Digiqole ad

Abarokotse mu kagari ka Murundi ntibazi irengero ry’inkunga bagenewe muri 2015

 Abarokotse mu kagari ka Murundi ntibazi irengero ry’inkunga bagenewe muri 2015

i Kayonza

*Iyi nkunga yanyerejwe ni iyatanzwe hibukwa ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi,

*Umuyobozi arahakana ibyo ashinjwa.

Abarokotse Jenoside mu kagali ka Murundi mu murenge wa Murundi barashinja ubuyobozi bw’akagali kabo kunyereza amafaranga yagombaga gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Aya mafaranga n’inkunga yakusanyijwe n’abaturage mu mwaka ushize mu cyunamo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21.

http://www.thegossipers.com/gossip/confermato-il-ritorno-delle-spice-girls.asp
i Kayonza

Umuyobozi w’akagali ka Murundi arahakana ibyo ashinjwa byose akavuga ko abagombaga gufashwa bafashijwe mu gihe ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya.

Aya mafaranga abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Murundi bavuga yaburiwe irengero, ntazwi umubare. Yaragombaga gufasha bamwe mu barokoste Jenoside batishoboye harimo kububakira ubwiherero n’ibindi.

Nk’uko babivuga binyuze mu muyobozi wabo muri aka kagali ka Murundi, Mukagatera Agusta ngo abagombaga kubakirwa barategereje baraheba bakaba bibaza aho ayo mafaranga yatanzwe n’abaturage yarengeye.

Mukagatera agira ati “Tugira ibibazo (abacitse ku icumu) ibintu byose biza, nta kintu tujya tubona ntabwo abayobozi batwitaho, abaturage baritanga bamara kwitanga ntitumenye iyo byarengeye. Ubu umwaka ushize mu cyunamo amafaranga yose yatanzwe n’abaturage ngo afashe abatishoboye, ntituzi aho yarengeye.”

Mukagatera uhagarariye abacitse ku icuma akomeza avuga ko abagombaga kubakirwa bitabaye, babaza umuyobozi w’akagali aho amafaranga yagiye ngo akavuga ko ari kuri konte y’umurenge.

Ati “Kuva icyo gihe kugeza n’ubu umwaka urashize, ubu yanyatse n’agatabo ka konte z’abacitse ku icumu batishoboye yaragaheranye hashize amezi atandatu.”

Umuyobozi w’akagali ka Murundi Mbituyimana Emmanuel kuri iki kibazo ahakana ibyo ashinjwa byose akavuga ko abagombaga gufashwa bafashijwe.

Mbituyimana mu magambo make yagize ati “Ibyo ni ibinyoma rwose kuko abari baratoranyijwe bose imfashanyo yabagezeho.”

Gusa, umuyobozi w’umurenge wa Murundi, Murangira Xavier avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo, akizeza abarokotse Jenoside ko uyu mwaka bitazabaho ngo kuko hafashwe ingamba.

Ati “Iki kibazo tugiye kugikurikirana, ariko mu rwego rwo kugikemura burundu ubu hari konte y’umurenge amafaranga agomba gushyirwaho nyuma hakazatoranywa abakeneye ubufasha bakazaba ari bo bafashwa.”

Abacitse ku icumu muri uyu murenge wa Murundi muri rusange bagerageza kwiteza imbere nk’uko babivuga gusa haracyarimo bamwe bagikeneye ubufasha.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish