Digiqole ad

Breaking News: Mugesera ahamijwe ibyaha bitatu ahanishwa gufungwa BURUNDU

 Breaking News: Mugesera ahamijwe ibyaha bitatu ahanishwa gufungwa BURUNDU

Dr Leon Mugesera mu rukiko mbere gato y’uko atangira gusomerwa

*Icyaha cyo kuba icyitso gishingiye ku cyaha cyo gushishikariza mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora icyaha cya Jenoside,

*Icyaha cyo gutoteza nk’icyaha kibasiye inyokomuntu,

*Icyaha cyo kubiba urwango mu baturage ashingiye ku moko.

*Icyaha cyo gucura no gutegura umugambi wa jenoside n’Icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, ntibyamuhamye.

Mu rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwari bukurikiranyemo Dr Leon Mugesera umaze imyaka isaga Itatu aburana ku byaha bya Jenoside bishingiye ku mbwirwaruhame yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya rifatwa nka rutwisti y’urwango Abahutu bagiriye Abatutsi, kuri uyu wa 15 Mata, Umucamanza yahamije uyu mugabo ibyaha bitatu muri bitanu yari akurikiranyweho amuhanisha gufungwa BURUNDU.

Dr Leon Mugesera nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitatau agahanishwa BURUNDU yasohotse asa n'urakaye
Dr Leon Mugesera nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatau agahanishwa BURUNDU yasohotse asa n’urakaye

Umucamanza yabanje gusoma imbwirwahame (Discours) Dr Leon Mugesera yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya.

Iri jambo ryafashe iminota 27 risomwa ryumvikanamo amagambo aremereye yumvikanamo gukangurira abari abarwanashyaka ba MRND kwanga, kugendera kure no kwikiza uwafatwaga nk’umwanzi icyo gihe.

Iri jambo ritumvikanamo ubwoko, Umucamanza yavuze ko Mugesera wari Vice President wa MRND mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba n’umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yarivugiye mu gace avukamo ndetse yafatwaga nk’umuntu ujijutse bityo ko yavugaga rikijyana ndetse ibyo avuze bikumvwa.

Mugesera waburanye adahakana ko yavugiye ijambo muri iyi ‘meeting’, yavuze ko ijambo Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko atari umwimerere ko ryakorewe amakabyankuru (montage) rigatwererwa Mugesera w’umuhimbano kugira ngo Mugesera wa nyawe yangwe n’Abatutsi.

Umucamanza yagarutse ku buhamya bw’Abatangabuhamya bose bumvise iri jambo imbonankubone n’abaryumviye kuri Radio y’igihugu.

Yagaragaje ko hafi y’aba batangabuhamya bose bahurije ku kuba Mugesera yaragaragaje byeruye ko afitiye urwango Abatutsi (n’ubwo atigeze yerura ngo avuge ubu bwoko) akavuga ko ari abagambanyi ndetse ko bazasubizwa muri Abisnia (Ethiopia) banyujijwe iy’ubusamo muri Nyabarongo.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye Dr Mugesera bushingiye ku mbwirwaruhame zavuzwe n’uyu mugabo ahantu hatandukanye harimo ku Kabaya, kuri Stade Umuganda n’ahandi.

Umucamanza yemeje ko ‘meeting’ zihabwa agaciro ko Mugesera yavugiyemo ari iyo ku Kabaya n’iy’I Nyamyumba.

Leon Mugesera aganira n'umwunganizi we mu mategeko Me Jean Felix Rudakemwa
Leon Mugesera aganira n’umwunganizi we mu mategeko Me Jean Felix Rudakemwa
Mugesera asa n'uvugana n'umwe mu cungagereza wamuherekeje
Mugesera asa n’uvugana n’umwe mu cungagereza wamuherekeje
Mugesera arabika bimwe mu bitabo bitari bike yakunze gukoresha aburana
Mugesera arabika bimwe mu bitabo bitari bike yakunze gukoresha aburana

 

UM– USEKE wagiye ubagezaho uko isomwa ry’urubanza ryagendaga

Update: Saa 15h16 – Dr Leon Mugesera ahise ajurira iki cyemezo avuga ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwo guhabwa ubutabera buboneye

Saa 15h04 – Umucamanza yemeje ko icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze Jenoside cyakozwe na Mugesera mu gushishikariza mu ruhame kandi mu buryo butaziguye gukora icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gutoteza nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo kubiba urwango mu baturage Bihama Dr Leon Mugesera.

