Kayonza: Imodoka ya Police yakoze impanuka hapfa 3 barimo n’abafungwa
Kuri uyu wa 27 Kanama 2015 saa tanu n’igice mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Nyagatovu mu karere ka Kayonza, imodoka ya Police yari itwaye abafungwa bagera kuri 14 yakoze impanuka irenga umuhanda hapfa umupolisi wari uyitwaye n’abafungwa bagera kuri babiri, abandi barakomereka.
Supt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko imodoka yakoze impanuka ari ifite plaque RNP 233 H yari itwawe na Caporal God Mutabaruka.
Yemeje ko itwaye abafungwa bari bavuye kuri Parquet ya Nyagatare.
Ati “Kubera ipine y’imbere yapfumutse umushoferi bitunguranye afata feri imodoka irenga umuhanda irabirinduka ahita yitaba imana n’abandi bagororwa babiri. Hakomeretse umunani bahise bajyanwa mu bitaro i Rwamagana.”
Spt Ndushabandi avuga ko umuntu utwaye ikinyabiziga agomba guhora yitwararitse akumva ko icyago cyateza impanuka gishobora guturuka hanze cyangwa ku kinyabiziga.
Umwe mu babonye iyi mpanuka ikiba witwa Ikitegetse Claude yabwiye Umuseke ko iyi modoka yihutaga cyane maze ikarenga umuhanda ikibirandura inshuro irenze imwe abari bayirimo bagakomereka cyane.
Uyu wabonye iyi mpanuka avuga ko iyi modoka nta muntu yagonze ahubwo yari igeze mu gakorosi gato uyitwaye ntabashe kugakata neza imodoka igata umuhanda.
Benshi mu bari mu modoka bakomeretse bikomeye, bahise batabarwa impanuka ikiba bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Rwamagana.
Indi mpanuka ikomeye y’imodoka ya Police ni iyo muri Mutarama 2013 i Gatagara mu karere ka Nyanza yo yahitanye abapolisi bane barimo umwe mukuru.
Supt Ndushabandi avuga ko imyitwarire y’ibinyabiziga bya Police ari imyitwarire isanzwe ari myiza kuko hari abapolisi bashinzwe gukurikirana discipline y’abatwaye ibyo binyabiziga ndetse hari amabwiriza y’Umuyobozi mukuru wa Police agenga imikoreshereze y’ibinyabiziga bya Police.
Ati “Abavuga ko imodoka za Police zigenda nabi kuko zidafite abazihagarika ntabwo ari byo, ikiyongeraho ni uko nta modoka ijya mu butumwa itarimo officier ugenda uha amabwiriza umushoferi utwaye iyo modoka. No muri iyi iyakoze impanuka yari arimo.”
UM– USEKE.RW
17 Comments
Imana ibakire mubayo
Nasanze aba police abenshi batwara nta expérience bafite p. Ubona abenshi bazitwara nk’abaziga nubwo ntawe ubahagarika. RIP kubahasize ubuzima
munyumvire uwo witwa cyasemakamba di, ngo abazitwara nta experience bafite se, experience ihagarika urupfu wa mugabo we, iyo rwaje nubwo waba ufite uburamber bungana iki, ruragutwara. yewe nababisaziyemo bakora impanuka nkanswe. vana agashinyaguro aho rero. none ngo RIP ripe se urababaye wamugome we
Pole sana. Ubwo se izo nfungwa barazirekura cg ubwo zirwaye zigifunzwe nizikira zisubireyo? Birababaje, RIP
Izonfungwa zice zigirigwa imbabazi!
Nibyo koko nanjye nakwemeza yuko police yi Gihugu ifire icyibazo kuba shoferi bayo kko maze kubona ahantu hajyera kuri gatatu police ikora impanuka ariyo iri mumakosa icyibabaje harubwo ikugonga nkuko ikagushyira mu makosa kdi yarangije no kuku gonga..so byose ntago muri shya shya Police we..Imana Yorohereze abasigaye.
Mana bahe iruhuko ridashira kdi nabakomeretse wohereze abamalaika bimpuhwe zawe babiteho
IMANA IBAHE IRUHUKO RUDASHIRA.
Ni bande baguye mu mpanuka ? Buri gihe ni abafungwa ! cyangwa abashoferi b’izo modoka baba bishyizemo ko utwaye abafungwa atagomba kugenda gahoro kuko aba atwaye abanyabyaha.
yoooooooooooo mbega,CPL MUTABARUKA imana ikwakire mubayo,kuko ugiye tukigukeneye,gusa tuzahora tukwibuka,imana ikwakire mubayo.
Yooo!Imana ibahe iruhuko ridashira.
Mwihangane
Always, SPEED= OVER CONFIDENCE
police muba mwayihaye reroo!!!! impanuka zirirwa ziba hirya nohino imodoka za police ziba zirimo nizingahe? ntigenda c? ingendo zose zikora zijya gutira abashoferi c??? niba wanze ikintu ntukagisebye kuko ntacyo uba Wenda kugihindura
Ibya Ygo Ntibiteguza Ariko Gutwara N Umuvuduko Mwinshi Barabizi Kdi Umuhanda Nta Masezerano Bagiranye Bitonde Nabo Ku Muvuduko Bajye Babandikira Izi Modoka Ni Imisoro Si Manu Ya Police Ipine Yaturitse Koko Mutubarize Claude Kugirango Tubimenye
polisi nayo ntiyemera amaki kuko arito iyashinzwe cyoko abo bagororwa bakwiye imbabazi kuko bagiye muzindi ngorane batiteje
sha iruhuko ridashira Imana ikwakire mubayo, Gad weeee!! ugiye tukugikeneye bareke abashinyagura bakomeze bashinyagure ntibaziko ntahuruhunga, warumugabo w’umunyembaraga igendere!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!””””
Comments are closed.