Digiqole ad

Ebola igeze hano ntiyatwara ubuzima bwa benshi – Dr Binagwaho

Icyorezo cya Ebola gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri Afurika y’Uburengerazuba, abantu bagera kuri 961 kimaze kubahitana kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka. Buri gihugu cya Africa gifite ubwoba ko iki cyorezo cyabageraho, u Rwanda narwo birarureba, Ministre w’Ubuzima kuru uyu wa 11 Kanama yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu guhangana na Ebola mu gihe yaba igeze mu Rwanda.

Dr Agnes Binagwaho kuri uyu wa 11 Kanama avuga ku ndwara ya Ebola mu Rwanda
Dr Agnes Binagwaho kuri uyu wa 11 Kanama avuga uko u Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola

Uburyo iyi ndwara yandura vuba nibyo biteye inkeye, yandurira mu guhura (contact) n’umuntu wanduye Ebola cyangwa urwaye Ebola.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yatangaje ko kuwa 02 Kanama we na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni basuye ikibuga cy’indege cya Kigali bagenzura uburyo kuri iki kibuga biteguye gusuzuma uwaba aturutse mu mahanga akaba ashobora kuba afite ibimenyetso bya Ebola.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko ku kibuga cy’indege, ku mipaka no mamavuriro atandukanye ingamba zikomeje gukazwa ndetse hari abaganga bahuguriwe gukurikirana iyi ndwara.

Ku kibuga cy’indege hari uburyo bwihariye bwo gusuzuma uturutse muri ibi bihugu akabanza gukorerwa ibizamini mbere yo guhabwa uburenganzira bwo kujya muri gahunda ze zimugenza mu bice bitandukanye by’igihugu.

Hari icyangombwa buri wese ugeze ku kibuga cy’indege yuzuza igaragaza aho aturutse, aho aheruka kujya muri iyi minsi 22 ishize, aho azaba ndetse n’ikimuzanye.

Ikindi cyateganyijwe ni ahazajyanwa abantu batangiye kugaragaza ibimenyetso kugira ngo bashyirwe mu kato iyi ndwara ntibe yakwirakwira mu gihugu.

Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe niho hateguwe kujyanwa abaketsweho iyi ndwara ndetse no mu bindi bitaro bitandukanye by’uturere kakaba haragenwe ahantu hihariye uwaba akekwaho iki cyorezo yaba yashyirwa agakurikiranwa.

Kugeza ubu mu Rwanda nta ndwara ya Ebola yari yagaragara mu gihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima aboneraho n’umwanya wo kuvuga ko igikomeje gutuma mu bihugu imaze kugeramo ihitana benshi ari uko ibi bihugu bitari byiteguye.

Ati “Ni amahirwe ku Rwanda ko tumaze kwitegura bihagije ku buryo Ebola iramutse igeze hano itatwara ubuzima bwa benshi.”

Dr Binagwaho yamaze impungenge Abaturarwanda ku nkuru ivuga ko hari umuntu ukekwaho iyi nwara, ubu ngo aragenda amererwa neza nubwo yagejejwe mu bitaro afite umuriro mwinshi ariko ubu akaba ari koroherwa.

Aburira abaturwanda kudaha agaciro ibihuha byazaza bivuga ko iyi ndwara yaba yageze mu Rwanda, asaba abanyarwanda kuba maso babona umuntu wagaragaje ibimenyetso nk’umuriro mwinshi, kuruka, gucika intege, kubabara mu ngingo…bakihutira kumugeza kwa muganga.

Hatanzwe numero za telephone itishyurwa buri wese yahamagaraho mu gihe yaba abonye umuntu ugaragaza ibi bimenyetso akaba ari 114.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish