Digiqole ad

Abaturanyi, DR Congo na Uganda biteguye bate CHAN 2016?

 Abaturanyi, DR Congo na Uganda biteguye bate CHAN 2016?

Tariki 16 Mutarama, mu Rwanda hazatangira imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016.

Iyi CHAN kandi niyo izitabirwa n’amakipe menshi yo muri aka karere, dore ko uretse u Rwanda ruzayakira, Uganda na DR Congo nazo zizayitabira, ese zo ziteguye gute?

Les Leopards za DRCongo

-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 46 ku rutonde ngaruka kwezi rw’Impuzashyirahamwe y’umupirawa ku Isi, FIFA.

Ikipe y’igihugu ya DR Congo niyo kipe yatwaye CHAN ya mbere mu 2009, igikombe cyari cyabereye muri Côte d’Ivoire. Uku gukomera kwa Congo mu mateka ya CHAN, no kuba Abanye-Congo ari benshi mu Rwanda bijyanye n’uko ari igihugu cy’abaturanyi, nizo mpamvu zituma Les Leopards za Congo ari ikipe yo kwitegwaho byinshi muri iyi CHAN.

Umutoza mukuru w’ikipe ya Congo yitegura CHAN, Florent Ibenge w’imyaka 54 yahamagaye abakinnyi 32 bagomba kwitabira iri rushanwa. TP Mazembe yegukanye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, ifitemo abakinnyi bane gusa. Issama Mpeko, Joel Kimwaki, Jonathan Bolingi na Merveil bope. Mu gihe ikipe ya Vita Club yo hahamagawemo abakinnyi 11.

Ikipe ya DR Congo iri mu itsinda ‘B’, hamwe na Ethiopia, Cameroon na Angola. DR Congo izatangira CHAN tariki ya 17 Mutarama 2016, kuri Stade ya Huye.

Abakinnyi ba Congo bahamagariwe kwitegura CHAN 2016:

Abanyezamu : Landu (V.Club), Matampi (DCMP), Nke (FC Rennaissance);

Ba myugariro : Bahumeto (Lupopo), Bangala (DCMP), Bompunga (V.Club), Bukasa (Rojolu), Issama (Mazembe), Kimwaki (Mazembe), Lomalisa (V.Club), Makwekwe (V.Club), M’Fuki (FC MK), Ngimbi (FC Renaissance);

Abo hagati : Bope (Mazembe), Gikanji (DCMP), Kanku (Shark XI FC), Lusadisu (V.Club), Miche (Don Bosco), Munganga (V.Club), Ngudikama (V.Club), Tulengi (DCMP);

Ba rutahizamu: Bolingi (Mazembe), Kazadi (FC Rennaissance), Kombo (FC MK), Kule (V.Club), Luvumbu (V.Club), Manga (FC Rennaissance), Mechak (Don Bosco), Mukoko (V.Club), Mundele (V.Club), Ngulubi (Shark XI FC), Tempo (DCMP).

Uganda Cranes bo bahagaze bate?

-Uganda ni iya 63 ku rutonde ngaruka kwezi rw’Impuzashyirahamwe y’umupirawa ku Isi, FIFA.

Imisambi ya Uganda igiye kwitabira CHAN ku nshuro ya gatatu. Gusa, muri izo nshuro zose ntabwo irashobora kurenga ikiciro cy’amatsinda. Iyi niyo ntego umutoza wayo, Milutin Micho azanye muri CHAN 2016.

Iyi kipe iherutse gutwara CECAFA 2015, itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma, ikomeje imyiteguro ya CHAN binyuze mu mikino ya gicuti. Tariki 10 mutarama 2016, Uganda izakina na Gabon (iri mu itsinda ry’u Rwanda). Mu gihe tariki 13 Uganda izaba ikina na Cameroon.

Uganda Cranes izaba iri mu itsinda ‘D’ rizakinira mu Mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu. Umukino wayo wa mbere izahura na Mali tariki 19 Mutarama 2016, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Abakinnyi ba Uganda bahamagariwe kwitegura CHAN:

Abanyezamu: Douglas Kisembo (Police F.C), James Alitho (Vipers), Ismail Watenga (Vipers) na Mathias Kigonya (Bright Stars F.C);

Ba myugariro: Joseph Nsubuga (Bright Stars F.C), Deus Bukenya (Vipers), Isaac Muleme (SC Villa Jogoo), Yesseri Waibi (SC Villa), Hassan Wasswa Dazo (KCCA F.C), Shafiki Bakaki (Vipers), Ibrahim Kiyemba (Lweza), Ayub Ibrahim Kizza (F.C Express), Sadat Kyambadde (Police F.C), Timothy Musinguzi (Soana F.C), Timothy Awani (KCCA F.C), Dennis Okot (KCCA F.C), Richard Kasagga (URA F.C), Benard Muwanga (Bright Stars F.C), Joseph Ochaya (KCCA F.C);

Abakina hagati: Ambrose Kirya (SC Villa), Kezironi Kizito (Vipers S.C), Rahmat Ssenfuka (Police F.C), Andrew Basoma (Sadolin Paints), Francis Olaki (Soana F.C), Milton Karisa (BUL F.C), Mike Ndera (BUL F.C), Farouk Kawooya (S.C. Victoria University), Martin Kizza (SC Villa Jogoo), Ivan Ntege (KCCA F.C), Muzamiru Mutyaba (KCCA F.C);

Ba rutahizamu: Robert Sentongo (URA F.C), Geofrey Sserunkuma (Lweza F.C), Frank Kalanda (URA F.C), Karim Ndugwa (SC Villa Jogoo), Edris Lubega (Proline Soccer Academy), Nelson Ssenkatuka (KCCA F.C), Richard Wandyaka (Jinja Municipal Council Hippos F.C), Ceasar Okhuti (Express F.C), Faruku Miya (Vipers S.C), Erisa Ssekisambu (Vipers S.C), Tonny Odur (Express).

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • It will be interesting to watch Uganda cranes in CHAN 2016. Success!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish