Hadi Janvier wari Kapiteni w’u Rwanda yasezeye ku mukino w’amagare
Uwari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda muri Tour du Rwanda za 2014 na 2015 u Rwanda rwegukanye, yatangaje ko asezeye umukino w’amagare, ubu afite imyaka 26 gusa, avuga ko ahagaritse kubera gukandamizwa n’abayobora ikipe y’igihugu.
Hadi Janvier yabwiye Umuseke ko gusezera kwe yamaze kubitangariza umuyobozi wa Benediction Club yamuzamuye Felix Sempoma, n’abayobora ikipe yakinagamo, Équipe cycliste Stradalli-Bike Aid yo mu Budage.
Umuseke wagerageje kuvugana n’umuvugizi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda asubiza ko ubu ahuze atahita agira icyo atangaza kuri iyi nkuru ya Hadi Janvier.
Umuseke wamubajije impamvu yamuteye gufata umwanzuro wo gusezera kandi akiri muto, asubiza ati: “Nahuye n’ibibazo byinshi muri uyu mukino, naritanze uko bishoboka ariko mbona iterambere ryanjye mu magare riri kure. Mwumvise ko ngo mfite ikipe iburayi, byatangajwe mu Ukubonza umwaka ushize, ariko nta mafaranga twahabwaga. Ngo yohererezwaga abayobozi ba Team Rwanda. Mu mezi icyenda (9) nahawe amadorali 400 gusa (agera ku 321 000 frw). Nagarutse mu Rwanda, kandi mpamaze igihe, nta ukurikirana amakuru yanjye.”
Agaruka mu Rwanda yazanye igare rya Stradalli-Bike Aid kuko yashakaga gukomeza imyitozo, ngo azakine Tour du Rwanda 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye mu Rwanda anegukana isiganwa Race for Culture muri Rwanda Cycling Cup, bava Nyamagabe bajya Nyanza, tariki 24 Nyakanga 2016.
Yakomeje kwitabira amasiganwa yo mu Rwanda akoresha igare rya Stradalli-Bike Aid kugera tariki 6 Kanama 2016, ubwo yakinaga Criterium ya Rubavu, igare rirapfa, binatuma ategukana iryo siganwa nk’uko abivuga.
Avuga ko nyuma yarijyanye mu kigo cya Team Rwanda ‘Africa Rising Cycling Center’ i Musanze, ahari inzobere z’abakanishi b’amagare akoreshwa mu gusiganwa. Gusa ngo asubiye kureba igare rye ngo akomeze imyitozo, bamubwira ko agomba kubanza kwishyura ngo barimusubize.
Hadi Janvier ati: “Nakoze uko nshoboye kose, numva narahesheje u Rwanda ishema aho bishoboka ariko hari abatifuza iterambere ry’umukinnnyi utanga imbaraga ze. Hari abifuza ko tuguma ku rwego rumwe, ntibifuza ko ntera imbere na gato, kandi abo nibo bayobora umukino wacu. Aho kuvunikira ubusa iteka, ngiye gufata duke nakuye mu mukino, nshake ikindi nkora kuko ndabizi nta gihe kinini nari nsigaje nari kuzagenda nk’uko n’abandi bagenzi banjye bagiye.”
Sempoma Felix umuyobozi wa Benediction Club y’i Rubavu yazamuye Hadi Janvier, Sempoma usanzwe ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’amagare yabwiye Umuseke ko yaganiriye n’uyu musore mbere y’aya makuru.
“Sinabonye umwanya uhagije wo kuganira no kugira inama Hadi Janvier, gusa amaze iminsi akina muri Rwanda Cycling Cup ntabwo akiba mu Budage aho BikAid iba. Ni ibisanzwe mu magare umukinnyi ashobora kuba kure y’abatoza ariko bagakomeza kumukurikirana. Ariko we ashobora kuba yaratereranywe.
Yambwiye ko Tour du Rwanda atazayikina kuko atameze neza. Umwanzuro wo gusezera igare burundu wo ntawo twaganiriyeho.”
