Digiqole ad

DRCongo yegukanye CHAN2016 itsinze Mali 3 – 0

 DRCongo yegukanye CHAN2016 itsinze Mali 3 – 0

Ibyishimo bidasanzwe ku banyeCongo n’inshuti zabo i Remera kuri stade Amahoro n’ahandi mu mujyi wa Kigali, ndetse no hakurya Bunia, Goma, Bukavu, Kindu, Kisangani, Uvila, Kalemie kumanuka Lubumbashi….ukagana Mbuji-Mayi na Kinshasa. Congo yegukanye CHAN ya kabiri, itsinze Mali bitatu ku busa, Les Leopards yegukanye igikombe itsinze irushije cyan Les Aigles.

Abasore ba Les Leopards bishimira igitego cya gatatu cya Jonathan Bolingi
Abasore ba Les Leopards bishimira igitego cya gatatu cya Jonathan Bolingi

Congo ntiyigeze iha amahwemo Mali, nubwo Mali nayo itari yoroshye, ariko uyu munsi ntiwari uwayo, amahirwe yose abasore bakiri bato ba Mali bagerageje yanze.

Ku munota wa 29, ubwo Congo yari imaze akanya igerageza, Elia Meschack ukinira ikipe ya Don Bosco muri Congo yacenze myugariro ku ruhande rw’iburyo arekura urutambi rw’ishuti umuzamu wa Mali arinaga ngo awugarure ariko inshundura ziranyeganyega. Igitego kiza cyane cyafunguye izamu rya Mali.

Bagiye kuruhuka Mali itabashije kwishyura nubwo bwose umuzamu Ray Matampi yakijije izamu rya Congo, gusa n’abasore nka Jonathan Bolingi babuze ubundi buryo bwo gutsinda. Iki gice cyarangiye Congo yihariye umupira ku kigero cya 53%.

Mu gice cya kabiri Congo yongeye kugaruka idashaka rwose guhagarara kuri kiriya gitego kimwe gusa, yongeye kwiharira umupira igerageza amahirwe nanone, icishije imipira yayo cyane cyane kuri Elia Meschack na Doxa Gikanji.

Ku munota wa 64 Elia Meschack nanone yacenze abakinnyi nka batatu ndetse n’umuzamu wa Mali aje aramucenga maze atsinda igitego cya kabiri cyiza cyane.

Ibi ntibyari bihagije kuko mu gihe Mali yari ihugiye mu gushaka aho yavana igitego, Jonathan Bolingi ukinira TPMazembe yabonye uburyo arekura ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina igitego cya gatatu kiba kiranyoye, hari ku munota wa 73.

Congo yakomeje gukina umupira mwiza yugarira ndetse ikanasatiira bikomeye, ariko umukino urangira ari ibitego bitatu ku busa bwa Mali.

Utoza Mali ngo ntawe yarenganya

Meschak Elia yagoye ba myugariro ba Mali
Meschak Elia yagoye ba myugariro ba Mali

Nyuma y’umukino umutoza wa Mali Djbril Drame yavuze ko Congo yari ikwiye intsinzi, ko nta muntu yashyiraho gutsindwa kwa Mali.

Ati “Gusa twe twabonye ibyumweru bibiri gusa byo kwitegura mbere y’irushanwa. Ugendeye kuri ibyo, ndemeza ko mfite byinshi cyane byo gushimira abakinnyi banjye. Muri CHAN iheruka (2014) twaviriyemo muri ¼. Kuba uyu mwaka dutsindiwe ku mukino wa nyuma n’ikipe twubaha nka DR Congo, ndumva bidakwiye kutubabaza cyane.”

Naho ku mutoza Florent Ikwanga Ibenge wa Congo we ni ibyishimo gusa.

Ati “Ntewe ishema n’abasore banjye. Ni byiza ko tubonye abakinnyi benshi bashya bigaragaje cyane muri iri rushanwa. Ni byiza cyane ku mupira w’amaguru mu gihugu cyacu cya DR Congo.”

Abajijwe ikintu cyamushimishije muri iri rushanwa muri rusange, Ibenge yongeye kugaruka ku myitwarire n’imitegurire y’u Rwanda.

Ati “ikintu nishimiye cyane, ni Fair Play yarigaragayemo (irushanwa). Ndibuka nk’igihe twatsindaga u Rwanda rwakiriye irushanwa, abaturage badukomeye amashyi kuva hano kuri stade, kugera kuri hotel. Ni ikintu utabona iwacu i Kinshasa.”

Ibenge usanzwe atoza Vita Club yakomeje agira ati: “ubu amaso yacu tuyerekeje ku rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika muri Gabon umwaka utaha. Kandi ndanifuza kuzageza igihugu cyanjye mu gikombe cy’isi. Ibintu twananiwe kuva 1974.”

Elia Meschack yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa, naho Joel Kimwaki ahembwa nka kapiteni w’ikipe witwaye neza mu bandi.

Ikipe ya Congo iregukana igikombe n’ibihumbi 700USD, Mali ya kabiri ihabwe ibihumbi 400USD naho Cote d’Ivoire yabaye iya gatatu ihabwe 300USD.

Nyuma yo gushyikiriza igikombe ikipe ya Congo Kinshasa, ibendera rya CHAN ryahise rishyikirizwa uhagarariye umupira w’amaguru muri Kenya aho iri rushanwa rizabera mu 2018.

