Tags : CHAN

DRCongo yegukanye CHAN2016 itsinze Mali 3 – 0

Ibyishimo bidasanzwe ku banyeCongo n’inshuti zabo i Remera kuri stade Amahoro n’ahandi mu mujyi wa Kigali, ndetse no hakurya Bunia, Goma, Bukavu, Kindu, Kisangani, Uvila, Kalemie kumanuka Lubumbashi….ukagana Mbuji-Mayi na Kinshasa. Congo yegukanye CHAN ya kabiri, itsinze Mali bitatu ku busa, Les Leopards yegukanye igikombe itsinze irushije cyan Les Aigles. Congo ntiyigeze iha amahwemo Mali, […]Irambuye

DR Congo niyo ya mbere yageze kuri Final ya CHAN

Ikipe ye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yabaye iya mbere mu kubona itike y’umukino wa nyuma wa CHAN2016, nyuma yo gusezerera Guinea kuri Penaliti, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kane ukanarebwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. DRC yasezereye u Rwanda muri 1/4 yaje mu mukino wa 1/2 yifitiye ikizere […]Irambuye

Amakipe 4 azakina 1/2 cya CHAN yamenyekanye

Amakipe ane (4) arimo atatu yo mu burengerazuba bwa Afurika yabonye itike ya ½ cy’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihu byabo, CHAN 2016, irimo kubera mu Rwanda. Ibi bihugu ni Côte d’Ivoire, Mali, Guinea Conakry, na DR Congo. Les Aigles du Mali, ikipe y’igihugu ya Mali yabonye tike ya ½ nyuma yo gusezerera […]Irambuye

Amavubi yose bayogoshe umusatsi

Amafoto yatangiye kugaragara mu ijoro ryakeye, ariho abakinnyi b’Amavubi bose biyogoshesheje. Abasanganywe imideri y’imisatsi iteretse ubu bose ku mutwe hariho agasatsi gacye cyane, abandi bamazeho. Amakuru agera k’Umuseke ni uko aba basore bose hamwe bogoshwe kuri uyu wa mbere. Amavubi ubu aritegura urugamba rukomeye n’ikipe ya Les Leopards ya Congo Kinshasa, igizwe n’abagabo bo baba […]Irambuye

CHAN: U Rwanda ruzakina na DR Congo muri 1/4

Mu mikino isoza iy’itsinda rya kabiri (B), ikipe ya Cameroon ikoze ibyo benshi batatekerezaga itsinda Congo Kinshasa 3-1, byayihesheje amahirwe yo gusohoka mu itsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi. Amavubi azahura na DR Congo yabaye iya kabiri mu itsinda. Amateka y’amakipe yombi mu mikino ya CHAN yagaragazaga ko Congo Kinshasa yari yarashoboye gusezerera […]Irambuye

Imyiteguro ya CHAN imaze gutwara asaga Miliyari 16 z’amafrw

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko CHAN 2016 ubu ibura iminsi umunani ngo itangire ngo imaze gutwara asaga Miliyari 15 650 000 yose yaturutse ku ngengo y’imari ya Leta. Imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’, muri uyu mwaka rizabera mu Rwanda guhera tariki […]Irambuye

U Rwanda rwakuriyeho amafrw ya Visa abakomoka mu bihugu bizakina

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko Guverinoma yakuyeho mu gihe gito amafaranga ya Visa ku bakomoka mu bihugu bizakina irushanwa rya CHAN. Uyu mwanzuro ngo uri mu rwego rwo kurushaho korohereza abifuza kuzaza kureba irushanwa rya CHAN 2016 u Rwanda ruzakira kuva ku itariki 16 Mutarama. Ange Sebutege ushinzwe itumanaho mu Rwego […]Irambuye

Mu myiteguro ya CHAN, Rwanda B yatsinze Rwanda A

Kuri iki cyumweru tariki 03 Mutarama 2016 Umuseke wasuye ikipe y’igihugu Amavubi, aho iri gukorera umwiherero mu karere ka Rubavu. Ni mu gihe habura iminsi 12 ngo igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, CHAN 2016 itangire mu Rwanda. Umutoza w’iyi kipe avuga ko afite abakinnyi beza benshi ku buryo guhitamo 23 azifashisha […]Irambuye

Abaturanyi, DR Congo na Uganda biteguye bate CHAN 2016?

Tariki 16 Mutarama, mu Rwanda hazatangira imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016. Iyi CHAN kandi niyo izitabirwa n’amakipe menshi yo muri aka karere, dore ko uretse u Rwanda ruzayakira, Uganda na DR Congo nazo zizayitabira, ese zo ziteguye gute? Les Leopards […]Irambuye

CHAN: Abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo

Mbere y’uko haba tombola yo gushyira mu matsinda ibihugu 16 bizakina irushanwa ry’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu ‘CHAN’, abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo bakunda ari benshi ikinira i Gisenyi kuri Stade Umuganda kugira ngo bazayishyigikire, none inzozi zabo ntizabaye impamo. Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye […]Irambuye

en_USEnglish