Hadi Janvier niwe mukinnyi wenyine wegukanye umudari wa zahabu muri ‘All African Games’ zabereye i Brazzaville tariki 14 Nzeri 2015.
Byatumye uyu musore wavutse tariki 15 Mutarama 1991 aba umunyarwanda ushoboye kugira umwanya mwiza ku rutonde rwa UCI mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda.
Tariki ya 26 Ugushyingo 2015, ubwo impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi, UCI, yatangazaga uko abakinnyi 224 bazwi muri Africa bakurikirana ku rutonde. Hadi Janvier yari ku mwanya wa 10, n’amanota 136.
Kuza mu 10 ba mbere muri byahesheje u Rwanda itike yo kwitabira ‘Jeux Olympiques’ mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) byabereye i Rio de Janeiro, mu mpeshyi y’uyu mwaka. Gusa siwe watoranyijwe na FERWACY guhagararira u Rwanda yasimbujwe Adrien Niyonshuti, utararangije irushanwa mu mikino Olempike iherutse.
Hadi Janvier yiyongereye kuri Hakuzimana Camera na Emile Bintunimana batazitabira Tour du Rwanda 2016 kuko birukanwe mu mukino w’amagare, bashinjwa imyitwarire mibi.
Photos © R.Ngabo/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
32 Comments
Oh lalala. birababaje nukuri. Ababishinze nibakemure ayo makimbirane rwose. wivamo ihangane ushake uko bikemuka.
Yewe iyousomye ino nkuru ubonamo akarengane pe. Kuba ariwe wahesheje u Rwanda kujya i Rio bakamusimbuza undi nabyo harimo akarengane pe. Ibisonanuro FERWACY yatanze icyo gihe ntibyumvikana. Erega aho ajya gufatira umwanzuro ntako atari yaragize. Bamusimbuza Adrien yacishije makeya, ariko ubu wenda byamurenze. Ni igare yizaniye habure urimwishyurira koko ngo asubire mumukino? FERWACY igomba kwiga kuri ikikibazo kandi nabo birukanye hakarebwa impamvu. Kuvuga ngo ni imyitwarire mibi badasobanura ntibyumvikana
There must be a serious management problem in Rwanda cycling, this is one the feuds that shows it again
I remember reading an other a few weeks ago here again
FERWACY and partners, you clearly need to sit and put things at normal or you just be like football that are okey with mess
muraho bavandimwe!
ndabasabye ngo abanyamakuru ba sport mukore uko mushoboye muhamage Bayingana asobanurire abanyarwanda ukuntu umukino w’amagare mu Rwanda urimo gusenyuka kandi ariwe uwushenye.
iki ntabwo ari ikibazo cya Bayingana n’umukinnyi runaka nikibazo cy’igihugu , cy’abanyarwanda agomba gusobanura .
ntabwo ari akarima ke .
ibi9 nibiki koko.
amagare niyo twacungiragaho kuko yo yazanaga imidari, none nayo igiye kuzima , ubuse imikino mu Rwanda tuyihebe??
oya. Duhaguruke twese.
Ibi ntabwo aribyo! Hadi Janvier ari i Musanze muri training camp hamwe n’abandi bakinnyi. Please verify!
Turajyahe koko .niwo mukino twisanzemo,none umukinnyi wahesheje ishema urwanda nuko yarabayeho, gusa niyihangane agane Minispoc imufashe ,kd nabagenzibe bagarurwe
hahaham BAYINGANA azi ubwenge namacenga! ubwo nyine waragokaga unyonga umushahara wawe kakawusyira kumufuka!
sha nubwo Hadi aritonda birenze, yagombye kuba yarahise agenda igihe bamubuzaga amahirwe y’i Rio!!
Ibaze sha, ngo ticket ni iy’igihugu, ku rutonde rwa UCI se hariho u Rwanda cg hariho Hadi?
Igendere amahoro, ngo FERWACY iri tayari kuzamura abandi bana, bo se iterambere ryabo rizaba irihe niba tubona nabari bazamutse barimo kuducika kuburyo budasobanutse?
Ariko ibivuzwe muri iyi nkuru bibaye ari ukuri byose, noneho naba numiwe koko: umu pro. ufite contract iri clear, ngo mu mezi 9 yabonye 400USDs, ngo umushahara bawoherereza FERWACY? nizere ko ari ukwikinira naho ubundi abashyikirize akanama gashinzwe discipline ka UCI da arenganurwe.
Mbega inkuru ibabaje kweli? Hadi Janvier nawe aragiye. Bayingana yabayoboraga neza hatarazamo akantu none ndabona amatiku aruta ayo muri Football cg indi mikino mu Rwanda. Gusa ndumiwe peeh uyu musore aho gusezera niyerekeze muri UCI asabe kurenganurwa azanifashishe MINISPOC wenda haricyo yamumarira umushahara we
Ndababaye.
Uyu musore aritonda cyane kbs.Njyewe mba narabiteye ishoti kuva kera.
Ndagukunze cyane. Ni abantu bacye bafata icyemezo cya kigabo, kimeze gutya. Maze wumve wa mugore akome, kandi ngo ubwo ashinzwe Sport.
Gusa ni ukwihangana, ibyo mu Rwanda byose bisigaye ari EXPLOITATION, ahantu hose bararira. Umunyarwanda Bayingana yahuye n’umunyamerika kandi bose bahuje kamere urumva hari icyarokoka ! Kugirango ubyumve neza uzasome financial statement-2015 ya ririya shule nibwo uzamenya aho frw ajya, unasobanukirwe ko aba basore ari just slaves.
Janvi, va muri ubwo bucakara, ujye mu bindi biguhesha agaciro kandi Imana izahaguhera umugisha.
OYA OYA ibi rwose bisubirwemo abakinnyi bamagare bigaragara ko ntagaciro bahawe kandi mubyukuri nibo bahesheje ishema urwanda bayobozi muyobora amagare ubu natwe dutangiye kubarambirwa niba umuntu navuga azirukanwa kandi avuga uburenganzira bwe ndumiwe nigute mudashobora gufasha umukinnyi wabahaye ishema ngo mumukoreshereze igare bayingana we ava muri all african game azanye umudari ntiwishimye none umwituye ko nutuva mubudage mutumira ka mbabwire umuhanzi yaravuze ngo wimpa ijambo ntagira uwo nkomeretsa ariko mwibuke ko iminsi ivuguta nta muvuba.
Bibaye ari ukuri byaba bibabaje pe, Ferwacy nimurebe ukuntu mwabikemura nabariya basezerewe mubagarure dukomeze tuzamure umukino w’amagare. Muziko camera yabaye uwa 3 muri Tour Du rwanda 2015. Nukujya mubagira inama niba bafite na discpline nkeya.
I am Hadi Janvier #jesuisHadiJanvier#
Nibake bafata icyemezo nkicyi, rya duke uryame kare ariko utanyongeye abakurya imitsi
Uyu musore biragaragara ko harikindi kintu bamuhora.Minister wa sport urambiwe kobahora batsindwa ibi abivugaho iki?
My goodness. What kind of devil is affecting our sports in Rwanda. Imagine. It is so crazy to go through your story. FERWACY looks alike a dead institution. I think tomorrow they will be accusing Hadi to be indiscipline. This case has similarity to the one of 2015 when cyclists decided to boycott.
The guy has been underneath the basket for years. I am lost!! How can u justify the terms of contract of which a professional cyclist earn 400$ in 9 months? The problem here seems very tough. There might be something big behind the scene. It is clear Ferwacy boss should be responsible. There must be the accountability.
I have never known the tricks that allow ADRIEN to stand for Rwanda in Rio ,when the qualifier was HADI Janvier. Imagine
For sure my boy , you have reasons to resign. You ve been a good player, I am sure you will be a good man. We all stand with you. God will keep up blessing you.
