Digiqole ad

Kuki A.Niyonshuti yasimbujwe Hadi Janvier kujya muri Jeux Olempiques?

 Kuki A.Niyonshuti yasimbujwe Hadi Janvier kujya muri Jeux Olempiques?

Hadi Janvier umukinnyi wa Bike Aid yo mu Budage ariko ubu uri mu biruhuko iwabo kuri Kora muri Nyabihu , umwaka ushize yakoze ibishoboka yitwara neza agira amanota asabwa ngo igihugu kibone ticket y’imikino ya Olempike, yabigezeho. Uyu musore wayikoreye ariko ubu yasimbujwe mugenzi we Adrien Niyonshuti, yabwiye Umuseke ko yababaye ariko yaje kubyakira.

Adrien Niyonshuti uherutse kwegukana shamoiyona y'u Rwanda muri Individual Time Trial, niwe uzajya mu mikino Olempike
Adrien Niyonshuti uherutse kwegukana shamoiyona y’u Rwanda muri Individual Time Trial, niwe uzajya mu mikino Olempike

Tariki 17 Ukuboza 2015, nibwo impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku isi, UCI yatangaje urutonde rw’abakinnyi beza ku isi, rusoza 2015. Hadi Janvier, yaje ku mwanya wa 10 muri Africa, byahesheje u Rwanda itike yo kujya mu mikino Olempike kuko imyanya 10 ariyo izahagararira Africa muri iyi mikino izabera i Rio mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Abakurikirana umukino w’amagare batekerezaga ko Hadi Janvier ariwe uzitabira imikino Olempike ahagarariye u Rwanda kuko ari we ku rutonde wari imbere mu gushaka iyo tike y’igihugu cye, ariko FERWACY yasobanuye ko bazareba umukinnyi uzaba yitwara neza kurusha abandi mbere y’imikino Olempike.

Nkuko Umuseke wabitangarijwe na Bayingana Aimable uyobora FERWACY, u Rwanda ntiruzahagararirwa na Hadi Janvier, ahubwo ari Adrien Niyonshuti.

“Mu mikino Olempike igihugu nicyo kibona itike. Si umuntu ku giti cye, twabonye itike mu byiciro bibiri. Muri ‘Mountain Bike’ (abasiganwa mu misozi), tuzahagararirwa na Byukusenge Nathan. Naho muri Road Race (Abasiganwa mu muhanda) tuzahagararirwa na Adrien.” – Bayingana umuyobozi wa FERWACY.

Bayingana yakomeje agira ati: “Twahisemo Adrien aho kuba Hadi turebye uko bamaze iminsi bitwara mu ikipe zabo. Adrien ari mu bihe byiza, kuko yanitabiriye amasiganwa akomeye cyane yo mu rwego rwa World Tour nka Volta a Catalunya na Tour de Suisse. Nyuma yo kureba statistics, twahisemo Adrien kandi tubona azitwara neza.”

Hadi Janvier wahesheje u Rwanda itike y'imikino Olempike siwe uzahagararira u Rwanda
Hadi Janvier wahesheje u Rwanda itike y’imikino Olempike siwe uzaruhagararira

Iki cyemezo cya FERWACY na Team Rwanda, cyababaje cyane Hadi Janvier, wegukanye umudari wa zahabu mu mikino ny’Afurika 2015.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Hadi Janvier yanditse amagambo kuri Facebook agaragaza ko yari ababajwe no kumenya ko ashobora kwamburwa ikintu gikomeye yifuzaga.

Hari aho yagize ati “Nziko nakoze kandi sindusa ikivi, nubwo inzozi narose nzazamburwa gusa sinzacika intege Imana niyo igena byose.

Hadi Janvier avugana n’Umuseke mu gitondo kuri uyu wa kane yavuze ko yababajwe no kuba atari we uzajya muri iyi mikino, nyamara ariwe wakoreye itike. Gusa ngo yarasobanuriwe kandi yarabyakiriye.

Kuba atari njye uzagenda maze iminsi mbizi kandi narabyakiriye. Birumvikana ko bitanshimishije kuko ni ibintu njye nabagenzi banjye twaharaniye cyane. Ariko abayobozi baranyegereye, bansobanurira impamvu atari njye ukwiye kujyayo. Niba uzahagararira u Rwanda ashobora kwitwara neza kundusha byashoboka akanazana umudari, nta kundi ngomba kubyemera kuko nkunda igihugu nanjye”. – Hadi Janvier

Adrien Niyonshuti najya i Rio de Janeiro azaba yitabiriye imikino Olempike ku nshuro ya kabiri, kuko yanasiganwe i London muri 2012. Najyayo, Niyonshuti azaba ari mu bakinnyi 144 bazasiganwa Road Race hagati ya tariki 5-21 Kanama 2016.

