Tags : impanuka

Nyarugenge: Impanuka ikomeye ya bus ihitanye abantu 14

*Ngo harokotsemo umuntu umwe wasimbutse imodoka anyuze mu idirishya… Mu muhanda Musanze-Kigali mu kagari ka Gatare mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge, ahagana saa 14h30 kuri uyu wa Gatandatu imodoka ya bus itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye. Ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda riravuga ko imibiri y’abantu 14 ari yo imaze kuboneka mu […]Irambuye

Musambira: Ikamyo itwaye inzoga yaguye abaturage barasinda

Kuri uyu wa gatanu imodoka ikururana yikoreye inzoga yari mu muhanda wa Kigali – Muhanga igeze mu murenge wa Musambira yakoze impanuka maze abaturage birara mu nzoga baranywa abandi bapakira bajyana iwabo. Ahagana saa yine n’igice z’igitondo uyu munsi nibwo iyi kamyo yerekezaga nka Muhanga cyangwa Butare yagushije igice cyayo cy’inyuma iruhande rw’umuhanda mu kagali […]Irambuye

Kayonza: Imodoka ya Police yakoze impanuka hapfa 3 barimo n’abafungwa

Kuri uyu wa 27 Kanama 2015 saa tanu n’igice mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Nyagatovu mu karere ka Kayonza, imodoka ya Police yari itwaye abafungwa bagera kuri 14 yakoze impanuka irenga umuhanda hapfa umupolisi wari uyitwaye n’abafungwa bagera kuri babiri, abandi barakomereka. Supt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye […]Irambuye

Kigali: Impanuka y’imodoka itwara abana ibereye mu kigo cy’ishuri

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 11 Nzeri 2014, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro imodoka itwara abana bo muri Remera Academy yakoze impanuka ubwo yariho ihaguruka ku bw’amahirwe nta mwana wahasize ubuzima mu bari mu modoka. Amakuru Umuseke ukesha abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko umushoferi w’iyi modoka yayiparitse […]Irambuye

Riderman arakomeza gukurikiranwa ari hanze

Riderman kuri uyu wa 31 Nyakanga yamaze amasaha agera kuri 11 mu maboko ya Polisi ku Kicukiro, ni nyuma y’impanuka bivugwa ko yari yateje ku muhanda ugana Remera ahitwa Rwandex. Yaraye arekuwe ku mugoroba wo kuri uwo munsi. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke […]Irambuye

Kiziguro: Impanuka ikomeye yahitanye abarenga 16

10. 30AM: Polisi y’u Rwanda imaze kwemeza ko abantu 16 aribo bitabye Imana, 24 bakomeretse barimo batandatu bakomeretse bikomeye cyane bakajyanwa ku bitaro by’Umwami Faycal i Kigali abandi bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Kiziguro. Updated 09.35: Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo amaze gutangaza ko imibare bamaze kubona y’abitabye Imana ari 16 kugeza ubu. Ubutabazi bukaba […]Irambuye

Muhanga: Abanyamaguru barinubira kudahabwa agaciro n’abatwara ibinyabiziga

Abakora ingendo n’amaguru mu Mujyi wa Muhanga barinubira cyane kudahabwa agaciro n’abatwara ibinyabiziga. Mu byo binubira cyane harimo ko abatwara ibi binyabiziga babihagarika ahantu hasanzwe hagenewe abanyamaguru. Abanyamaguru kandi binubira ko kenshi na kenshi abafite ibinyabiziga babafungiraho amaferi ndetse rimwe na rimwe bakabagonga. Nyuma y’Umujyi wa Kigali; uyu Mujyi  wa Muhanga niwo uza ku mwanya […]Irambuye

U Bushinwa-Uruhinja rwabyawe n’umubyeyi wapfuye, rwo rurarokoka

Ababyeyi b’umwana w’uruhinja witwa Xiao Zhao w’Umushinwa bapfuye bazize impanuka y’imodoka ku bw’ibitangaza uyu mwana yavuye mu nda ya Nyina, abasha kurusimbuka kandi ubu ngo ubuzima bwe bumeze neza kwa Muganga. Iyi nkuru niyo iri kuvugwa mu binyamakuru byo mu Bushinwa ndetse no kuri Interineti. Umugabo ufite imyaka 42 amaze kubona umugore we afashwe n’ibise( […]Irambuye

en_USEnglish