Gusa igihe cyose abayobozi bumva bagomba konka aba bana, ndababwiza ukuri ntaho iterambere rizagera.
BAYINGANA nakurikiye abaganiro bye, ibisobanuro atanga, uwo ari we kugeza ub. Ndababwiza ukuri ariyumva pe, natagabanya igare riraba amateka mu Rwanda.
Greetings,
Ariko nshuti zanjye ndabinginze munsobanurire uyu witwa Bayingana ni muntu ki? ni mwene nde? ese ubu koko niba adasoma wenda ntiyaba afite abamuha amakuru? ubu koko nta soni zo kubona nta comment nimwe imuvuga neza? rwose ababishinzwe nimugire icyo mukora, uziko umuntu agenda akigira akamana, akigira igitangaza wagirango association nurugo rwe bwite, sha ibyo mukora ubu abana banyu nabo bazabikorerwa.
Wumve Mme.Ministre wa sport akome! Nyamara ibi bibazo bimaze igihe!Muri sport uzamwumva ngo agiye guha impanuro amakipe adashobotse agiye gupfusha ubusa frws hanze y’igihugu. Ariko aba bakora bagahesha ishema igihugu arabareka bakomeze bicirwe ku rwara nk’inda!
yewega birababaje !arimo gishegesha ntavura
Bayingana koko ushubije hasi u Rwanda koko? babiri bamaze gufata icyemezo cyo kudasuzugurwa mubonka amaraso kdi arimitsi yabo batanze muba mubavanyemo! Ese waruziko uwo mukino atari urugo rwawe uyobora uko ubyumva? haryango urumuyobozi? umuyobozi ni uyobora abayoborwabe akabaha ibyobagomba nkuko byakagombe. Iyinkuru irambabaje cyane kuki mudaha agaciro abakinnyi banyu kdi aribo baba bakoze uko bikwiye kugirango namwe mwumveko haricyo mwakoze kiza kdi mwagombaga gukora? twari twatangiye gushima uyu mukino kuberako ariwo abanyarwanda babonagako utanga ikizere none naho uburiganya bwabayobozi bonka imitsi y’abakinnyi bwawumunze Kera? mugihe cyose muzumvako muzatonesha bamwe abandi mukabarenganya uyu mukino nawo ugiye gusubira hasi nkaho wahoze kera ? Nyabuneka ndabizi ubu nawe mugiye kumurega ngo yagumuye abandi, imyitwarire yindi idasobanutse n’ibindi,..
Icyo mbasaba bayobozi bashinzwe amagare ndetse na Minisiteri ishinzwe imikino n’imyidagaduro nimukore iyobwabaga mugarure bariya bakinnyi mwirukanye ndetse na Hadi wasezeye kubera ako karengane kdi mwite Ku iterambere ry’umukinnyi aho kureba inyungu zanyu bwite.
Mwumvise noneho ko wa Mwenedata wo muri Ferwafa noneho yiyangarije umugore utagira background ya football ? bamubajije aho uwo ahuriye na football,ababwira ko uwo mugore yigeze gukina football yiga muri Primaire !!!!
Ariko nkawe ibyo uba uvuze uba wumva atari amahomvu, washatse number ye ukamuhamagara ukabimubwira, turavuga ibya Hadi nawe ngo ferwafa, ngo umugore, guy be serious
Ese uwareba neza , ibi bakorewe boherezwa mu Budage bagakora hagahemwa abandi bantu, ntaho bihuriye n’icuruzwa ry’abantu inzego zishinzwe umutekano zimaze iminsi zamagana, nubundi ni uku rikorwa kdi si ngonbwa ngo rikorerwe ku bana cg abakobwa gusa, abayobozi ba FERWACY bamenye ko amagare akinira igihugu atari company yabo, dutegereze ibyo Minister ufite siporo mu nshingano abikoraho, dore ko ariyo kipe rukumbi yamuvanaga mu kimwaro(natwe twese) kdi ubusambo buri muri siporo muri iki gihugu arebe uko yabushyiraho iherezo, niba hafatwa gitifu w’akagari wariye 10,000; kuki aba bo bacuruza imitsi y’abandi badakurikiranwa n’amategeko, abanyarwanda turababaye pe!!! amagare niyo twacungiragaho.
