Digiqole ad

Umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse no muri USA

Ku wa mbere tariki 04 Kanama nibwo ku bitaro bya Mount Sinai i New York bavuye umugabo ufite ibimenyetso by’indwara ya Ebola imaze iminsi ivuza ubuhuha muri Africa y’Iburengerazuba. Uyu yiyongereye ku baganga b’Abanyamerika banduiriye mu bikorwa by’ubutabazi mu burengerazuba bwa Africa.

Ebola ni indwara mbi kuko bivugwa ko 10% by’abanduye aribo bayirokoka

Uyu mugabo ngo yahindaga umuriro, afite ibibazo bikomeye mu mara, kandi ngo mu minsi ishize yari mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Africa ahari kuvugwa Ebola.

Uyu mugabo utatangajwe amazina yahise ashyirwa mu kato kugirango akurikiranwe ku buryo bwihariye nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibi bitaro nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko ubu Ebola imaze guhitana abantu 887 muri kiriya gice cya Africa ku bantu 1 603 bavugwaho kwandura.

358 mubo iki cyorezo kimaze kwirenza ni abo muri Guinée, 273 ni abo muri Sierra Leone naho umwe ni uwo muri Nigeria.

Kent Brantly umuganga w’umunyamerika wanduriye Ebola muri Liberia agerageza kuvura abafashwe, yoherejwe muri Amerika mu bitaro biri muri Leta ya Atlanta. Nancy Writebol undi munyamerika nawe wanduriye mu bikorwa byo gutabara kuri uyu wa kabiri nibwo ari bwoherezwe muri Amerika kuvurirwayo.

Ubwoba ni bwose mu bice bimwe bya New York aho bakeka ko uriya mugabo utatangajwe amazina yaba yaranyuze, ko yaba yarakongeje iki cyorezo.

Ibihugu byinshi muri Africa byatangiye kwitegura guhangana n’iki cyorezo mu gihe cyaba kinjiye mu gihugu.

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gutangaza ko ibishoboka byose byateguwe mu guhangana n’iki cyorezo mu gihe cyaba kinjiye mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish