U Rwanda na Gabon byakuyeho amafaranga acibwa uhamagaye hanze
Kuri uyu wa mbere, mu biganiro ku mugambi wo kugira umugabane wa Africa isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana hagati y’ibihugu ibyitwa “Roaming Charges”.
Imibare igaragaza ko nyuma yo koroshya uburyo bwo guhamagarana mu bihugu bigize umuhoora wa ruguru, guhamagara na telephone hagati y’ibihugu bigize uyu muhoora byikubye inshuro 700%.
Perezida Paul Kagame na Ali Bongo wa Gabon mu izina ry’ibihugu byabo bombi, bakuyeho amafaranga acibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa Telefone mu guhamagara mu gihugu kitari icye.
Perezida Kagame yavuze ko ibi bizafasha abantu bose bahamagara mu Rwanda bari muri Gabon, cyangwa abari mu Rwanda bahamagara muri Gabon mu buryo buboroheye.
Iki ngo ni ikimenyetso ko isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho rishoboka, asaba n’íbindi bihugu gutangira koroshya uburyo bwo guhamagarana muri Africa nk’uko bikubiye mu ntego za ‘Smart Africa’.
Ati “…Niba twubaka ubumwe n’imiryango y’akarere, koko umuntu yava mu gihugu kimwe agiye mu kindi cy’abaturanyi akishyura amafaranga y’umugereka kugira ngo ahamagare?”
Kagame yavuze ko Abanyafurika cyangwa abantu batuye mu karere kamwe bari bakwiye kuba boroherezwa guhamagara, kandi abaturage bakabasha kuvuga bibahendukiye.
Ati “Intego yacu nk’abayobozi ni ugutekereza byisumbuye uko Internet yarushaho gutanga amahirwe mashya kuri buri wese ku mugabane wacu.”
Yavuze ko kugira ngo abantu benshi babashe kubona Internet yagutse “Broadband” hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Leta ifatanya n’abikorera bitashoboka.
Perezida Kagame yavuze ko Africa ibashije guhuza imirongo migari y’ikoranabuhanga mu itumanaho, yaba ari intambwe ikomeye y’ubumwe yifuza kandi ifitiye akamaro gafatika Abanyafurika.
Yahamagariye ibihugu byose bya Afurika kwitabira ihuriro mu by’ikoranabuhanga “Smart Africa Alliance” bikaba abanyamuryango.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
5 Comments
Twese tuziko abahamagara muri Gabo cyangwa abahagarwa muri gabon atari benshi.ni amakuru meza ibintu symboliques ariko rero tugiye mu mizi, twavugako igikorwa kigaragara cyaba Kenya n’u Rwanda,Uganda,Kongo Burundi ,South Africa,Mozambique,Zambia…kuko ariho haba abanyarwanda benshi
@ Kanama
Nibyo ko guhamagarana hagati ya Gabon n’u Rwanda biri ku kigero cyo hasi cyane umuntu agereranyije n’ibyo bihugu bindi wavuza. Ariko ikintu cyose gifite aho gihera kandi na za Kenya na Uganda uvuga ndumva byaratangiye cyangwa biri mu nzira mu rwego rw’umuhora wa ruguru (north cordor). Ikindi kandi ni nabyo President Kagame yavuze ko ibihugu bindi bya Africa bikwiye kwitabira iyo gahunda.
Ndumva ibintu byose bitahita bibera icyarimwe ngo bishoboke ahubwo n’ibindi bihugu bizagenda biza buhoro buhoro ariko byaba akarusho ibyo mukarere kacu bibaye bibyumva neza bikanabona inyungu tuzabigiramo.
Ayo ni amakuru meza, biragaragaza ko ejo hazaza ari heza. Uganda na kenya ho roaming charges nziko zavuyeho, ubwo haje na Gabon ndizera ko nibindi bihugu bya Africa bizakurikira urwo rugera rwiza.
Uganda Rwanda na Kenya byarakozwe deja! burundi na Tanzania nibo bataritabira, ariko ngira ngo na Magufuli Tanzania yo noneho bizakunda. Uganda Rwanda na kenya bo ubu bageze mu kureba uko banahuza za mobile money (money transfer and payment system) abantu bakajya bohererezanya n’ama cash nta nkomyi kandi badahenzwe.