Tags : Jay Polly

Jay Polly yafunguwe, umwana n’umugore bamwakirana urukumbuzi

Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly wari warakatiwe amezi atanu y’ igifungo azira gukubita akanakomeretsa umugore we yarangije igifungo cy’amezi atanu, asohoka muri gereza muri iki gitondo cy’Ubunani yakiriwe n’uyu mugore we n’umwana n’abandi bantu barimo inshuti. Uyu munsi saa tatu za mu gitondo nibwo yarekuwe asaohoka muri Gereza ya Kigali i Mageragere. Yabwiye […]Irambuye

Jay Polly agiye gushinga Kompanyi yambika abantu nabi

Uyu muhanzi avuga ko we na bagenzi be (atavuga amazina) bafite kompanyi izajya  ikora ibintu byinshi, mubyo bazakora harimo kwambika abantu neza, gusa ngo n’abifuza kwambara nabi bazabambika uko babyifuza. Jay Polly ati “Tuzakora ibintu byinshi, ndetse bimwe twari twanabitangiye ariko hari ibintu bimwe na bimwe byagiye bidindira ariko ubu biraza muri iyi session y’ibintu […]Irambuye

Ruhango: Umwe asa na The Ben undi agasa cyane na

Abasore babiri biga mu ishuri rikuru rya ISPG riherereye i Gitwe mu karere ka Ruhango basa n’abahanzi King James na The Ben, aba banyeshuri kubera gusa n’aba bahanzi ni abakunzi b’ibihangano byabo nubwo bwose ku bw’amaraso ntacyo bapfana. Jean Claude Ishimwe akomoka mu karere ka Musanze asa na The Ben (akiri umusore muto), nawe arabizi […]Irambuye

Jay Polly akoresheje impano ye aratangiza ibikorwa byo gufasha abapfakazi

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yatangarije Umuseke ko yateguye igikorwa kigamije gufasha abapfakazi b’incike ba Jenoside batishoboye akoresheje impano ye ya muzika. Ibi bikorwa atangira hagati mu kwezi gutaha azabifatanyamo na Touch Records inzu itunganya muzika bakorana. Hashize iminsi havuzwe ibibazo hagati y’inzu itunganya muzika ya Touch Records n’umuraperi Jay Polly, impande zombi ubu […]Irambuye

Riderman yemerewe ibitaramo n’ubwo afungishijwe ijisho

Hari amakuru ko umuhanzi Riderman amaze iminsi atamerewe neza kubera impanuka aherutse gukora, bamwe bemeza ko byahungabanyije muzika ye, abandi bavuga ko byanamuteye ubukene. Uyu munsi yabwiye Umuseke uko amerewe ubu, no kuri ibi bivugwa. Muri iki gihe Riderman n’umwunganizi we bari kuburana urubanza kubera ibyangijwe n’abakomerekeye muri iyi mpanuka, ashinjwa ko yaba ari we […]Irambuye

Abahanzi batandatu umuziki umaze guha ubutaka

Nta mwuga udakiza kereka ukozwe nabi. Umuziki hambere ntacyo wamariraga abawukora ndetse mu mitwe y’abanyarwanda bamwe kuwishoramo ku mwana byari nko guta umuco. Ibigaragara none ni uko umuziki ubu ari umwuga, bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda usibye kuba ubatunze bamwe banavanyemo ubushobozi bwo kwigurira ubutaka abandi barubaka. King James nta myaka 10 amaze amenyekanye […]Irambuye

Jay Polly niwe wegukanye PGGSS4

Mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda batari bacye cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Kanama, umuraperi Jay Polly niwe wegukanye igihembo cya “Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 4” giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24. Ni nyuma y’amezi akabakaba arindwi abahanzi icumi (10) b’ibyamamare mu Rwanda bahatanira igihembo […]Irambuye

“Nubwo ndi mu mazina akomeye, banyitondere”- Bruce Melodie

Bruce Melodie ari muri batatu ba nyuma bari guhatanira PGGSS IV, avuga ko nubwo abo bari kumwe  bakomeye ariko aho bigeze ubu nawe atoroheje muri muzika bakwiye kumwitondera. Itahiwacu Bruce (Bruce Malodie) ni inshuro ye ya mbere yitabirirye iri rushanwa, yahise agera muri batatu ba nyuma kubera ahanini impano ye yo kuririmba neza no gushimisha […]Irambuye

King James agiye kuvuga umuhanzi ukwiye Guma Guma

King James wigeze kwegukana irushanwa rya PGGSS aravuga ko hari umuhanzi abona ukwiye kwegukana iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane. Mu gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka cyo gusezera ku banyeshuri baba basubira ku mashuri kitwa Bye Bye Vacance ngo niho King James ashaka kuzatangariza abantu umuhanzi abona ukwiye kwegukana PGGSS 4. Mu mwaka […]Irambuye

PGGSS IV: Uko byagenze i Musanze mu gitaramo cya Live

Nyuma y’ibitaramo bibiri bya Live by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star , igitaramo cya gatatu cya Live cyabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Abahanzi bose uko ari 10 bari biteguye gutaramira abakunzi babo baje kubareba. Musanze ni umwe mu mijyi yo mu Rwanda ikunze kugira abafana benshi b’ibihangano by’abahanzi nyarwanda, Dore ko benshi […]Irambuye

en_USEnglish