Pole sana janvier! Umukunnyi aruhira umswitsi niko bisanzwe bigenda.
Ibifi binini bitungwa n’uduto. Umenye ubwenge bwo guhunga kuba ibiryo by’ibyo bifi! Uzashake ikindi ukora, ushatse wakwisubirira mu ishuri ukiga umwuga uzakubeshaho, abasigaye nabo bazanyonga nibaruhira ubusa nabo babivemo. Ni uko isi imeze!
Ntabwo byoroshye niba u Rwanda rukennye aho rutabasha gukoresha igare, kandi ngo rutera imbere buri munsi. Arikose ubu ahantu hose President Kagame niwe uzajya ajya gukemura utuntu twose.
Nigute umuntu akora undi agahembwa? Dutegereje noneho kubona imbaraga za Uwacu Julliene ariko ubu abayobozi ntibabonako baba basebye?
Janvie uri umugabo nubundi barabashebeje ngo ntaho mwavuye katurebe ko ubuzima butazakomeza, gusa bashebeje Igihugu pe!
Kumva ngo mu Rwanda umuntu arakora undi agahembwa, ngo mu Rwanda ntabushobozi bafite bwo gukoresha igare. Mbemereye ubufasha pe.
Ndibuka nuwitwa BYUK– USENGE Patrick,bari bamwirukanye ntampamvu.ubu asigaye akinira club kdi yarakiniraga equipe national.Ndakeka ukosoye byinshi musore muto.niyo wagenda uciriye inzira barumuna bawe.gusa ntuzibagirana. niba bazi ubwenge bakugarure.inda nini ku bayobozi.no no no!!!
Ibi bintu by’akavuyo ni mu Rwanda bibera cyangwa? Koko gushimisha abafana wowe ugacyura ubusa, ukirirwa usabiriza birababaje abivemo kabisa siporo idateza imbere umuntu uyikora nta siporo iba irimo
Human trafficking. Police should step in!
Mbega agahinda! Ferwacy shame on you! ubu se Bayingana urongera ujyeho utubeshye ngo ni indiscipline n’ibindi bisobanuro badafashije? harya ngo umushumba akama izo aragiye!!!!! turambiwe kutwicira umukino, kudindiza aba bakinnyi!
Yewe ngayo nguko!! cyakoze uri umugabo ni uko bitankundira ngo nkore Twitter account ya “I’m Hadi Janvier” kugira ngo abanyarwanda benshi bayikoresha berekane agahinda bafite ku igenda ry’uyu mukinnyi pe!! Naho abavuga Bayingana nimwicecekere, kuko buriya afite imbaraga zo hejuru iyo mu kirere yishingikiriza bitewe n’uwari we aho yavuye cg abo baziranye basangira ayo mafranga!! Ibaze koko ngo umuntu akore, akine, abyukire mu myitozo undi aryamye mu buriri n’umugore we, narangiza ahembwe naho uwabivunikiye afate 400$ mu mezi icyenda yose, ubwo ni ukuvuga ko buri kwezi yahembwaga 44.4 $ (37,777 Rwf), mbese ni umushahara wa mwarimu wa primaire!! akabaho ate se? akagarura imbaraga atakaza ate se? ngo andi akaza muri Ferwacy?? ibi bisobanuye iki? baraje bamutere ubwoba ko agomba kwivuguruza, akavuga ko ibyo yavuze yari yasinze cg yibeshye ko yabonye 4000$ ?? sha Imana yo mu ijuru izabibabaza kandi si kera!!
Comments are closed.