Digiqole ad

Jay Polly agiye gushinga Kompanyi yambika abantu nabi

 Jay Polly agiye gushinga Kompanyi yambika abantu nabi

Jay Polly, umwe mu bahanzi bakunzwe n’Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko.

Uyu muhanzi avuga ko we na bagenzi be (atavuga amazina) bafite kompanyi izajya  ikora ibintu byinshi, mubyo bazakora harimo kwambika abantu neza, gusa ngo n’abifuza kwambara nabi bazabambika uko babyifuza.

Jay Polly yatangaje ko abashaka kwambara nabi agiye kujya abambika
Jay Polly yatangaje ko abashaka kwambara nabi agiye kujya abambika. Photo/Plairi Muzogeye/UM– USEKE

Jay Polly ati “Tuzakora ibintu byinshi, ndetse bimwe twari twanabitangiye ariko hari ibintu bimwe na bimwe byagiye bidindira ariko ubu biraza muri iyi session y’ibintu tugiye gukora biri kuza mu minsi iri imbere.”

Jay Polly avuga ko we akunda kwambara neza kandi ibintu bimeze neza.

Ati “Ariko bitabujije ko n’ukunda kwambara nabi kuko ari business nawe tuzamwambika. Buri wese icyo ashaka yagikora, kandi burya hari igihe wavuga ko umuntu yambaye nabi kandi we ku giti cye abona ko yambaye neza.”

Uyu muhanzi, wegukanye irushanwa rya PGGSS ya kane, ariko avuga ko ubusanzwe hari ibyiza (imyambaro) igaragarira buri wese.

Ubusanzwe mu Rwanda uwambaye neza ni uwambaye imyambaro imuhesha agaciro imwubahisha mu maso y’abamureba, naho uwambaye nabi ni uwambaye imyambaro ihenuye (migufi cyane ku bagore/abakobwa), imyambaro igaragaza akajagari mu jisho ry’uyireba, imyambaro yambawe nabi (nk’abasore bayambarira munsi y’ikibuno)….

Gusa ubu, hamwe n’iterambere n’igisirimu cy’ikinyagihumbi gishya, ibintu byarahindutse. Nk’uko Jay Polly abivuga “hari igihe wavuga ko umuntu yambaye nabi ariko we abona ko yambaye neza”.

Jay Polly we rero n’abashaka kwambara nabi azajya abatunganyiriza.

Ilas Jalas
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • kwbika abamtu nabi cg yasaze

  • Rugamba Cyprien ati: Isi irashaje! Navane akavuyo n’ akajagari mu Rwanda! Ni Marijuana iba yabazuyaje!

    • hahahahahahhhhhhhh: ahuuuuu!!

  • Nabanze yishyure umuntu yagonze akanamwangiriza moto

  • OMG!!!!!what a hell is this

  • ni gute umuntu yabaha amakuru atanyujije muri comment?

    • Twandikire kuri [email protected]

    • Yewe Jolie, urakoze kukibazo cyawe. Ushatse gutanga amakuru utayanyujije aha muri za comments, wakwifashisha izi addresses zabo ubona hariya hasi, ariko reka nziguhe kuko nzikuye hasi aha page irangrira (harebe ubutaha uzabimenye, no kubindi binyamakuru niko babigenza, addresses ziba hasi):

      UM– USEKE IT Ltd
      Kigali Rwanda
      Serivisi: +250 788 772818
      Amakuru: +250 788516551
      Email: [email protected]

  • ok njyewe abasani bo mu rwanda wagirango wa mugani wa Diamond ntibazi ibyo bashaka, kwambika abantu nabi, ibaze nawe!

  • Nakomereza ahoyambike abantu neza kuko birakenewe?

  • akunda kwambara neza kandi yizeye ko aza kora byinshi mu buzima.
    hariho abaraperi bakunda kuambara nabi cane kandi nibatera conceil.
    Courage munu wi mana.

Comments are closed.

en_USEnglish