Digiqole ad

Jay Polly yafunguwe, umwana n’umugore bamwakirana urukumbuzi

 Jay Polly yafunguwe, umwana n’umugore bamwakirana urukumbuzi

Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly wari warakatiwe amezi atanu y’ igifungo azira gukubita akanakomeretsa umugore we yarangije igifungo cy’amezi atanu, asohoka muri gereza muri iki gitondo cy’Ubunani yakiriwe n’uyu mugore we n’umwana n’abandi bantu barimo inshuti.

Umwana n' umugore we ni bamwe mu bamwakiranye urukumbuzi. Aha yari ateruye umwana we
qUmwana n’ umugore we ni bamwe mu bamwakiranye urukumbuzi. Aha yari ateruye umwana we

Uyu munsi saa tatu za mu gitondo nibwo yarekuwe asaohoka muri Gereza ya Kigali i Mageragere.

Yabwiye abanyamakuru ko yari akumbuye cyane uyu mugire we Shariffa n’umwana wabo w’umukobwa.

Yatangaje ko agiye kandi gukomeza kubana n’umugore we ibyabaye bitabatanyije.

Amakuru yavuzwe ko muri Gereza yagize ubucuti n’umukobwa witwa Aline uzwi mu myidagaduro, yavuze ko ibyo we ntabyo azi kuko ari kumwe  kandi akundana n’uyu babyaranye.

Uyu muhanzi w’ Umuraperi uri mu bakunzwe mu Rwanda yafunzwe taliki ya ya 4 Kanama 2018 azira gukubita akanakomeretsa umugore babana banabyaranye. Nyuma yo guhamwa nibyo byaha yakatiwe igifungo cy’ amezi atanu.

Mu rubanza rwe Jay Polly ntiyahakanye gukubita uyu mugore babanaga, yavuze ko yabikoze kubera ubusinzi.

Umugore wa Jay Polly ni umwe mu baraye inkera bakira uyu muhanzi nubwo byavugwaga ko batazongera kubana.

Jay Polly warekuwe uyu munsi araza kurara ataramira abakunzi be mu gitaramo cya ‘Kigali New Year Party’ cyateguwe na Bad Rama uyobora The Mane.

Bad Rama yabwiye Umuseke ko impamvu y’ icyo gitaramo ari uguha uyu muhanzi ikaze kuko akumbuwe n’ abafana be.

Jay Polly ufite inkoni, agisohoka yakiriwe kandi na Bad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira
Jay Polly ufite inkoni, agisohoka yakiriwe kandi na Bad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira

Icyo gitaramo Jay Polly aririmbamo iri ijoro kirabera  Kibagabaga ahazwi nka Platnumz Club, arahuriramo n’ abandi bahanzi barimo Queen Cha, Safi, Bull Dogg na Asinah.

Icyo gitaramo kiraza kuba kiyobowe na Shaddy Boo umwamikazi wa Instagram mu Rwanda hamwe na Ally Soudy wavuye muri USA azanye n’ umuryango we mu Rwanda.

Umugore n'umwana baje kwakira umugabo
Umugore n’umwana baje kwakira umugabo
Jay Polly mu byishimo n'umukobwa we waje kumwakira
Jay Polly mu byishimo n’umukobwa we waje kumwakira

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngo Nyabarongo yica uyishyiriye.

    Ubwo ayari asigaye nayo namara gukurwa umuntu azasigara yitungiwe n’agasupu gusa nyine nta kundi.
    Ibyo guseka byo ntimumbaze….

  • Umugore bamubajije niba yajyaga asura umugabo,ati: Yego. Twavuganaga kebshi”!!!

    Ubwo se,ntamutanze,ko yakoreshaga phone kandi afunze !!

Comments are closed.

en_USEnglish