Digiqole ad

Abanyamakuru i Kigali ngo bari gutesha ‘equilibre’ Amavubi!!!

Amavubi amaze gutsindwa ibitego 2 – 0 muri Congo Brazzaville yahise yarekeza muri Gabon kwitegura umukino wo kwishyura ikina  tariki 27 Nyakanga, umuyobozi w’Umupira w’amaguru mu Rwanda yatangaje ko ngo bataje i Kigali kuko banze ko itangazamakuru ryatesha ‘equilibre’ abakinnyi.

De Gaulle Nzamwita asanga abanyamakuru batesha 'Equilibre' Amavubi
De Gaulle Nzamwita asanga abanyamakuru batesha ‘Equilibre’ Amavubi

Ntakidasanzwe cyari kibirimo, cyane ko byari biteganyijwe ko bagomba kwishyura umukino wa Gabon wa gicuti, i Libreville aho baherereye Vicent de Gaulle Nzamwita uyobora FERWAFA avuga ku myiteguro y’umukino wo kwishyura banze guhita baza i Kigali kubera n’itangazamakuru ryaho.

Mu byo yatangaje avuga ko kuba baratsinzwe na Congo Brazzaville byose bishoboka ko i Kigali bashobora kuyitsinda ibirenze bibiri, anagaruka ku misifurire itarababereye myiza i Pointe Noire aho batsindiwe 2 – 0, ariko ko ari ibisanzwe akenshi ku makipe yakiriwe.

Intego y’umukino wa gicuti na Gabon ngo ni ukwitegura uwo kwishyura ikipe ya Congo. Ndetse byari biteganyijwe, kubisobanura gutyo bisa n’ibyari bihagije, ariko Nzamwita yongeraho ko n’abanyamakuru bari gutesha equilibre Amavubi iyo ahita aza i Kigali.

Aganira n’abanyamakuru bari kumwe n’ikipe bari bamubajije icyo kwitoreza muri Gabon bizabafasha, Nzamwita yasubije ati

Biragabanya na tension abahungu bari bafite gukorera imyitozo batari i Kigali kuko murabizi namwe ukuntu abanyamakuru bashobora guhungabanya equilibre yabo, ariko byari biteganyijwe gutyo.”

Mu mukino wo kwishyura Congo Brazzaville hashobora kuba impinduka Amavubi agakina adafite Daddy Birori wasubiye i Congo na Haruna Niyonzima wagiye muri Tanzania mu ikipe ye (Yanga Africans) gutegura CECAFA ndetse n’umuzamu Ndoli Jean Claude wavunitse.

Amavubi azakina na Congo Brazzaville mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani azagaruka i Kigali kuwa mbere w’icyumweru gitaha, arasabwa gutsinda Congo ibitego 3 – 0 ngo akomereze mu matsinda yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa 2015 kizabera  muri Maroc.

Kanda HANO wumve Nzamwita avuga ko Abanyamakuru batesha ‘equilibre’ Amavubi

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko rero buriya hakabayeho imikoranire ifatika hagati yubuyobozi ni abanyamakuru erega mujye mwibuka mwese ko mukorera abaturage igihe mutumvikanye kubyo kubwira ababturage ubwo murumva mutari abyo kuyobya rubanda ,

  • Abanyamakuru i Kigali ngo bari gutesha ‘equilibre’ Amavubi! uyu de gaule araasekeje pe iyo avuga ko Perezida wa Gabon yifuzaga kureba uriya mukino cg se akavuga ko ariko byari biteganyijweko nta kibazo cyari kubamo, de gaule kandi anagaruka ku misifurire itarababereye myiza i Pointe Noire aliko byibura ni ahite yibuka match ya As Kigali na Rayon Sport tariki ya 20 Mata 2014 muri shampiyona y’u Rwanda phase retour yasifuriwe na munyanziza gervais kandi nawe yari kuri stade amahoro uretse ko no kuvuga ko imisifurire itari myiza twari tubyiteze none se da niba muri congo ikibazo ari arbitre nibaza kwishyura arizeza insinzi kubera ko ariwe uzashyiraho arbitre? hoya bariya ba arbitre ni abahanga kandi baba bashaka kubaka izina ntibashobora gusifura nabi ibyo biba mu Rwanda kuko byitwa ko ari udukosa twabayemo bigakomeza nta kibazo ejo gutyo. Noneho rero twaratsinzwe ni inkuru ibabaje ku gihugu igisigaye ni ugukora changement ku mikinire hakagira ibihinduka. twe kuvuga ko itangazamakuru ryaba ikibazo kuko uvuze ko nyiri urugo yapfuye ntago aba ariwe umwishe. uwo ni umugani w’ikinyarwanda. . 

    • Ariko amarira yanyu azashira ryali, mwakwibonye muri FERWAFA ko ari iyanyu kimwe nandi makipe !

  • Abanyamakuru i Kigali ngo bari gutesha ‘equilibre’ Amavubi nge siko mbibona kuko yagiye atazi ko ikipe itsindwa, yibarenganya kabisa. de gaule kandi anagaruka ku misifurire itarababereye myiza i Pointe Noire ubwo rero nibaza i Kigali azitabaze munyanziza gervais cg nzenze bawusifure gusa namwibutsa ko bariya ba arbitre CAF yarabateganyije. gusa hakwiye guhinduka ukora selection y’abakinnyi n’uburyo bw’imikinire naho ubundi ntarirarenga byose birashaboka

  • none se annet uragirango bibone muri ferwafa gute kandi hari imihigo buri muntu wese ugiye kuyobora ferwafa abanza gushyiraho ko azakora yabona yicaye ku ntebe agatangira kubizambya none ngo baceceke oya barabivuga bikanamenyekana bikanakosorwa tujye dukunda gushimwa aho biri ngombwa aliko twemere no kugawa aho twakoze nabi kuko nibyo bituma tubasha kwikosora, naho kuvuga ko ugomba kwemera ibitagenda nubwo naba ngukorera ngomba kuguha ukuri n’ubwo kuryana ikiba kikaba.

Comments are closed.

en_USEnglish