Tags : Ubuzima

Ngoma/Rurenge: Imyaka 3 bategereje ko Ivuriro bubatse rikora, basubijwe

Nyuma y’inkuru zigera muri eshatu Umuseke wakoze ku kibazo cy’abaturage bo mu kagari ka Akagarama, mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavugaga ko bafite ikibazo cy’ivuriro biyubakiye rikaba ridakora, abaturage bishimiye ko ryatangiye gukora. Twongeye gusura aba baturage batubwira ko batangiye kurigana kandi ngo ribafitiye akamaro cyane, bavuga ko batagikora ingendo ndende bajya […]Irambuye

Ntihakwiye kubaho kuvuga ngo abafite Mutuelle ntibavurwa neza – Murekezi

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi ku bijyanye n’ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubuzima, yavuze  ko mu mbogamizi zikiriho mu buvuzi, abitabira mutuelle de santé bakiri 83%, hakaba hakigaragara serivise ziri hasi mu rwego rw’ubuvuzi kubera umubare muke w’abaganga b’inzobere. Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari byinshi byakozwe mu buvuzi […]Irambuye

Ipaji y’inyandiko yanditswe n’intoki igiye kugurishwa $675 000

Ni imwe mu mapaji agize igitabo cy’umuhanga w’Umwongereza Charles Darwin yise ‘On the Origin of Species’ gisobanura inkomoko y’uruvangitirane rw’ibinyabuzima n’uko byagiye bikura uko ibihe byasimburanye. Iyi nyandiko yanditse n’intoki abahanga bavuga ko iri mu myanzuro ya kiriya gitabo kandi ngo ni nyiri ubwite washyizeho umukono we arangije igitabo cyose. Kuba iriya paji  ari umwimerere […]Irambuye

Kenya: Imyigaragambyo y’Abaganga yari imaze amezi atatu biyemeje kuyireka

Abaganga bo muri Kenya bemeye guhagarika imyigaragambyo bari bamazemo amezi atatu binubira umushahara n’ubuzima babayemo, nyuma y’aho abayobozi b’amadini babunze na Leta. Ishyirahamwe ry’abaganga na Leta ya Kenya bazasinya amasezerano nyuma y’iminsi irindwi baganira babifashijwemo n’abakuriye amadini muri Kenya “Religious Council of Kenya”. Aka kanama k’abayobora amadini kinjiye mu biganiro nyuma y’aho Leta ifashe umwanzuro […]Irambuye

Ubuzima ni iki? – “My Day of Surprise”

Ubuzima ni iki? Abahanga bavuga ko Ubuzima ari igihe umuntu asamwe, akaba aribwo atangira kugira ubuzima no kwitwa umuntu! Hari abavuga ko ubuzima butangira iyo umuntu avutse kuko ngo ariho batangira kubara italiki, ukwezi ndetse n’umwaka! Ibyo ntitwabitindaho, gusa icyo tuzi ko ni uko ubuzima bugira intangiriro ndetse bukagira iherezo! Muri uko kubaho k’umuntu, ahura […]Irambuye

Imikurire y’Abanyarwanda mu myaka ishize yagabanutseho cm 5

Ubushakashatsi ku mikurire y’abantu ku Isi bugaragaza ko mu bihugu bimwe abantu biyongereye mu ndeshyo no mu bigango, ariko bukagaragaza ko mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambare imikurire y’abantu yasubiye inyuma harimo no mu Rwanda. Abagore bo muri Korea y’Epfo n’abagabo bo muri Iran ubushakshatsi bugaragaza ko bakuze cyane mu myaka 100 ishize, n’ubwo […]Irambuye

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango bifite ibyiza n’ibibi

Urubuga rwa Internet rwandika inkuru z’ubuzima Doctissimo.com rwandika ko n’ubwo mu gihe cy’imihango abagore bamwe bababara abandi na bo bakagubwa nabi mu buryo butandukanye nko kugira iseseme, gucika umugongo, kubabara umutwe cyangwa mu kiziba cy’inda, kugira umushiha, abandi bo ngo biba ntacyo bibabwiye ku buryo gukora imibonano muro icyo gihe babifata nk’ibisanzwe. Abantu benshi usanga […]Irambuye

Amabara afite akamaro kanini harimo no kuruhura umubiri

Amabara atandukanye ari ahantu hadukikije afite uruhare runini ku buzima bwa muntu. Amabara afite ubushobozi bwo  kuruhura no gukangura (relax and stimulate) imikorere y’umubiri  wacu no guhindura imyitwarire yacu (behaviours). Amabara agira icyo atwara umubiri bitewe n’uko atuma imvubura  z’umubiri  zivubura imisemburo itandukanye ariyo ihindura  imikorere y’umubiri nk’uko byemezwa na Dr. Julian MELGOSA, inzobere mu […]Irambuye

U Rwanda rumaze KWIBOHORA iki? Mu Ubuzima

Urwego rw’ubuzima ruri mu zashegeshwe cyanena Jenoside, abaganga barishwe, ibikoresho birasahurwa, indwara z’ibyorezo zikurikira Jenoside, Ibikomere ku mubiri no ku mutima bikeneye ubuvuzi busanzwe n’ubwihariye…Byari bikomeye cyane gutangira. Ubu ubuzima bwateye intambwe igaragara.   * Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante) , Umushinga watangijwe mu 1999 wari ugamije gutuma abanyarwanda bafatikanya kwishyura ikiguzi cyo kwa […]Irambuye

en_USEnglish