Tags : Ebola

Urukingo rwa Ebola rwemejwe 100%

Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryemeje urukingo rwa Ebola ko rushobora kwizerwa 100%. OMS ivuga ko bishobotse uru rukingo rwatangira kuboneka ahantu hose mu mwaka wa 2018. Mu igerageza ryakozwe mu bitaro bikomeye, ryarangiye abantu ibihumbi bitandatu bo muri Guinea bahawe uru rukingo mu mwaka ushize nta n’umwe wanduye […]Irambuye

Tanzania: Barakeka ko yishwe na Ebola kubera ibimenyetso, ubwoba ni

Urupfu rw’umwana w’umukobwa witwa Salome Richard w’imyaka 17 witabye Imana ari kuvurirwa ku bitaro by’Akarere ka Sengerema muri week end ishize rwateye ubwoba abantu kuko hari amakuru y’abavuga ko uyu mwana yishwe na Ebola kubera ibimenyetso yagaragaje. Ubwo uyu murwayi yitabaga Imana, ku bitaro habaye ubwoba budasanzwe abarwayi bamwe barahunga, abantu batangira kwanga kuramukanya bahana […]Irambuye

Ebola yatumye akora ‘graduation’ nta muntu w’iwabo uhari

Abba Abashi ni umunya Liberia akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza muri Kenya uherutse kurangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza ariko nta muntu w’iwabo wari uhari kuko nta muntu ubu ushobora kuva muri Liberia ngo yemererwe kujya muri Kenya. Abba ari i Nairobi aganira n’umunyamakuru Nuala McGovern yamubwiye agahinda kari iwabo ndetse n’uko biri kumugiraho ingaruka […]Irambuye

Abanyamerika babiri bakize Ebola bava mu bitaro

Banduriye muri Liberia bagerageza kwita ku barwayi nyuma bajyanwa mu bitaro i Atlanta muri Amerika bahabwa umuti none kuri uyu wa kane bavuye mu bitaro bakize. Dr Kent Brantly w’imyaka w’imyaka 33 na Nancy Writebol w’imyaka 60 banduriye i Monrovia mu kwezi gushize bahita bajyanwa iwabo kuvurwa. Umuyobozi w’ibitaro byabavuraga niwe wemeje ko gusohoka mu […]Irambuye

Ibizamini by’uwakekwaho Ebola mu Rwanda byagaragaje ko ntayo afite

Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda isohoreye itangazo rivuga ko hari umurwayi wagaragaweho ibimenyetso bimeze nk’iby’umurwayi wa Ebola ndetse ko ibizamini bye birimo gusuzumwa, ibisubizo by’ibizamini bye byasohotse uyu munsi bigaragaza ko uyu murwayi atarwaye Ebola. Uyu wari wagaragayeho ibimenyetso bisa n’ibya Ebola ni umunyeshuri w’Umudage wageze mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama asuzumwe bamusangana […]Irambuye

Ebola igeze hano ntiyatwara ubuzima bwa benshi – Dr Binagwaho

Icyorezo cya Ebola gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri Afurika y’Uburengerazuba, abantu bagera kuri 961 kimaze kubahitana kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka. Buri gihugu cya Africa gifite ubwoba ko iki cyorezo cyabageraho, u Rwanda narwo birarureba, Ministre w’Ubuzima kuru uyu wa 11 Kanama yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu guhangana na […]Irambuye

ZMapp, Serum ishobora kuvura Ebola iri kugeragezwa muri USA

Virus ya Ebola ubu nibwo ihangayikishije isi kurusha mbere. Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi i San Diego muri California, USA bamaze imyaka bashakisha umuti n’urukingo by’iyi ndwara. Ubu hari umuti wo mu bwoko bwa Serum bari kugerageza  witwa ZMapp bari guha abanyamerika babiri banduye Ebola, biravugwa ko iyi serum iri kuborohereza. Hamwe batangiye kuyita “Secret […]Irambuye

Umurwayi wa mbere arakekwaho Ebola mu Rwanda

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 11 Kanama Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hari umurwayi uri kwitabwaho byihariye ukekwaho ko yaba yaranduye indwara ya Ebola. Uwo ni umunyeshuri w’Umudage wageze mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama asuzumwe bamusangana umuriro na Malaria. Umuriro ni kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Ebola. Ministeri y’Ubuzima ivuga ko […]Irambuye

Ni ibihuha ntabwo Ebola yageze mu Rwanda – MINISANTE

Updated 3.00PM – Icyorezo cya Ebola gikomeje gutera inkeke umugabane wa Africa nyuma y’uko kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yaboneka muri Guinea ubu abantu 932 bamaze kwicwa n’iyi ndwara mu bantu 1711 ubu bamaze kwandura (OMS). Kuri uyu wa 07 Kanama hari ibihuha byakwiriye mu bantu biciye ku mbuga nkoranyambaga ko iki cyorezo cyaba […]Irambuye

Umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse no muri USA

Ku wa mbere tariki 04 Kanama nibwo ku bitaro bya Mount Sinai i New York bavuye umugabo ufite ibimenyetso by’indwara ya Ebola imaze iminsi ivuza ubuhuha muri Africa y’Iburengerazuba. Uyu yiyongereye ku baganga b’Abanyamerika banduiriye mu bikorwa by’ubutabazi mu burengerazuba bwa Africa. Uyu mugabo ngo yahindaga umuriro, afite ibibazo bikomeye mu mara, kandi ngo mu […]Irambuye

en_USEnglish