 

Saa 14h07 – Urukiko ruhamije, Mugesera icyaha cyo gushishikariza mu ruhame kandi mu buryo, butaziguye gukora icyaha cya Jenoside, Jenoside abinyujije mu mbwirwaruhame ze (iyo yavugiye ku Kabaya n’iy’i Nyamyumba ari na zo meeting urukiko rwavuze ko Mugesera yitabiriye, izindi ngo ubushinjacyaha ntibwagaragaje ibimenyetso).

Rumuhanaguyeho icyaha cyo gucura no gutegura umugambi wa Jenoside kuko mu mbwirwaruhame abo yabwiraga ngo ntaho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bari babyumvikanyeho cyangwa ko bari bazi ibyo ari buze kubabwira.

 

Saa 13h13 – Urukiko rwemeje ko Mugesera avuga ririya jambo, yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.

Agendeye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya baciye imbere ‘urukiko’; umucamanza yemeje ko ubuhamya bwabo buhuza n’ijambo urukiko rwashyikirijwe kuri CD kabone n’ubwo babivuga mu mvugo zabo, ariko mu isesemgura ngo bihura.

Umucamanza yavuze ko nta gushidikanywaho ko Mugesera yashishikarizaga Abahutu kurimbura Abatutsi cyane cyane ko bamwe muri aba batangabuhamya ngo bagaragaje ko nyuma y’iri jambo hari Abatutsi bishwe.

Nk’umutangabuhamya Ngerageze Muhamud ngo yavuze ko nyuma y’iri jambo yiboneye Interahamwe zitoteza Abatutsi zibabaza niba batarumvise ijambo rya Mugesera.

 

Saa 12h56 – Umucamanza avuze ko amagambo “Inyenzi”, “Ibyitso” n’ “Inkotanyi” byagarukagwaho na Dr Mugesera mu mbwirwaruhame ze, ngo byasobanuraga Abatutsi nk’uko byemejwe n”abahanga batandukanye barimo Dalaire ndetse bikanemezwa mu manza zitandukanye zaciwe n’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha (TPIR) zirimo urwa Akayezu Jean Paul.

Umucamanza yavuze ko aya magambo Mugesera yayakoreshaga akangurira Abarwanashya ba MRND kwirinda aba bantu, ngo yabakanguriraga kurimbura Abatutsi ndetse ngo muri icyo gihe ni zo mvugo zakoreshwaga n’abategetsi batandukanye badashaka kwerura, bakayobya uburari kugira ngo amahanga atamenya ko bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi.

 

Saa 12h10 – Urukiko rwemeje ko ijambo rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha ryavuzwe na Mugesera.

Rushingiye ku byatangajwe n’abahanga mu gusesengura imbwirwaruhame bitabajwe mu gusesengura ijambo ryashyikirijwe igihugu cya Canada ubwo Mugesera yaburanaga uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu.

Umucamanza yavuze ko aba bahanga bemeje ko iri jambo ari umwimerere kandi ko ridatandukanye n’iryo ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko.

 

Kare saa 11h07:

*Mugesera yazanywe kuburanira mu Rwanda tariki ya 24 Mutarama 2012 avanywe muri Canada

* “Amahembe ane ya Shitani”, ijambo Mugesera yavugiye muri Kabaya, tariki ya  22 Ugushyingo 1992 rifatwa na benshi nk’iryakanguriye Abahutu gukora Jenoside.

Urukiko rutangiye gusoma urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha bishingiye ku ijambo yavugiye muri meeting yo ku Kabaya rifatwa nk’iryabibye urwango, rihamagarira Abahutu kwica Abatutsi mu 1992, nyuma bikaza kuvamo Jenoside.

Dr Leon Mugesera mu rukiko mbere gato y'uko atangira gusomerwa
Dr Leon Mugesera mu rukiko mbere gato y’uko atangira gusomerwa

Umucamanza yabanje kuramutsa ababuranyi bigaragara ko abafitiye akanyamuneza.

Umucamanza yabanje kubwira ababuranyi n’abakurikiye iburanisha ko kubera urubanza ari rurerure yabasabye kwihanganira umwanya munini kurusoma biri bufate.

Umunyamakuru Martin Niyonkuru w’Umuseke uri mu rukiko Rukuru akurikirana iki gikorwa, aravuga ko atangiye gusoma imikirize y’urubanza, umucamanza yabanje kwibutsa ko nyuma yo kuvuga iri jambo; Dr Mugesera yashyiriweho impapuro zo kumufata ariko birananirana kuko yari yarahunze igihugu.