Mu mikino Olempiki mu isiganwa ryo kumuhanda (Road Race) riba ari isiganwa ry’umunsi umwe. Mu myaka ibiri ishize, Hadi Janvier yitwara neza mu masiganwa y’umunsi umwe.

Akazi yakoze (statistics) mu myaka ibiri ishize kerekana ko yari ahagaze neza nawe.

Hadi Janvier yatwaye rimwe mu masiganwa y’umunsi umwe agize Grand Tour d’Algerie, (Grand Prix de la Ville d’Oran), muri 2014 na 2015.

Hadi Janvier yegukanye ‘individual time trial’ (Prologue) muri Tour du Rwanda, 2013 na 2014.

Hadi yabaye uwa kabiri ku rutonde rusange rwa Tour de Cote d’Ivoire muri 2015.

Hadi kandi yegukanye umudari wa zahabu mu mikino ny’Afurika yabereye muri Congo Brazzaville mu 2015.

Hadi Janvier, wegukanye umudari wa zahabu umwak ushize, avuga ko abayobozi bamwegereye bakamubwira impamvu atari we uzajya Rio de Janeiro, ngo byaramubabaje kuko yari yariteguye ariko yaje kubyakira
Hadi Janvier, wegukanye umudari wa zahabu umwak ushize, avuga ko abayobozi bamwegereye bakamubwira impamvu atari we uzajya Rio de Janeiro, ngo byaramubabaje kuko yari yariteguye ariko yaje kubyakira

Photos© R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Niba byakozwe professional ntakibazo, ikibazo cyaba aruko hajemo itekinika. Nizereko nta tekinika ririmo.

    • Iyo umuntu yakoresheje imbaraga ze zose kugirango agere kucyo yifuza hanyuma akacyamburwa, urumva ni agahinda. Ariko ntakundi byagenda bibaho.

  • Mwiriwe? Ndabona mu nyandiko yanyu nziza, ibyanditsemo bivuguruza umutwe w’inyandiko. Ndabona ari Hadi wasimbuJWE Adrien.

  • Inkuru yanyu iracangacanze, gusimbuzwa no gusombura biratandukanye!!! Gusa Habe haratoranijwe koko uhagararira igihugumu nzira ziboneye, kuko niba hari utsindira ikintu hanyuma hakajyayo undi, ibi byagabanya umuhate w’umukinnyi!! Gusa Ferwacy ijya iba intangarugero mu yandi mafederations, uretse ka gatotsi kaje umwaka ushize bamwe bava muri camp …. Nizereko mutongeye kubapfukirana

  • Ferwacy ishobora kuba yibeshye ntushobora kugereranya umuntu ukiri muto numusaza Adrien naho yaba muriyiminsi ameze neza ariko arashaje muzaba mureba ntacyo ashobora gukora rwose ibyo ndabibabwiye iyo mureka uyu musore ukirimuto Jeanviier akaba ariwe ujyenda mumwimye umwanya ariko muzabona ko mwibeshye .

  • Zero kbisa.

  • Niyitabaze Paul mbona ariwe abarengenyijwe bose bitabaza.

  • Mu bushishozi bwa team technique turizera ko Adrien Niyonshuti azaseruka neza, naho itike niyigihugu, umukinnyi witwaye neza mu myaka ishize ubu statistics zikaba zigaragaza ko hari abazamutse neza muri iki gihe, nta kibazo kirimo ahubwo na Adrien agize akabazo hashakishwa undi ugaragara kwitwara neza.

  • Harya igihugu nicyo gitwara igare?nonese itike baziha ibihugu cyangwa haba amarushanwa abayatsinze bakabona itike?

  • sinzi icyo bagendeyeho ariko bashobora kuba bahubutse pee kuko bose barahatanye uwabonye ibihe bisabwa niwe umeze neza wasanga bararebeye ku marushanwa yahano mu rwanda gusa baravugango bizabatera icyaka bifuza ko hagenda uwarukwiye igihe cyararenze kdi umunyarwanda yaravuze ngo narumugabo ntihabwa intebe

Comments are closed.

en_USEnglish