Digiqole ad

Amavubi yose bayogoshe umusatsi

 Amavubi yose bayogoshe umusatsi

Amafoto yatangiye kugaragara mu ijoro ryakeye, ariho abakinnyi b’Amavubi bose biyogoshesheje. Abasanganywe imideri y’imisatsi iteretse ubu bose ku mutwe hariho agasatsi gacye cyane, abandi bamazeho. Amakuru agera k’Umuseke ni uko aba basore bose hamwe bogoshwe kuri uyu wa mbere.

Abdul Rwatubyaye yagiraga umusatsi unyerera usizemo amavuta ubu yasigaraganye gacye
Abdul Rwatubyaye yagiraga umusatsi unyerera usizemo amavuta ubu yasigaraganye gacye

Amavubi ubu aritegura urugamba rukomeye n’ikipe ya Les Leopards ya Congo Kinshasa, igizwe n’abagabo bo baba bafite imideri ku mutwe buri umwe asa ukwe.

Amavubi nyuma yo gutsindwa na Maroc ibitego bine kuri kimwe, ndetse imbere y’umukuru w’igihugu, ingamba nshya zirimo no kubanza kwikiza imisatsi y’urunyurane.

Ni ikintu kitasobanuwe impamvu yacyo, kuko mbere ntabwo byigeze bigaragara Amavubi afite ku mutwe hasa.

Hamwe mu basore b’Amavubi bari bafite urushoke bateretse nka Olivier Kwizera, Abdul Rwatubyaye wari waranyujijemo amavuta umusatsi unyerera, Celestin Ndayishimiye wari ufite umusatsi mwinshi, Emery Bayisenge wari waracishijemo umurongo, Imran Nshimiyimana wari nawe ufite umurongo mu misatsi n’abandi….

Ubu bose barasa ku mutwe, nka Ndoli Jean Claude we yabahaye urugero nka mukuru wabo arogosha amaraho. Ubusanzwe yagiraga umusatsi utari mwinshi cyane.

Umukino wa 1/4 cya CHAN w’Amavubi na Congo uri kuwa gatandatu.

Bose ubu bafite agasatsi gacye ku mutwe
Bose ubu bafite agasatsi gacye ku mutwe
umuzamu Olivier Kwizera yagiraga ibisatsi byinshi by'urushoke ubu asigaranye gacye
umuzamu Olivier Kwizera yagiraga ibisatsi byinshi by’urushoke ubu asigaranye gacye
myugariro Celestin Ndayishimiye nawe yagiraga inyogosho bamwe bita 'malinsi' (male X) n'agasatsi kenshi ariko ubu asigaraganye agasatsi gacye
myugariro Celestin Ndayishimiye nawe yagiraga inyogosho bamwe bita ‘malinsi’ (male X) n’agasatsi kenshi ariko ubu asigaraganye agasatsi gacye
Ndoli Jean Claude hamwe na Celestin Ndayishimiye bareba kuri Telephone, Ndoli we yasizemo uturangi byo gutebya nk'aba 'Monk'
Ndoli Jean Claude hamwe na Celestin Ndayishimiye bareba kuri Telephone, Ndoli we yasizemo uturangi byo gutebya nk’aba ‘Monk’
Amavubi aherutse gutsindwa na Maroc inyogosho zabo zari zitangaje
Amavubi aherutse gutsindwa na Maroc inyogosho zabo zari zitangaje

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • niyo bayihorera siyo yatumye batsindwa biriya bibaho ntiwahora usangira nudakoramo!!!!

    • Kwiyogosha ningombwa ni ukubigisha umucho mwiza urimo uburere, uburyo bari basanze bogoshwe mo ntamuco byagaragazaga

  • Ubwo bizasobanuka nezakuri uyu wa gatandatu ! niba ari umusatsi wabiteye. Cyangwa wasanga ari n’ igihano, reka dutegereze ukuri kuri byo.

  • hahahahahahahah Very funny!

    Reka dufatanye hamwe gusuzuma uyu mugani w’ikinyarwanda. ” AHO KWICA GITERA WA KWICA IKIBIMUTERA

    None se Umusatsi wose iyo bawumaraho kuri buri wese niba ari wo watumye batsindwa bene kariya kageni?

    Cyangwa se niba atariwo hagakosorwa icyabiteye!
    Aho wenda si imyenda ya RAYON SPORT BAMBAYE KO MBONA NAYO YAGOWE?

    • umva yewe ngo imyenda ya rayon sport!!!!! hariya hari ubururu n’umweru ubonamo? mwabaye mute?

  • Mushakire ahandi. Aba stars bose bagira utwabo.

  • Amavubi baba biga primaire ko ariho bakuraho imisatsi? ariko no muri za prisons zindi niko bigenda.

  • burya ngo amakipe agira abapfumu, wabona ari ko babaraguriye…..gusa ni agashya. kwivana imbere ya RDC ntibyoroshye.

  • ibi ni umuganga mwalimu wabibabwiye biragaragara!
    gusa birantangaje kubona barya ifiriti ntibibaho bazashake umudieteticien, abandi ipirawu! nibazaga impanvu ntakabaraga Bagira!

    • Eddie, barya ibyo batabona mu rugo. Baruhutse akawunga, intoryi n’ isupu y’ inyanya.

  • ifiriti kweli????? mana yanjye umukinnyi arya ifiri afite match?/

  • KABISA NTA MUKINNYI WARUHAGO WAGIRA AKABARAGA ARYA IBIFIRITI[NAKO IBIVUTA] BINGANA KURIYA ; IBYA CONGO N’AMAVUBI BYO NUKUBITEGA AMASO NAHO UBUNDI NI DANGER MBA MBAROGA.

  • nkabona match munanirwa first half thats not food

  • Umva ngo nyagasani aracyakora ibitangaza. Yewe gutekereza ko Amavubi yatsinda Congo ni nko gutekereza ko Yezu yasubira kubambwa ku musaraba

  • Ariko mwarasaze? mubona Kwizera urimo kurya iyo ships hari umuruta ubusore ? ubu c batsinze

    ivory cost na Gabon ari uko ari impanuka? mujye mureka kuvuga ububwa.

    • merci lion uvuze neza!!!!!!!!!1sinumva umuntu wumunyarda ushobora gusebya equipe yiwe kuriya!!!!!!!!!!!nkaho mwabateye courage ngo ifiriti.ababaabbabaab courage Amavubi yacu na ivory cost na Gabon nabo ntago bari boroshye kdi twrabatsinze ikindi mwibuke match amicale na congo nabwo twaratsinze!!!!!!!!!!!abapinga mukomeze mupinge

    • umva barimo kurya nabi ntabwo ari ugusebya team, ifiriti si ibiryo by abakinnyi, ikindi niba baratsinze izo za Gabon na CIV ntiwumve ko bageze iyo bajya ngo birare barye nabi, bagomba gutwara igikombe, bakazatwara icy africa, bakazatwara n icy isi, ntimukumve ko inzozi zacu zigarukira mu gutsinda Gabon then tukarya ifiriti

  • Ubundi umusatsi umeze kuriya bari bamaze iminsi bafite twabonaga ari umwanda reka tubirekere aba kongomani dukine nabo twe abana bacu biyubashye ahubwo tubifurize itsinzi

  • Ahaaaaa ntabwo byoroshye bavandi ariko rero mugezaho mwese kuko na Goriate yishwe na Dawidi,umwana wanga niwe ukura amavubi ajya muri CECAFA mwe ntimwatekerezaga ko yakora biriya,Congo ntirusha cote d’ Ivoire gukina yewe ntanubwo irusha Cameron gukina mureke kwivugisha ibyo kuko ndabizi murayikunda ibyo byose mubivuga kuko mubabajwe nuko yatsinzwe bavandimwe rero ntumukabe indashima ngo mwumveko muzakunda ikipe aruko yatsinze gusa mureke tuyishyigikire tuyijye inyuma ubundi murebe uko dutsinda congo gusa tuzayikuramo kuri penart 4-3

  • hhhh iriya ni dawa wallah gs ikyonzikyo nuko congo ifite izirenze iz amavubi

    africa iransetsa na juju zabo pee gs zizabakoraho

    • Abana bacu bagomba kugira umuco nk’uw’abakinnyi b’abahanga. abaswa nibo bagira ibikabyo mu mutwe ndetse no mu kibuba.
      Amavubi oyeeee, oyeeee, oyeeee ntituzagutererana mu kugufana mu gutsinda amakipe yose cyane RDC

  • mbega imirire y’abakinnyi bacu weeee!!!!! niyo mpamvu mbona ntakabaraga bigirira. umuceri n’ifiriti koko?

  • Ibyo ni ibisanzwe,byongera concentration,niba basobanuriwe impamvu.Ibitangazamakuru mudukangurire nyabuneka kuza kugura amatickets no kuzitabira umukino,bitabaye ibyo tuzashiduka abacongoman buzuye stade,twicuze byarangiye

  • Ahwiiiiii!!!ndabasuhuje nshuti zanjye,Nifuje kubabwirako tugomba kwishimira Insinzi ya Equipe yacu,ibicantege ntibijya bibura,gukunda igihugu cyacu ni indanga gaciro ya buri wese.
    Ngewe nshimishijwe n’uko imisansi bayikuyeho kuko atari umuco w’abana baba Nyarwanda byongeyeho kandi b’igitsina Gabo.
    Ni ibyo gushmira abasore b’Amavubi. Ibisigaye nyagasani anjye Imbere muri Rusange u Rwanda rwacu ahubwo tuzanatware Igikombe,
    Abo turi kumwe mumfashe dusabe kandi tunasengere iyi Kipe yacu,
    H.E nawe Imana imwongerere Imigisha myinshi kuko nawe ni Numero ya mbere muri byinshi.
    Amavubi Oyeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Umutwe wiyi nkuru at<> hahahah

  • Turabashyigikiye bahungu bacu itsinzi niyacu abatabishimiye mubareke nubundi nawukundwa nabose,kdi burya ururimi ruvuga ibyorushaka abo mubareke,wabona nubundi bakorana na babandi bavugira iyooooo…bahezeyoooo!!,batifuriza urwanda ibyiza!! Amavubi Oyeeeeeeee!mukomere.

  • Yezu wanjye ????????
    Ariko birakwiye kuko batunyurishijemo amaso
    Nantakubahwa baramusebya yariiyajyiye kubafana

  • Ariko ntimugakabye, ngo gutsinda Congo ni nko Kurota Yezu asubira ku musaraba? Tuzayitsinda nk’uko twayigenje muri amical, Ikindi abana bafite imbaraga n’iwabo bararya mwibasebya. Tugomba no kubahana. Binjiye CECAFA, Bagera Final mubasuzugura , amajonjora bayarenga bafite amanota yabo n’ikizere none ngo iki? Courage rata tubari inyuma, Congo muzayitsinda abo babasuzugura bareba! Tubari inyuma!

  • amavubi natsinda congo nzahinduke imbata kabisa!
    yabonye ayitsinda muri match amical agirango ni amarushanwa?
    3-1 naneho nibyo tuzakubitwa da, urumva ko bazagabanyaho kimwe!

  • Le problème ne se situe pas au niveau des cheveux. ça c’est n’importe quoi !!!

  • Umuntu arya ibyo ashaka kuko buriwese ariyarurira ahubwo congo kinshasa turayikubita habona muze kuri stade gusa mwebwe naho inyogosho buriya nabonaga ntakibazo naho uvuze gereza oya rwose.ntagereza iri muri National ahubwo wenda wavugako imyenda ya Amavubi barimo gukinisha hano muri chan yabuze uzi aho umuntu yayikura yatubwira

  • Mundebere amasahani yabo ibirunga bashyizeho.

  • mureke kunsetsa!!

  • Twabatsinze amical none bo bagiye kudutsinda ahafite agaciro kweri birababaje

  • Hahahahahahaha
    NJYE MBABWIJE UKURI KO CONGO IZATAHA YIMYIZA IMOSO. Sindagura, yemwe sinahanura, ariko nkurikije ibyiyumviro byanjye ndetse n’icyizere mpa amavubi yacu, Azatsinda ibitego 2 kuri 1 cya CONGO. Kandi muzaba mureba.

    AMAVUBI Oyeeeeeee!!!!!!

  • Eeehhhhh ! Biratangaje kandi birababaje niba hakiri umunyarwanda utunva ko abo basore batwaye ishema ryigihugu cyose kuntugu zabo. Critiques rero ntacyo zimaze,kandi kurya ntibijyana no gustinda.amavubi oyee!Naho abantu bazi ko kurya bitera instinzi baribeshya kuko amateka yakatwigishije ko hatsinda umutima ushaka nkuko HE yabivuze. muzabaze izamarere.

Comments are closed.

en_USEnglish