Tags : DRCongo

CHAN: Ibyo Umuseke wamenye ku ibura ry’umuriro kuri Stade Huye

Byabaye ‘scandal’ kubura kw’amashanyarazi inshuro ebyiri kuri stade Huye mu mukino mpuzamahanga w’irushanwa rya CHAN wahuzaga Ethiopia na Cameroun. Umuseke wabashije kumenya ko byabayeho ku bw’uburangare bw’abashinzwe imashini zitanga amashanyarazi (moteur). Ndetse amakuru agera k’Umuseke ni uko bahise batangira kubibazwa n’inzego zibishinzwe. Ku munota wa gatanu w’uyu mukino, saa kumi n’ebyiri zari zirenzeho iminota micye, […]Irambuye

Abaturanyi, DR Congo na Uganda biteguye bate CHAN 2016?

Tariki 16 Mutarama, mu Rwanda hazatangira imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016. Iyi CHAN kandi niyo izitabirwa n’amakipe menshi yo muri aka karere, dore ko uretse u Rwanda ruzayakira, Uganda na DR Congo nazo zizayitabira, ese zo ziteguye gute? Les Leopards […]Irambuye

Congo n’u Rwanda byumvikanye ku gucukura Gaz Methane nta kubangamirana

Kuri uyu wa kane mu mujyi wa Gisenyi hasinywe amezerano hagati y’abahagarariye u Rwanda na Congo Kinshasa y’uko ibihugu byombi bigomba kubungabunga no kurinda ikiyaga cya Kivu hamwe n’amabwiriza agenda icukurwa rya Gaz Methane iri muri iki kiyaga ibihugu byombi bihuriraho. Mu bikubiye muri aya masezerano Umuseke ufitiye Copy harimo gushyiraho itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi […]Irambuye

CHAN: Abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo

Mbere y’uko haba tombola yo gushyira mu matsinda ibihugu 16 bizakina irushanwa ry’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu ‘CHAN’, abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo bakunda ari benshi ikinira i Gisenyi kuri Stade Umuganda kugira ngo bazayishyigikire, none inzozi zabo ntizabaye impamo. Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye […]Irambuye

RDC: Imirwano ya FDLR n’AbaMayi Mayi yahitanye 7

Imirwano yahuze umutwe wa FDLR n’Aba-Mayi Mayi bo mu mutwe urengera inzirakarengane “Union des Patriotes pour la Défense des Innocents (UPDI)” kuwa gatandatu tariki 14 Ugushyingo yahitanye abantu Barindwi (7), barimo abarwanyi ba FDLR 5. Iyi mirwano yabereye muri Kivu ya Ruguru, mu gace kitwa Lubero, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). […]Irambuye

Stuttgart: Murwanashyaka na Musoni bayoboraga FDLR bakatiwe imyaka 13 na

Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Nzeri, Ubutabera bwo mu Budage bwakatiye igifungo cy’imyaka 13 Ignace Murwanashyaka wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa FDLR, n’igifungo cy’imyaka Umunani (8) Straton Musoni wari umwungirije, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara. Aba bahamijwe ibyaha byakorewe abaturage ba Congo Kinshasa bikorwa n’umutwe bari bayoboye. Abo bagabo bombi bari bakurikiranyweho ibyaha n’ibibishamikiyeho […]Irambuye

Bosco Ntaganda yahakanye ibyaha 18 yarezwe

Urubanza rwe rwatangiye ku gasusuruko kuri uyu wa 02 Nzeri i La Haye mu Buholandi ku kicaro cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC. Gen Ntaganda amaze gusomerwa umwirondo n’ibyaha 18 aregwa byose yabigaramye. Mu byo aregwa yasomewe harimo ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gutera abasivili, gusahura, gutera abasivili guhunga, gutera ahantu harinzwe, kwinjiza abana batarageza imyaka 15 […]Irambuye

Nyiragongo na Nyamuragira ntabwo bigiye kuruka- Dr Dushime

Dr Dushime Derricks amara impungenge abaturage ba Rubavu ko ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bitagiye kuruka nyuma y’uko bumvise umutingito mu mpera z’icyumweru gishize bakagira ubwoba ko ibi birunga byaba bigiye kubateza akaga.   Umutingito uri ku gipimo cya 5,6 watumye abatuye imijyi ya Goma na Rubavu bagira impungenge ko ibi birunga byaba bigiye kuruka. Inzobere […]Irambuye

FDLR basigaye muri Congo ntibarenga 400 – L. Mende

Kuri uyu wa kabiri mu itangazo rya Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru ya Congo ryashyizweho umukono na Lambert Mende Omalanga rivuga ko ingabo za Congo zakoze iperereza zigasanga abarwanyi b’abanyarwanda ba FDLR bari ku butaka bwa Congo ubu batarenga 400. Aba 400 ngo ni abagishoboye kurwana bya gisirikare ku mibare bakesha Gen Leon Mushale uyobora akarere ka […]Irambuye

en_USEnglish