Digiqole ad

LaTropicale: Team Rwanda ntabwo baje mu ba mbere kuri Etape ya 1

 LaTropicale: Team Rwanda ntabwo baje mu ba mbere kuri Etape ya 1

Team Rwanda bamwe bagiye muri Algeria abandi bagiye muri Cameroon

Mu irushanwa ribanziriza ayandi ku isi mu ntangiriro z’umwaka rya La Tropical Amissa Bongo muri Gabon ryatangiye kuri uyu wa mbere, muri batanu ba mbere nta mukinnyi wa Team Rwanda wajemo. Iri rikaba ari irushanwa ry’amagare rikomeye kurusha andi muri Africa. Umutaliyani A.Palini niwe waje imbere y’abandi. Umunyarwanda waje hafi ni Camera Hakuzimana wabaye uwa 14.

Palini ukinira Skydive Dubai niwe wabaye uwa mbere
Palini ukinira Skydive Dubai niwe wabaye uwa mbere

Uyu munsi bakoze 146Km bava ahitwa Kango berekeza Lambaréné, uwasize abandi ni Andrea Palini Umutaliyani ukinira ikipe ya Skydive Dubai muri UAE wakoresheje 3:28:18, akurikirwa na Yauheni Hutarovich wo muri Belarus ukinira ikipe ya Fortuneo-Vital Concept mu Bufaransa.

Uwa gatatu yabaye Adrien Petit, akurikirwa na Yohan Gene na Armido Fonseca bo mu Bufarasansa.

Team Rwanda yari iyobowe na Hadi Janvier n’abasore nka Haruruya bakaba bataje muri aba batanu ba mbere.

Ku rutonde rw’uko bakurikiranye Camera Hakuzimana wa Team Rwanda waje hafi ari ku mwanya wa 14.

Jean Bosco Nsengimana w’ikipe ubu ya Bike Aid yaje ku mwanya wa 20.

Emile Bintunimana wa Team Rwanda aba uwa 32 na Patrick Byukusenge bakinana aba uwa 34, Hadi Janvier nawe bari kumwe muri Team Rwanda aba uwa 40, Uwizeye Jean Claude uwa 42, Areruya Joseph uwa 58 akaba yasinzwe n’uwa mbere ho amasegonda 52.

Kuri iyi etape nibwo bwa mbere umusore Jean Bosco Nsengimana uherutse kwegukana Tour du Rwanda yakiniye bwa mbere ikipe iherutse kumuzana ya Bike Aid yo mu Budage.
Agace birutsemo ni agace k’umurambi ahanini, abasiganwa banyutse cyane amagare yabo basiganwa bidasanzwe hasigaye 1,6Km

Amakipe yo muri Gabon yatumye irushanwa rikomera kuko batangiranye umuvuduko udasanzwe nk’uko bitangazwa n’urubuga rukurikirana iby’amagare byihariye cyclingquotes.

Habura 25Km Areruya Joseph wa Team Rwanda yacomotse mu gikundi cya mbere ayobora isiganwa akomeza kuriyobora inyuma ye asatiriwe cyane na Elias Afewerki (Eritrea) Benoit Jarrier (Fortuneo-Vital Concept) Aron Debretsion (Eritrea) na Jean Bosco Nsengimana (BikeAid) bari hafi.

Mu gihe igikundi cya mbere cyasatiraga umurongo wo gusoza Areruya bamusatiriye bikomeye abitwa Abdelati Saadoune (Morocco), Weldearegay Zeray (Ethiopia) na Yonathan Haile (Eritrea) bavanamo intera yari imaze kuba nini yabasize.

Hafi cyane y’umurongo wo kurangiza uriya mutaliyani, umuBeralus hamwe na bariya bafaransa batatu bakoresheje imbaraga zidasanzwe basiga Peleton baza imbere y’abandi. Palini yasize uwa kabiri ho amasegonda ane gusa.

Abasore ba Team Rwanda bakinnye isiganwa uyu munsi
Abasore ba Team Rwanda bakinnye isiganwa uyu munsi
Bosco Nsengimana (wa gatatu) uvuye ibumoso) yatangiye gukina nk'uwabigize umwuga mu ikipe yo mu Budage
Bosco Nsengimana (wa gatatu uvuye ibumoso) yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe yo mu Budage

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish