Digiqole ad

U Bushinwa-Uruhinja rwabyawe n’umubyeyi wapfuye, rwo rurarokoka

Ababyeyi b’umwana w’uruhinja witwa Xiao Zhao w’Umushinwa bapfuye bazize impanuka y’imodoka ku bw’ibitangaza uyu mwana yavuye mu nda ya Nyina, abasha kurusimbuka kandi ubu ngo ubuzima bwe bumeze neza kwa Muganga.

Uruhinja Xiao Zhao kwa Muganga/Photo Ellen Wallwork
Uruhinja Xiao Zhao kwa Muganga/Photo Ellen Wallwork

Iyi nkuru niyo iri kuvugwa mu binyamakuru byo mu Bushinwa ndetse no kuri Interineti.

Umugabo ufite imyaka 42 amaze kubona umugore we afashwe n’ibise( yumva agiye kubyara) aho kugira ngo ahamagaze  imbangukiragutabara ngo imujyane kwa Muganga, yahisemo kumwijyanira kuri Moto.

Mui nzira bagana ku bitaro bya Xiamen mu Ntara ya Fujian,  bagonze ikamyo barabirinduka umugore yikubita hasi yubitse inda umwana amuvamo agwa hasi ariko ntiyapfa.

Abapolisi bageze aho batabaye basanze ababyeyi b’uru ruhinja bapfuye ariko umwana arwamye ku ruhande ari muzima mu ntera ya metero eshatu

Bamaze kubona ko yakomeretse bamujyanye ku bitaro biri hafi bya Haicang. Uyu mwana wavukanye ibiro bine ubuzima bwe bumeze neza kwa muganga ariko umushoferi w’ikamyo we arafunze kandi ashobora gukatirwa igifungo gikomeye.

Kubera iyi nkuru, mu Karere ka Haicang  mu  Bushinwa hatangijwe gukusanywa inkunga yo gufasha uyu mwana kuzabona ubufasha akeneye kugeza akuze. Ubu hamaze gukusanywa inkunga  y’amafaranga akoreshwa mu Bushinwa  yitwa Yuan angana na  12.420 ni  ukuvuga angana  n’amafaranga 1.366. 200 y’u Rwanda.

Ikibazo kibazwa ni ukuntu bakuru be  na barumuna be bo bazitabwaho kuko iyi nkunga ireba gusa uru ‘ruhinja rw’igitangaza’.

Reba mu ncamake uko iya mpanuka yabaye:

Source: GentSide

 ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mu bushinwa iyo hari mukuru wawe nta murumuna wawe cg mushiki/musaza wawe baba bakibonetse (bemerewe kubyara umwe cg 2)!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish