Digiqole ad

Nubwo yatinze kugera mu Budage, Hadi Janvier yatangiye neza

 Nubwo yatinze kugera mu Budage, Hadi Janvier yatangiye neza

Hadi Janvier yatangiye neza muri BikeAid.

Hadi Janvier nubwo yatinze kujya mu Budage mu Ikipe ya BikeAid kuko yatinze kubona ibyangombwa, aho agereye yo yatangiye kwitwara neza.

Hadi Janvier yatangiye neza muri BikeAid.
Hadi Janvier yatangiye neza muri BikeAid.

Tariki 11 Ukuboza 2015, nibwo abasore babiri b’Abanyarwanda bakina umukino w’amagare, Hadi Janvier wabaye uwa 10 muri Afurika muri 2015, na Nsengimana Jean Bosco wegukanye “Tour du Rwanda” iheruka basinye amasezerano yo gukinira Stradalli – Bike Aid, yo mu Budage.

Aba basore batinze kubona ibyangombwa ‘VISA’ bibemerera gukorera mu Budage igihe kirekire, bituma batinda kujya mu myitozo ihoraho ya BikeAid ibera mu Budage. Ku bufatanye bwa ‘Team Rwanda’ na Ministeri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), baje kubibona bahaguruka mu Rwanda tariki 19 Mata 2016.

Ubwo UM– USEKE waganiraga na Hadi Janvier, yatubwiye ko batinze kugenda ariko ko batazatinda kumenyera ubuzima bw’Iburayi, kandi ngo biteguye kwitwara neza mu ikipe yabo nshya.

Yagize ati “Bosco we yabonye ibyangombwa by’agateganyo mbere. Niyo mpamvu yakiniye BikeAid amarushanwa yo muri Africa nka La Tropical na Tour du Cameroun. Ariko njye byari byaragoranye.”

Hadi wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare, avuga ko ubu we na Nsengimana Jean Bosco babonye VISA, kandi ngo batangiye amarushanwa y’imbere mu Budage.

Ati “Ntibizatugora kumenyera, kuko dukinana na bamwe dusanzwe duhura mu marushanwa (Abanya Eritrea nka Teshome Meron, Ghebreindrias Amanuel Mengis, na Meron Amanuel). Ikizere cyo gukomeza kwitwara neza kirahari rwose.”

Aba basore bakigera mu Budage bitabiriye irushanwa ry’umunsi umwe ryitwa “Überherrn Strassenrennen” ryabereye mu Budage kuri iki cyumweru. Ryegukanywe na Nikodemus Holler, Hadi Janvier arangiriza ku mwanya wa gatatu.

Hadi Janvier na Nsengimana bashobora kwitabira isiganwa rikomeye ry’Iburayi rizwi nka ‘Tour of Romania’, rizaba tariki 27 Gicurasi – 4 Kamena 2016.

Hadi Janvier (wa mbere ibumoso) muri ririya siganwa ryo mu Budage.
Hadi Janvier (wa mbere ibumoso) muri ririya siganwa ryo mu Budage.
Hadi Janvier yarangije ku mwanya wa gagatu mu irushanwa rya mbere yakiniye BikeAid.
Hadi Janvier yarangije ku mwanya wa gagatu mu irushanwa rya mbere yakiniye BikeAid.
Nsengimana Jean Bosco nawe yakiniye iyi kipe ye nshya.
Nsengimana Jean Bosco nawe yakiniye iyi kipe ye nshya.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish