Digiqole ad

Abahanzi batandatu umuziki umaze guha ubutaka

Nta mwuga udakiza kereka ukozwe nabi. Umuziki hambere ntacyo wamariraga abawukora ndetse mu mitwe y’abanyarwanda bamwe kuwishoramo ku mwana byari nko guta umuco. Ibigaragara none ni uko umuziki ubu ari umwuga, bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda usibye kuba ubatunze bamwe banavanyemo ubushobozi bwo kwigurira ubutaka abandi barubaka.

Aba ni bamwe mubo muzika usibye kubatunga yabahaye n'ubutaka
Aba ni bamwe mubo muzika usibye kubatunga yabahaye n’ubutaka

King James nta myaka 10 amaze amenyekanye muri muzika ariko ubu nibyo bimutunze. Yiguriye ikibanza ku Ruyenzi ndetse ubu acyujujemo inzu. Ubu kubera muzika ye ni Ambasaderi wa Airtel Rwanda.

Abahungu bo itsinda rya Dream Boys; Platini Nemeye na Mujyanama Claude uzwi nka TMC batangiye kumenyekana mu 2010, ubu umuziki ni umwuga ubatunze kuko ibyo bize muri Kaminuza bataratangira kubikoresha.

Aba basore bamaze kwitabira irushanwa rya PGGSS kuva ryatangira, bivugwa ko umwe afite ikibanza i Nyamata undi akakigira i Gahanga mu mu Karere ka Kicukiro.

Senderi International Hit ari mu bahanzi bamaze igihe muri muzika, yayitangiye itaratangira guha amaramuko abayikora, akarusho ke ni uko yayikomeje by’abagezweho ubu niyo imutunze, yitwa “HITI!!!” bivugwa ko nawe afite ikibanza mu Mujyi wa Kigali i Gikondo muri Kicukiro.

Jay Polly umuhanzi ubu bigaragara ko akunzwe cyane n’urubyiruko umuziki niwo umutunzi kurusha impano yindi afite y’ubugeni no gushushanya, uyu aherutse kwegukana miliyoni 24 za PGGSS, asanzwe ariko anifitiye ikibanza i Kagugu mu karere ka Gasabo, bivugwa ko yavanye muri muzika.

Mubandi bahanzi bivugwako biguriye ubutaka babivanye muri muzika bakora barimo Riderman, Knowless n’abandi.

Usibye kugura ubutaka no kubaka amazu, aba bahanzi basanzwe bafite ibindi bikorwa byo kwiteza imbere bakora bavanye umutahe wabyo muri muzika.

Umuziki muri iki gihe ni kimwe mu bitunze umubare utari muto w’abawukora n’abandi babeshejeho. Umaze kuba umwuga uramutse ukomeje gutezwa imbere wagirira akamaro birushijeho umuryango nyarwanda n’igihugu

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • ibi ndumva nta nkuru irimo yo kwandika kuko sibo banya rwanda bonyine bafite ibibanza.

  • ndumva ntagitangaza kirimo

  • Mbere yo kunenga,ujye ubanza usesengure inkuru.Hariya barashaka kuvuga ko
    umwuga uwo ariwo wose uramutse uwukoze neza wawubyaza umusaruro.ari umuhanzi,umuhinzi,umukanishi,umushoferi,umucuruzi ,nindi.icyambere ni ukuwuha agaciro.

  • BARAVUGA UBUTAKA,ICYAKWEWREKA IMODOKA KING JEMS YAGUZE NTA MINSI 3 ISHIZE ARI KUYILYOHAMO.KOMEZA IMIHIGO JEMS WE.

  • abandi baragura amazu. ngo ibibanza koko?!!! ubuse ibiraka babonye cg babona ntibaba hari nabafite amazu agaragara

    • Natwe Turi Itsinda Rishya Muri Muzika Swagrand Boy Twaje Nkinkuba

  • dhfdjhjfddfl
    jkndjn
    gfpjgkgj

  • Ni byiza nibiteze imbere kandi barusheho kunoza umuziki wabo. Babere urugero rwiza n’urundi rubyiruko rufite impano zinyuranye.

Comments are closed.

en_USEnglish