Digiqole ad

ZMapp, Serum ishobora kuvura Ebola iri kugeragezwa muri USA

Virus ya Ebola ubu nibwo ihangayikishije isi kurusha mbere. Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi i San Diego muri California, USA bamaze imyaka bashakisha umuti n’urukingo by’iyi ndwara. Ubu hari umuti wo mu bwoko bwa Serum bari kugerageza  witwa ZMapp bari guha abanyamerika babiri banduye Ebola, biravugwa ko iyi serum iri kuborohereza. Hamwe batangiye kuyita “Secret Serum” kuko ikiri ibanga rya Amerika gusa.

ZMapp
ZMapp iri kugeragezwa, yica virus ya Ebola mu mubiri

Iyi serum iri kwitwa iy’ibanga kugeza ubu kuko itarashyirwa hanze, abari kuyikora baravuga ko itarageragezwa ku bantu benshi ngo basuzume neza ubushobozi bwayo, ingaruka zayo ngo bemeze niba koko ivura Ebola.

Abantu bamwe batangiye kuvuga ko Amerika yaba ifite umuti wa Ebola ariko itarashaka kohereza mu burengerazuba bwa Africa aho ukenewe cyane.

ZMapp ni umuti uri kugeragezwa aho muri Amerika na Mapp Biopharmaceutical Inc. mu mujyi wa San Diego, ngo ujye uvura abarwayi ba Ebola nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’abanyamerika cya “Centers for Disease Control and Prevention (CDC)”.

ZMapp ni uruhurirane rw’imiti itatu irwanya ibisenya umubiri bigize virus ya Ebola. Ikigo kiri gutunganya uyu muti cyatangaje muri week end ishize ko hakiri kare kwemeza ko ZMapp, yo mu bwoko bwa Serum, ikiza Ebola koko.

Bavuga ko bakiri mu isuzuma ryawo ry’ibanze ndetse batarawugerageza ku bantu benshi ngo bemeze ko ukora neza.

Batangaje ko koko abarwayi ba Ebola bawuhawe bagenda boroherwa ariko bataragera ku rwego rwo kemeza ko uvura. Aba ni abaganga babiri b’abanyamerika bari kuwuhabwa i Atlanta ngo bari koroherwa.

Hamwe na hamwe ku isi uyu muti bari kuwita “Secret Serum” ndetse bamwe bari gusaba ko wakoherezwa mu burengerazuba bwa Africa aho Ebola iri guca ibintu.

Gusa abari kuwukora baravuga ko hakiri kare cyane kuko nta bushakashatsi burambuye barakora ngo bemeze ko uvura, bavuga ko kugeza ubu mu kuvura Ebola igikomeje gukorwa ari ugufasha uyirwaye kudashiramo amazi n’amaraso, gukomeza kumuha umwuka uhagije, kugenzura uko amaraso ye atembera (blood pressure) no kubarinda kwandura indi ndwara.

Kuki ZMapp itari kugeragerezwa aho rukomeye?

Abari muri ubu bushakashatsi bavuga ko igeragezwa riri gukorwa ku kigero gito cyane cy’umuti, bityo ntushobora kugurwa ngo ugezwe ku bantu benshi bageragerezweho.

Kugeza ubu abari gukora uyu muti bavuga ko bari gutekereza gukora ikiciro cya mbere (phase 1) cyo kuwugeza mu bantu ariko ngo ntibarabona ubushobozi bwo gukora ibipimo byinshi by’uyu muti.

Kuba kandi bataragera aho kuwukoresha nk’umuti no kuwugeragereza ku bantu benshi bituma batemeza ko uvura 100%, ubushakashatsi bwabo bukaba ngo bukomeje.

ZMapp ni urukingo?

Oya. ZMapp ni umuti wo gufata ngo uvure abantu banduye Ebola, ntabwo ari uwo kurinda abantu kwandura Ebola nk’urukingo. Kwirinda kwandura ni ukwirinda gukoranaho n’uwanduye cyangwa ukekwaho ubwandu bw’iki cyorezo.

Kugeza ubu nta rukingo rwa Ebola ruriho, gusa ikigo cya  “National Institute of Allergy and Infectious Diseases” cy’abanyamerika kiri kugerageza gukora urukingo rwa Ebola ndetse ngo hari ibyo bamaze kugeraho mu minsi iri imbere bazatangira kugerageza urwo bafite barebe niba rukora.

Kugirango Ebola ihagarare hakoreshwa uburyo bwo kwirinda ko ikwirakwira. Abantu birinda kuramutsa abo batazi no kwitondera guhura ‘contact’ n’abantu bakekwaho kwandura, gushyira mu kato abarwayi no gukurikirana abo bakoranyeho bose mberekwigisha abantu uburyo bwo gushyingura umurwayi wa Ebola bwihariye no kuba abaganga n’abafasha babo bahuguriwe kwirinda no gukurikirana abarwayi n’abakekwaho Ebola.

Uku niko iyi ndwara yagiye ihagarikwa mu myaka yashize ubwo yabaga yateye.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko mucyekako aba bazungu ntankingo baba bafite ariko bazikoresha ari uko hafashwe abazungu , icyangombwa nuko twifitiye ubuyobozi bwiza buba bwakoze ibishoboka byose ngo burebe ko abanywradna bagira ubuzima buzira umuze , kandi bakaba bakomeje no gukora uko bashoboye ngo barebe ko baturinda ibi byorezo

  • ubundi se kuki bari kwanga kugeragereza ahari gushira imbaga y’ abantu? nyamara abantu baracyenerana.nabo hari igihe batabura icyo bacyenera muri africa.gusa IMANA itabare.

Comments are closed.

en_USEnglish