Tags : Gabon

Gabon: Guverinoma yahakanye ko Ali Bongo yahiritswe

UPDATE/10h30 AM: Guy-Bertrand Mapangou  Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma muri Gabon yahakanye ko ingabo zafashe ubutegetsi, avuga ko ababigerageje ubu batawe muri yombi kandi ibintu byasubiye mu buryo mu masaha atatu gusa. Abasirikare bacye ngo nibo bakoze igitero kuri Radio ya Gabon batangaza ihirikwa ry’ubutegetsi. Minisitiri Mapangou avuga ko ingabo za Gendarmerie zahise zihagaba […]Irambuye

Gabon: Hakoreshejwe indege mu kurasa ku biro by’utavuga rumwe na

Mu gihugu cya Gabon nyuma y’uko uwari Perezida Ali Bongo yongeye gutorwa, akanatangazwa ko ari we watsinze amatora, ibintu bikomeje kuba bibi kurushaho, nyuma y’uko ingoro y’inteko Ishinga Amategeko itwikiwe, kajugujugu yifashishijwe mu kurasa ku biro by’abatavuga rumwe na Leta. Umuyobozi w’abatavugarumwe n’ubutegetsi Jean Ping yatangarije BBC ko abarinzi ba Perezida kuri uyu wa kane […]Irambuye

Gabon: Perezida Bongo niwe watowe, hakurikiye imyigaragambyo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Gabon Pacôme Moubelet-Boubeya amaze guhabwa amajwi na Komisiyo y’amatora maze atangaza ko Perezida Ali Bongo Ondimba yatsinze amatora n’amajwi  49.85% naho Jean Ping agira 48.16%. Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo, mu gitondo cyo kuwa kane byavuzwe ko abantu babiri bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo ibahanganishije n’abashinzwe umutekano. Ali Bongo ngo yatowe n’abaturage 177 722 naho Jean Ping […]Irambuye

Gabon: Ping aravuga ko yatsinze, ngo ategereje Perezida umwifuriza Ishya n’ihirwe

*Ati “Natowe, ntegereje umukuru w’igihugu umpamagara akanyifuriza ishya n’ihirwe” I Libreville muri Gabon, Jean Ping uhanganye na perezida Ali Bongo mu matora y’umukuru w’igihugu yatangiye  mu mpera z’iki cyumweru dusoje (imyanzuro ya nyuma ntirasohoka), aratangaza ko ari we watsinze, ndetse ko ategereje bagenzi be bayobora ibihugu ko baza kumuhamgara bakamwifuriza umurimo mwiza wo kuyobora Gabon. […]Irambuye

U Rwanda na Gabon byakuyeho amafaranga acibwa uhamagaye hanze

Kuri uyu wa mbere, mu biganiro ku mugambi wo kugira umugabane wa Africa isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana hagati y’ibihugu ibyitwa “Roaming Charges”. Imibare igaragaza ko nyuma yo koroshya uburyo bwo guhamagarana mu bihugu bigize umuhoora wa ruguru, guhamagara na telephone hagati y’ibihugu bigize […]Irambuye

Jeannette Kagame yakiriwe i Libreville na mugenzi we Sylvia Ondimba

Kuri uyu mugoroba, Mme Jeannette Kagame yageze i Libreville muri Gabon aho yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we Sylvia Ondimba. Aha yagiyeyo mu nama yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umupfakazi uba buri tariki 23/06. Mme Jeannnette Kagame na Sylvia Ondimba bagira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rinyuranye rikorerwa abapfakazi. Uyu munsi mpuzamahanga w’umupfakazi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye […]Irambuye

Smart Africa biyemeje kugabanyamo kane ibiciro by’itumanaho

Mu Rwanda kuri uyu wa mbere habereye inama yahuje abahagarariye imirongo y’itumanaho mu bihugu bihuriye mu muryango wa Smart Africa baganira ku buryo bushya bwakorohereza abaturange mu itumanaho, aho igiciro cyo guhamara cyari Frw 500, guhera tariki ya 9 Gicurasi kizaba gishyizwe ku Frw 120 mu igerageza. Byagiye bigaragara cyane ko itumanaho hagati y’abantu muri […]Irambuye

La Tropicale Amissa Bongo: J.Bosco Nsengimana ari muri 3 ba

Jean Bosco Nsengimana ubu ukina nk’uwabigize umwuga muri Bike Aid yo mu Budage, ari ku mwanya wa gatatu mu isiganwa rizenguruka Gabon, La Tropicale Amissa Bongo aho arushwa n’uwa mbere iby’ijana 11 gusa, akaba anambaye imyenda itatu ya bimwe mu bihembo bitangwa ku bitwaye neza. Guhera tariki 18 Mutarama 2016, i Libreville ho muri Gabon […]Irambuye

LaTropicale: Team Rwanda ntabwo baje mu ba mbere kuri Etape

Mu irushanwa ribanziriza ayandi ku isi mu ntangiriro z’umwaka rya La Tropical Amissa Bongo muri Gabon ryatangiye kuri uyu wa mbere, muri batanu ba mbere nta mukinnyi wa Team Rwanda wajemo. Iri rikaba ari irushanwa ry’amagare rikomeye kurusha andi muri Africa. Umutaliyani A.Palini niwe waje imbere y’abandi. Umunyarwanda waje hafi ni Camera Hakuzimana wabaye uwa […]Irambuye

Abanyamakuru i Kigali ngo bari gutesha ‘equilibre’ Amavubi!!!

Amavubi amaze gutsindwa ibitego 2 – 0 muri Congo Brazzaville yahise yarekeza muri Gabon kwitegura umukino wo kwishyura ikina  tariki 27 Nyakanga, umuyobozi w’Umupira w’amaguru mu Rwanda yatangaje ko ngo bataje i Kigali kuko banze ko itangazamakuru ryatesha ‘equilibre’ abakinnyi. Ntakidasanzwe cyari kibirimo, cyane ko byari biteganyijwe ko bagomba kwishyura umukino wa Gabon wa gicuti, […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish