ni ikintu cyiza cyane dushima kuba noneho ababyeyi batazongera kubyarira ku gatadowa cyangwa se mu mwijima. Ni igikorwa gikomeye cyane ni ibyo gushimwa cyane.”

Komiseri Mukuru wa Police y’igihugu Emmanuel Gasana yavuze ko ibi bikorwa bigikomeza.

IGP Gasana ati “Hari ishuri hirya hariya bita Kigwende, ngo rizatangira gucumbikira abanyeshuri mu kwezi kwa karindwi, naryo tugiye kuriha umuriro.”

Yavuze ko muri ibi bikorwa bazacanira imiryango 3 000 bunganira Leta muri gahunda yayo yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Yavuze kandi ko bazakora ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha bitandukanye ku bufatanye n’abaturage.

Ibikorwa bya Police week  bizasozwa tariki 16/06/2017 hizihizwa isabukuru y’imyaka 17 Police y’u Rwanda imaze.

Bafatanyije kandi guhoma inzu ya Vestine wari warabiburiye ubushobozi
Bafatanyije kandi guhoma inzu ya Vestine wari warabiburiye ubushobozi
Basibuye umuhanda ugana ku kigo nderabuzima
Basibuye umuhanda ugana ku kigo nderabuzima
Ibikorwa babifatanyijemo kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano
Ibikorwa babifatanyijemo kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano
Umuyobozi w'ikigo nderazima cya Nyagihamba abwira Minisitiri, Guverineri na Komiseri Mukuru wa Police ingorane bahuraga nazo kubwo kutagira amashanyarazi
Umuyobozi w’ikigo nderazima cya Nyagihamba abwira Minisitiri, Guverineri na Komiseri Mukuru wa Police ingorane bahuraga nazo kubwo kutagira amashanyarazi
Minisitiri w'Iterambere ry'umuryango azana itara mu kigo nderabuzima kitari gifite amashanyarazi kikayahabwa na Police uyu munsi. Iruhande rwe hari Komiseri mukuru wa Police y'u Rwanda Emmanuel Gasana
Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango azana itara mu kigo nderabuzima kitari gifite amashanyarazi kikayahabwa na Police uyu munsi. Iruhande rwe hari Komiseri mukuru wa Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana
Iki ni igikorwa cyashimwe cyane n'abaturage b'aha Nyarubaka
Iki ni igikorwa cyashimwe cyane n’abaturage b’aha Nyarubaka
IGP Emmanuel Gasana avuga ko Police itazarinda umutekano w'abaturage gusa ahubwo izanakomeza kugira uruhare mu mibereho myiza yabo mu bikorwa nk'ibi
IGP Emmanuel Gasana avuga ko Police itazarinda umutekano w’abaturage gusa ahubwo izanakomeza kugira uruhare mu mibereho myiza yabo mu bikorwa nk’ibi
Minisitiri Esperance yifatanyije n'abaturage ba Kamonyi mu gushima Police kuri ibi bikorwa
Minisitiri Esperance yifatanyije n’abaturage ba Kamonyi mu gushima Police kuri ibi bikorwa

Photos © C.Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Dore rero icyo bita imiyoborere myiza,banyarwanda banyarwandakazi duhe Imana icyubahiro tuyishimire ko yaduhaye Nyakubahwa Paul KAGAME President wa Repuburika ufite Abayobozi beza nk’uyu wa Polisi y’Igihugu wegera abaturage na nyuma y’igikorwa cy’Indashyikirwa nk’iki!!! Abanyarwanda mwemere ko twambaye ikirezi cyera kabisa.

    • ni Urugerero rwiza ni inkunga ikomeye mwaduteye I Nyarubaka dushimiye imiyoborere myiza dukomora kumutoza w’ikirenga nyakubahwa President wa repubulika PAUL Kagame ,police,army,youth volunteers kamonyi n’abaturage ba nyarubaka mwadukoreye umuhanda usobanutse natwe tuzawurinda.

Comments are closed.

en_USEnglish