Tags : Hadi Janvier

Hadi Janvier wari Kapiteni w’u Rwanda yasezeye ku mukino w’amagare

Uwari kapiteni  w’ikipe y’u Rwanda muri Tour du Rwanda za 2014 na 2015 u Rwanda rwegukanye, yatangaje ko asezeye umukino w’amagare, ubu afite imyaka 26 gusa, avuga ko ahagaritse kubera gukandamizwa n’abayobora ikipe y’igihugu. Hadi Janvier  yabwiye Umuseke ko gusezera kwe yamaze kubitangariza umuyobozi wa Benediction Club yamuzamuye Felix Sempoma, n’abayobora ikipe yakinagamo, Équipe cycliste Stradalli-Bike […]Irambuye

DR Congo: Hadi Janvier na Byukusenge begukanye criterium ya Goma

Isiganwa rizenguruka umujyi wa Goma muri DR Congo, ryatumiwemo Benediction Club yo mu Rwanda ryasojwe Hadi Janvier ari imbere, akurikiwe na Patrick Byukusenge. Kuri iki cyumweru, tariki 21 Kanama 2016, habaye isiganwa rizenguruka umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gusiganwa ku magare. Byari biteganyijwe ko iri siganwa ryitabirwa n’ikipe zo muri […]Irambuye

“Critérium de Rubavu” itahiriye Hadi Janvier, yegukanywe na Nduwayo Eric

Isiganwa “Critérium de Rubavu” ribaye bwa mbere mu Rwanda, ryarangiye Nduwayo Eric bita Kudus abaye uwa mbere, gusa Hadi Janvier wahabwaga amahirwe yayoboye isiganwa aza gutobokesha bituma atarangiza isiganwa. Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Kanama 2016, Benediction Club ifatanyije n’Akarere ka Rubavu, bateguye isiganwa ry’amagare rizenguruka inshuro nyinshi mu Mujyi umwe, ubwoko bw’amasiganwa bwitwa […]Irambuye

Kuki A.Niyonshuti yasimbujwe Hadi Janvier kujya muri Jeux Olempiques?

Hadi Janvier umukinnyi wa Bike Aid yo mu Budage ariko ubu uri mu biruhuko iwabo kuri Kora muri Nyabihu , umwaka ushize yakoze ibishoboka yitwara neza agira amanota asabwa ngo igihugu kibone ticket y’imikino ya Olempike, yabigezeho. Uyu musore wayikoreye ariko ubu yasimbujwe mugenzi we Adrien Niyonshuti, yabwiye Umuseke ko yababaye ariko yaje kubyakira. Tariki 17 […]Irambuye

Nubwo yatinze kugera mu Budage, Hadi Janvier yatangiye neza

Hadi Janvier nubwo yatinze kujya mu Budage mu Ikipe ya BikeAid kuko yatinze kubona ibyangombwa, aho agereye yo yatangiye kwitwara neza. Tariki 11 Ukuboza 2015, nibwo abasore babiri b’Abanyarwanda bakina umukino w’amagare, Hadi Janvier wabaye uwa 10 muri Afurika muri 2015, na Nsengimana Jean Bosco wegukanye “Tour du Rwanda” iheruka basinye amasezerano yo gukinira Stradalli […]Irambuye

2015, umwaka utazibagirana mu mukino w’Amagare mu Rwanda

-Umukino w’amagare wigaruriye imitima y’Abanyarwanda benshi mu 2015; -Ikipe y’igihugu “Team Rwanda” yarushijeho kubaka izina yitabira Shampiyona y’Isi; Yegukana umudari wa zahabu mu mikino Nyafurika, ndetse yisubiza ‘Tour Du Rwanda’. Umwaka wa 2015 ariko unasize u Rwanda rutakaje umusore muto wagaragazaga impano mu mukino w’amagare, Iryamukuru Kabera Yves wazize impanuka.   Team Rwanda yabaye iya […]Irambuye

Ndayisenga V. na Uwizeyimana Bona babonye ikipe bakinamo muri South

Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2014 na Bonaventure Uwizeyimana bombi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Team Rwanda bagiye kujya gukina nk’ababigize umwuga mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data yo muri Afrika y’Epfo. Iyi kipe yabigize umwuga yahoze yitwa MTN Qhubeka, ubu yahinduye kubera abafatanyabikorwa bayo, guhera muri Mutarama 2016, izatangira kwitwa Dimension Data, niyo […]Irambuye

Hadi Janvier na Nsengimana J. Bosco bagiye gukinira Bike Aid

Abasore b’Abanyarwanda Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco bakina umukino wo gusiganwa ku magare bagiye kujya gukinira ikipe y’ababigize umwuga ‘Bike Aid’ yo mu Budage, ku mugabane w’Uburayi. Jean Bosco Nsengimana, w’imyaka 22 wegukanye “Tour Du Rwanda 2015”, ndetse akaba uwa kabiri muyo muri 2014, na Hadi Janvier w’imyaka 24, wegukanye umudari wa zahabu mu […]Irambuye

Hadi Janvier yafashe umwanya wa 10 mu bakinnyi ba mbere

Ku rutonde rwatangajwe na Union Cycliste Internationale (UCI), impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare umukinnyi Hadi Janvier yaje ku mwanya wa 10. Bigumye gutya kugera uyu mwaka urangiye u Rwanda rwaba rubonye umwanya umwe wo gukina imikino Olempike ya 2016 i Rio de Janeiro. Ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri kuri uru rutonde rushya hariho […]Irambuye

Nsengimana yegukanye ‘Prologue’ ya Tour du Rwanda

Kuri iki cyumweru ku munsi wa mbere w’isiganwa rya Tour du Rwanda abasiganwa birutse agace gato bazenguruka Stade Amahoro, ni agace kitwa Prologue ko kwinjiza abakinnyi mu isiganwa, Jean Bosco Nsengimana niwe wagatsinze akoresheje ibihe bito kurusha abandi, yakurikiwe na bagenzi be bakinana muri Team Kalisimbi Valens Ndayisenga na Hadi Janvier. Abakinnyi basiganwe uyu munsi […]Irambuye

en_USEnglish