La Tropicale Amissa Bongo: J.Bosco Nsengimana ari muri 3 ba mbere
Jean Bosco Nsengimana ubu ukina nk’uwabigize umwuga muri Bike Aid yo mu Budage, ari ku mwanya wa gatatu mu isiganwa rizenguruka Gabon, La Tropicale Amissa Bongo aho arushwa n’uwa mbere iby’ijana 11 gusa, akaba anambaye imyenda itatu ya bimwe mu bihembo bitangwa ku bitwaye neza.
Guhera tariki 18 Mutarama 2016, i Libreville ho muri Gabon hatangiye isiganwa ritangira umwaka ku ngengabihe y’amasiganwa y’amagare muri Afurika, La Tropicale Amissa Bongo.
Iri siganwa niryo rikomeye kurusha ayanda muri Africa, ryitabirwa n’amakipe akomeye muri uyu mukino nka: Skydive Dubaï, na Stradalli Bike Aid yo mu Budage, ikinamo uyu musore Nsengimana uheruka kwegukana Tour du Rwanda 2015.
Nubwo Team Rwanda itarimo kwitwara neza muri iri rushanwa, cyane ko umunyaRwanda (ukinira u Rwanda) uza hafi ari Hakuzimana Camera uza kumwanya wa 28, Jean Bosco Nsengimana we ari mu bari guhatanira umwenda w’umuhondo wambarwa n’uwegukanye iri rushanwa.
Nsengimana ari ku mwanya gatatu ku rutonde rusange, ubu niwe mukinnyi muto mwiza uri muri rushanwa (Meilleur Jeune), akanaba kandi uhatana kurusha abandi (ufite Maillot de la Combativité), akaba ari nawe ufite ‘Maillots Points Chauds’ muri iri siganwa rigeze ku munsi waryo wa gatatu.
Nubwo ari kumwanya wa 52 ku rutonde rusange, Areruya Joseph wa Team Rwanda niwe ufite umwenda w’uzamuka kurusha abandi, (Maillot du Meilleur Grimpeur).
Uyu munsi La Tropicale iraba igeze ku munsi wayo wa gatatu. Abasiganwa bahagurutse ahitwa Lambarene berekeza i Ndjole. Ni ku ntera ya 130km.
Uko icumi ba mbere ubu bakurikirana :
1 PALINI Andrea Skydive Dubaï (Emirats Arabes Unis) 05h51’01”
2 HUTAROVICH Yauheni Fortuneo-Vital Concept (France) 05h51’09”
3 NSENGIMANA Jean-Bosco Stradalli Bike Aid (Allemagne) 05h51’15”
4 OKUBAMARIAM Tesfom Erythrée 05h51’17”
5 TESHOME HAGOS Meron Stradalli Bike Aid (Allemagne) 05h51’17”
6 PETIT Adrien Direct Energie (France) 05h51’17”
7 AFEWERKI Elyas Erythrée 05h51’19”
8 JARRIER Benoît Fortuneo-Vital Concept (France) 05h51’20”
9 AMANUEL Milion Erythrée 05h51’20”
10 GENE Yohann Direct Energie (France) 05h51’21”
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
ok