Ibenge yongeye gushima abanyarwanda kuri Fair Play
Ibenge yongeye gushima abanyarwanda kuri Fair Play
Meschak Elia niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi (4)
Meschak Elia niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi (4)
Meschak Elia niwe watowe nk'umukinnyi w'irushanwa
Meschak Elia niwe kandi watowe nk’umukinnyi w’irushanwa
Meschak na Bolingi batsindiye DR Congo
Meschak na Bolingi batsindiye DR Congo
Byari ibirori by'akataraboneka
Byari ibirori by’akataraboneka
Ikipe ya Congo mu byishimo n'igikombe cya kabiri cya CHAN yegukanye nyuma y'icya mbere batwaye mu 2009
Ikipe ya Congo mu byishimo n’igikombe cya kabiri cya CHAN yegukanye nyuma y’icya mbere batwaye mu 2009
Abafana ba Congo bari barabyifuje kuva ku ntango
Abafana ba Congo bari barabyifuje kuva ku ntango

 

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

 

15 Comments

  • Felicitations a nos chers freres Congolais!!! Vous la meritiez

  • Ekotiteeeeeeee plaaaaaaa Noneho Skol barazimara mu gihugu abavandimwe!
    Muryoherwe kabisa mwari mubikwiye

  • Bari bagikwiye rwose, baragikoreye. Cngs!

  • Ekotite. Kabisa iyi equipe yarabikoreye. Yerekanye ibintu bimwe na bimwe twavigiraho.
    1. Displine: Yari hejuru, ndetse hejuri cyane. Bitandukanye ni igihe cya Cecafa bafata amapeti y’abafande.
    2. Individual bari bakomeye. Nka Meshak, we rwose yerekanye individualite iri hejuru. Kandi yabikize neza cyane. Ntibagiwe Matampi, Kimwaki, Bolingi,…..
    3. Abafana batweretse professionalisme mungufana kabisa burya n’utemera aremezwa
    4. Abanyarwanda natwe twaberetse ko mu gutegura turi aba mbere….
    Congz again RDC

    • Remi ntacyo upfana na Kalinda Viateur wo kuri radio Rwanda?

      • Ntacyo dupfana ibi nibyo nabonye. Ariko nawe kuko nagize amahirwe yo kumwumva yogeza wasanga yarabimpayeho, nanjye niyemere. Anyway Congo yatweretse ko tugifite byinshi byo kwiga kuri ruhago, nayo tuyereka ko hari ibirungo byakongerwaho maze bakiharira rugaho Nyafurika.

  • Nuwanka urukwavu aremerako rwiruka, abazairwa barazi football!

  • kuki bambaye T-Shirts zanditseho LUVUMBU bisobanuye iki?

    ababizi badusobanurira.

  • nanjye byanshobeye

    • Ni ukumutura igikombe kuko yavunikiye kuri match ya Congo n’u Rwanda akandagiwe na Iranzi na Emery. Uyu Luvumbu yamabaraga numero 8 mu mugongo kandi muri match enye yakinye yabayemo Man of the match inshuro 3 zose.

  • WOWE IMPERIO, URAHAMYA UTE KO LUVUMBU YAVUNWE NA IRANZI NA EMERY EN MEME TEMPS?NYILI UBWITE , UMUTOZA BOSE BEMEZA KO URIYA MUKINNYI NTAWAMUVUNNYE, NAHO WOWE SPECULATIONS ZAWE ZIRAGARAGAZA UBUHEZANGUNI GUSA. CONGS TO LEOPARDS

  • Luvumba yavunikiye mu mukino bakina n’u Rwanda, kandi usibye kwirengagiza twese turabizi ko Iranzi na Emery aribo bamuvunnye, wowe wiyise Rwigema ibyo uvuga hari icyo ushaka guhisha mugihe byabaye ku mugaragaro abantu bose muri stade ndetse n’isi yose babireba.

    Igitangaje nuko hari n’umunyamakuru wavuze ko Luvumba atavunikiye mu kibugo ko ntawuzi aho yavunikiye, mugihe yavuye mukibuga bamuteruye isi yose ibibona. Ese ibi ni professionalism yo kubeshya ibintu byagarariye abantu bose?

    Icyo navuga wenda nuko Iranzi na Emery baba bamuvunnye batabishaka, ariko kubihakana siwo muti, kuko twese twabibinye.

  • Nibyo Luvumba yavunikiye mu mukino n’u Rwanda, avunnye n’abakinnyi b’amavubi, gusa ntago nzi niba ari Iranzi na Emery ariko icyo nabonye nuko ari abakinnyi b’u Rwanda bamuvunnye.

  • BANDEKO OYO BASALA MUSALA YA MALAMU PENZA. NALINGA’ MUSALA NA ELIA MESHAK, ABNEGO TE? MUSALA NA BOLINGI, BOLINGI NINI? KOBOSANA TE MUSALA YA CAPTAIN KIMWAKI. NZAMBE ASALISA BISO. JEAN MATESO.

  • LUHUMBU, BAYEBA TE; BISO BANA LUBAO TOSEPELI MPO NA MBOKA YA BISO, LEOPARDS KAKA, TOPESI LUSAKU PAPA FELEKENI NA CAPITEN KKIMWAKI, TOZALI KOBOSANA TE MESHAK,,BOLINGI, BANGALA, NZAMBE ASALISA BISO, SOKI KITENGE AZALI NAKOSEPELA KOLEKA
    jean mateso

Comments are closed.

en_USEnglish