Mbere gato y'uko urubanza rutangira gusomwa, Leon Mugesera nta kibazo bigaragara ko afite ku isura, yaganiraga n'Umushinjacyaha imbere mu rukiko
Mbere gato y’uko urubanza rutangira gusomwa, Leon Mugesera nta kibazo bigaragara ko afite ku isura, yaganiraga n’Umushinjacyaha imbere mu rukiko
Inteko yaburanishije urubanza rwa Dr Leon Mugesera yabanje kwisegura ku gihe isomwa riza gufata
Inteko yaburanishije urubanza rwa Dr Leon Mugesera yabanje kwisegura ku gihe isomwa riza gufata

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • mukomeze mutugezeho uko bikomeza kugenda

  • Akanyamuneza!!?Umucamanza ntiyemerewe kwerekana uruhande ariho!!!

  • Uteye uva he wowe? Bavuze ko yeretse akanyamuneza ababuranyi…
    Ubwo ari kuruhe ruhande?

  • Wowe wiyise Tembo,hari ihame mpuzamahanga ryitwa “impartiality principle” kimwe na ethics zigenga uwo mwuga zivuga ko umucamanzaatagomba na rimwe kugaragaza uruhande aherereyeho,bishoborora kuba byaboneka mu myitwarire,imvugo n ibindi…Bivuze ko nk umucamanza kumwenyura cg ikindi cyose cyerekana ko wishimye cg ubabaye kitemerewe umucamanza,binyuranye na ethics z umwunganizi!Bityo rero ntabwo bijyanye na ethics kubona umucamanza agaragaza akanyamuneza mu rukiko,arimo asoma urubanza!

    • None se KAKA we, wagirango agaragaze umunabi?

      • Kugaragaza akanyamuneza birasanzwe mu kazi cyane iyo wumva wagakoze neza kdi iriya ni imvugo y’umunyamakuru wari uhari ntibivuze ko abantu bose babibonye nkawe,wenda hari abandi batabonye ako kanyamuneza,ikindi ntago wajya gusuhuza abantu ngo ubereke umujinya,nk’umucamanza nta cyaha yakoze.naho iby’ubucamanza byo ntimubyivangemo, kuko igihugu cyacu kigendera kumahame ya demokarasi.mureke ubucamanza bukore akazi kabwo utanyuzwe n’imyanzuro ajurire.Murakoze.

  • Ese Kaka ni wowe ugiye gusobanura iby’ubucamanza bw’u Rwanda? Abanyarwanda turabizi, uzumve indirimbo ya Tom Close, ntihatsinda ufite ukuri ahubwo hatsinda ufite ibimenyetso; bivuze ko ibimenyetso ushobora no kubihimba cyangwa ibyatanzwe ukabyirengagiza ubwo ukaba uratsinze cyangwa uratsinzwe. Bityo ukuri kugafpukiranywa. Dore aho nibereye.

  • Dr Leon Mugesera arazira iki?

    • uratangaje cyane! ariko birasanzwe, abantu bagendana urwango nk’urwo mugesera yari afite baracyahari. niba wumva utazi icyo azira nuko nawe utazuyaza kuvuga nk’ibyo yavuze…

      • Nkundurwanda, ntukirushye usubiza interahamwe kuko ibyo zivuga nta bwenjye buba burimo ahubwo ni amarangamutima y’ubugome n’ubutindi n’imico y’ububwa gusa.

        Ariko rwose Umuseke mutubabarire mudukize izi nterahamwe zisigaye zifata ijamo hano, ntibikwiye guha ijambo umuntu cyangwa itsinda ry’abantu rifite manifesto yo kurimbura abandi gusa ngo ni uko badasa. Avis z’abajenosideri ntizikwiye kumvwa ubu n’iteka ryose.

  • none se bavandi mwavuye ku mucanza mukareba uwakatiwe akaba ari nawe munatindaho . mwibaze muti ese mugesera yarenganye ?cg yahawe igihano kiruta ibyaha yakoze ? kuko mwese muvuga aya magambo mwunvise ibyo mugesera yavugiye kukabaya ndetse numusaruro yagize . kubwanjye rero nababaza nti ari wowe uhawe abubasha bwo kuba umucamanza ugacira mugesera urubanza ariko ntushyiremo amarangamutima cg ubuvandimwe ahubwo ugashyira kumunzani uburemere bwicyaha nigihano , ndibaza nti ari wowe wamukatira ingahe ?

  • mwihangana kuko urubanza rwarangiye gusomwa. kandi amategeko namabwiriza byakurikijwe. ndashimira umuseke ukuntu bakomeje kutugezaho uko isomwa ry’urubanza ryakomeje kugenda. ku ruhande rwanjye ndashimira ubutabera bw’u Rwanda kandi nishimiye igihano cyahawe Dr Leon Mugesera.

  • ibyaha 3 ko aribikera ubwo ntibyagabanyijwe

Comments are closed.

en_USEnglish