Amabara afite akamaro kanini harimo no kuruhura umubiri
Amabara atandukanye ari ahantu hadukikije afite uruhare runini ku buzima bwa muntu. Amabara afite ubushobozi bwo kuruhura no gukangura (relax and stimulate) imikorere y’umubiri wacu no guhindura imyitwarire yacu (behaviours).
Amabara agira icyo atwara umubiri bitewe n’uko atuma imvubura z’umubiri zivubura imisemburo itandukanye ariyo ihindura imikorere y’umubiri nk’uko byemezwa na Dr. Julian MELGOSA, inzobere mu bumenyamuntu ‘Psychology’ akaba n’umuyobozi wa Walla Walla University, yo muri Leta zunze Ubumwe za America (USA).
Dr.MELGOSA atanga inama yo guhitamo amabara akunogeye bitewe n’icyo wifuza, ukayakwiza mu cyumba, aho ukorera n’ubusitani (garden) ukabutoranyiriza indabo ugendeye ku zifite amabara uzi icyo amariye umubiri wawe.
Amabara agira uruhare ku mubiri wacu mu buryo bukurikira:
UMUTUKU
Ni ibara rituma umubiri uvubura cyane umusemburo witwa Adrenaline, ituma umuvuduko w’amaraso wiyongera, maze umuntu akagira umwete n’imbaraga nyinshi. Ni ibara ry’ingenzi ku banebwe n’abahorana intege nke ku bw’impamvu zitandukanye. Ngo ni ngombwa kurikwiza aho ukorera.
UBURURU
Ni ibara rikora ikinyuranyo cy’umutuku, kuko rituma umubiri uhagarika kuvubura Adrenaline, maze bikagabanya umuvuduko w’amaraso, umubiri ugakorana imbaraga nke. Ni ibara ry’ingenzi ku muntu ushaka kuruhuka, uribwa umutwe n’unaniwe kujya ahantu akikijwe n’iri bara.
ICYATSI
Iri bara ni imvange y’ubururu n’umuhondo. Ni ibara rusange ry’ibimera, rifasha umuntu kuruhuka neza kandi rirwanya umunaniro (antidote against stress).
UMUHONDO
Bitewe n’uko umuhondo ushashagirana, ni ingenzi ku muntu wihebye ufite agahinda cyane. Ni byiza cyane ko ngo igihe wihebwe wajya wigira mu cyumba gisizemo iri bara, cyangwa ukajya mu busitani burimo indabo z’umuhondo.
ORANGE
Iri bara ni imvange y’umutuku n’umuhondo. Naryo rero rituma umuntu akorana umwete, ariko anezerewe cyane kubera umuhondo. Ndetse ngo rinatuma ibintu ubikorana icyizere.
UMWERU
Umweru ugizwe n’amabara yose ku buryo bungana. Rero urwo ruhurirane rutuma, umweru utera umubiri kwiyoroshya, kugira impuhwe n’ubunyangamugayo.
UMUKARA
Umukara ntubarwa nk’ibara. Umukara wo urihariye kuko utera kugubwa nabi ndetse n’umunaniro. Dore ko hari benshi bawuvuga nk’ikimenyetso cy’ikintu kibi.
MOVE (PURPLE)
Iri bara rikoreshwa kenshi cyane nk’ikimenyetso cy’akababaro no gutuza cyane. Ritera gutuza, gukurikira cyane (concentration), no kwibuka cyane.
Dr.MELGOSA, yemeza ko amwe mu mabara ari umuti n’urukingo bidasubirwaho.
Ni ingenzi kwihitiramo ayo gusiga mu byumba by’aho dutuye n’aho dukorera. Ndetse tugatera indabo z’amabara twihitiyemo mu busitani bwacu.
Source: Positive Mind cya Dr. Julian MELGOSA
MAHIRWE Patrick
UM– USEKE.RW
2 Comments
murakoze cyane.
ni byiza pe!
Comments are closed.