Digiqole ad

Ubuzima ni iki? – “My Day of Surprise”

 Ubuzima ni iki? – “My Day of Surprise”

Close up portrait of happy young woman, Casa Alto Vidigal, Rio De Janeiro, Brazil

Ubuzima ni iki? Abahanga bavuga ko Ubuzima ari igihe umuntu asamwe, akaba aribwo atangira kugira ubuzima no kwitwa umuntu! Hari abavuga ko ubuzima butangira iyo umuntu avutse kuko ngo ariho batangira kubara italiki, ukwezi ndetse n’umwaka!

Ibyo ntitwabitindaho, gusa icyo tuzi ko ni uko ubuzima bugira intangiriro ndetse bukagira iherezo! Muri uko kubaho k’umuntu, ahura na byinshi, hari ibyiza ndetse n’ibibi, niyo mpamvu byitwa ubuzima!

Hari byinshi biranga ukubaho k’umuntu! Hari ubuzima bushobora kugutera kubihirwa ukumva biranze ariko na none hari ubuzima bugutera ibyishimo bya buri munsi! Ha handi uzaba wicaye ukumva ibyishimo biraje ugaturika ugaseka kandi uri wenyine!

Muri ibyo byose twigarukire hafi cyane mu nkingi imwe y’ubuzima yitwa urukundo! Nyuma yo kumva ko umuntu ashobora gukunda ndetse ashobora no gukundwa, ibi hari byinshi bisobanuye ni na yo mpamvu umuntu agira amahitamo ye akurikije icyo yifuza mu rukundo!

Urukundo ni nka ‘Wireless’ (inziramugozi), iyo urwifitemo hari byinshi utekereza ko wagenderaho bikaba ‘Password’ (urufunguzo) y’ibyishimo byawe!

Hari n’igihe ukomeza kubura Password rimwe na rimwe nibashije gufungura umutima wawe mu gihe gito ikaba irashaje (out of date), ibyo bikakubuza bya byishimo biva mu rukundo aho kugira ngo akubite agatwenge k’ibyishimo agahorana amaganya ya buri munsi.

Iyo ugize amahirwe ukaba ubashije gufungurirwa na rwa rufunguzo (Connected), ukabona urufunguzo ruzima (Password), igufungurira umutima wo soko y’ibyishimo mu rukundo, bigutera umunezero ndetse ukibagirwa imisozi, ibiti, imiyaga n’imihengeri!

Mbese bikaba nk’igihanaguzo (chiffon) ihanagura byinshi wanyuzemo mu mateka y’ubuzima bwawe!

Iyo ugize amahirwe macye, password yawe y’ibyishimo by’umutima igasaza (out of date),  wikwiheba hari umunsi wawe wo gutungurwa. Ibyo byose biva ku isezerano wigeze kugira mu rukundo!

Isezerano ntirijya rirangira! Isezerano ntirijya risaza, byose biva mu Mutima wihangana kandi ukemera gutegereza!

Byose ni muri Story “My Day of Surprise” izababwira byinshi ku buzima ndetse n’umunsi wanjye wo gutungurwa nyuma y’isezerano nagize bwa mbere ntera ivi nkabwira Jane,  “Ndagukunda”. Icyo ni igice gitoya cy’inkuru ndende “My Day of Surprise” muzajya mugezwaho na Eddy

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Iyinkuruninziza
    cyane
    ndayibakumbuje

  • woooow!!twayiye!!

    • Twayiye hhhhhhh

  • iyo nkuru byo nanjye ndayibatuye

  • Buri muntu abashije gusoma iyi nkuru byamufasha, kuko irimo amasomo agenewe ingeri zose z’abantu. gusa ubabwire izina rya page inyuraho ngo nabo bisomere baryoherwe.

  • Ariko Eddy, nyemerera umbwire ibyo uvuga byose wabinyuzemo, cg harimo n’ubushakashatsi? uziko waba muganga? niba ataribyo wize uzashake docteur wajya ufasha muri consoling.

    Ba Doctor, Eddy Ntabacike!!!!!!! Nanjye nzabarangira abakiliya.

  • Iyinkuru nifuje kuyitangira none ndayibonye

  • urukundo numuriro utitonze washya

  • urukundo ninzira yokwitondera

Comments are closed.

en_USEnglish