Digiqole ad

Musambira: Ikamyo itwaye inzoga yaguye abaturage barasinda

 Musambira: Ikamyo itwaye inzoga yaguye abaturage barasinda

Kuri uyu wa gatanu imodoka ikururana yikoreye inzoga yari mu muhanda wa Kigali – Muhanga igeze mu murenge wa Musambira yakoze impanuka maze abaturage birara mu nzoga baranywa abandi bapakira bajyana iwabo.

Imaze kugwa abaturage baje kwica inyota
Imaze kugwa abaturage baje kwica inyota

Ahagana saa yine n’igice z’igitondo uyu munsi nibwo iyi kamyo yerekezaga nka Muhanga cyangwa Butare yagushije igice cyayo cy’inyuma iruhande rw’umuhanda mu kagali ka Kivumu.

Abaturage biganjemo abasore n’abagabo baje bahuruye kureba ikibaye, babaye nk’ababonekewe no kubona inzoga zimeneka imbere yabo.

Abararanye inyota batangiye kuyicira aho, abandi bagakurura amakesi (caisses) y’inzoga bajyana iwabo.

Umushoferi n’umufasha bari batwaye iyi kamyo kugeza ubwo police yari itarabageraho ntibashoboraga gukumira aba baturage bafite icyaka babonye inzoga iruhande rwabo.

Nyuma y’umwanya muto bagotomera bamwe muri aba baturage bagaragaye nk’abasinze inzoga z’iyi kamyo.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye cyangwa ngo ikomeretse, ikiriho ni uburyo abaturage bariho banywa inzoga banagerageza kuzitunda bajyana iwabo.

Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, indi kamyo nk’iyi yaguye mu karere ka Gakenke nabwo abaturage baranywa cyane abandi bapakira bajyana iwabo.

Byeri (biere) ziri gutemba mu muferege nyuma y'impanuka
Byeri (biere) ziri gutemba mu muferege nyuma y’impanuka
Bamwe bafotowe bari gutunda bajyana mu rugo cyangwa 'kuri boutiques zabo'
Bamwe bafotowe bari gutunda bajyana mu rugo cyangwa ‘kuri boutiques zabo’

UM– USEKE.RW   

11 Comments

  • Isoni kuri ba rusahuriramunduru! Aho gutabara abagize accident, bashishikajwe no kunywa izo batasengereye! Uyu ni umuco mubi bavandimwe Banyarwanda! Abantu bakora impanuka, abiyita abatabazi bakajya mu mifuka y’abakomeretse gusaka amafaranga aho kuvuga mpore! Biteye agahinda!

  • Rusagara wikabya ! ,impanuka ntawe yahitanye, reka twinywere rero

  • Ariko abaturage weee !!! barashekeje, nta soni bagira pee. Kuri bo inka yabo yabyaye. Ibi najyaga mbibona i Butare aho bita ku mukobwa mwiza, ikamyo ya mazout iyo yagwaga bazanaga ibibindi, imivure …. kuvoma mazout kugeza n’aho uwabaga afite urwagwa mu gitariro yarumenaga kugirango abone ikibindi cyo kuvomeramo mazout.

  • Kanywe nzobya biramutse bikubayeho uri nkuriya mushoferi cg uyobora ikigo runaka wakora impanuka aho kuza kugutabara bakaza baje gusahura byagushimisha please Golden rule icyo ushaka ko abandi bagukorera jya ugikorera abandi……

  • Ohhh icyaka cyari kibamereye neza
    Ntawabyuye no byiza
    Nibinywereho abenshi Ntibagaherukaga

  • Ariko abantu batukira abandi ubusa barabahora iki? Imana ishimwe nta muntu wakomeretse. Naho ubundi abaturage rwose mubareke binywere. Iyo byagenze gutyo ni za Insurances ziba zizishyura. Kandi muzi ukuntu za Insurance companies zibona amafaranga menshi. rero kwishyura ikamyo imwe nta kibazo kirimo.

    • arko ntiba mutanywa inzoga niyo mpamvu mubatutse. kuri ziriya modoka biremewe kuko ziba zifite assurance zibyo zitwaye .ikindi iriya nzoga iba itamenetse ntabwo iba igomba kujya ku isoko bazisubiza muruganda bakazifungura zikazimena. kko ntabwo ziba zigifite qualite zavanye mu ruganda. ziba zataye gaz ntushobora kuyibika igihe kirekire itarapfa.

    • Erega zisigaye zinahenda knd bazigize n’utuzi!ubwo rero nk’izi ziba zizanye zitemba umuntu arazitega da!knd rero ziryoha mwa ariya masaha!

  • hahaaaaaa, Akabi gasekwa nk’akeza koko!

  • Ariko Mana koko aba bavandimwe ko mbona vision bayinjiyemo bataramenya kubaha no kwitwara nk’inyangamugayo. Kunywa inzoga bazisahuye n’ikimenyetso cy’uko UBURERE mbonera gihugu ntabwo. Ntibazi ko umutungo w’abandi ari ntavogerwa! Itorero, ba mayors,police, amadini ni muhaguruke mwigishe abantu kubaha ibitari ibyabo. Kuko izi kamyo zigwa abaturage bakinywera inzoga ni igipimo mwagombye kurebera ho.

  • Mwaramutse.uwanditse inkuru ntabwo yahageze ni ibyo yabwiwe bamuha ifoto.aho impanuka yabereye ntabwo ari kivumu nubwo ari Musambira.bigaragara ko utabibajije.ikindi ntamuturage wasinze abantu ntimukabeshye njye niho niriwe.gutabara byo nubundi ntacyo bari kumufasha;kuba bazinyoye byo sinzi ko hari aho yagwa ntizinyobwe.ariko nta na caisses 10 banyoye.

Comments are closed.

en_USEnglish