Tags : BBC

Somalia: Ba rushimusi barekuye bwa bwato nta ngurane bahawe

Abayobozi bo muri Somalia batangaje ko ubwato burimo amavuta ya essence bwari bwarafashwe na ba rushimusi bwaraye burekuwe. Ngo baburekuye nta ndishyi itanzwe nk’uko aba barushimusi babyifuzaga. Bitangajwe nyuma y’uko habaye kurasana hagati y’ingabo zicunga umutekano mu mazi hamwe n’abantu bataramenyekana bivugwa ko bari bagemuriye bariya ba rushimusi. Ibigega birimo amavuta ashyirwa mu binyabiziga byafatiwe mu […]Irambuye

‘Valentine’s Day’ yabarutiye umunsi w’ubukwe bwabo

Wilson na Ann Mutura ni abashakanye bo muri Kenya baherutse gukora ubukwe biyambariye imyenda isanzwe, nta modoka n’imwe ihari, nta bakwe,…mbese bwari ubukwe buciriritse ariko burimo urukundo rwinshi. Bamaze kubona ko nta mikoro yo gutegura no gukoresha ubukwe bafite kandi bakundana bahisemo kujya kwa Pasiteri wabo arabasezeranya barangije baritahira n’amaguru mu byishimo byinshi. Nyuma byaje […]Irambuye

U Bushinwa bwasabye Trump kutivanga mu bibazo by’amazi y’inyanja bwiyitirira

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yabwiye USA ko igomba kwirinda kwivanga mu mitegekere y’u Bushinwa cyane ku byerekeye uko butegeka amazi yitwa South China Sea. Kuri uyu wa Mbere umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Donald Trump witwa Sean Spicer yavuze ko USA izabuza u Bushinwa gukoresha igitutu mu kubuza ibindi bihugu bituriye iriya Nyanja kuyikoresha. Ku […]Irambuye

Inguge yo mu bwoko bwa Orangutan iherutse kuboneka ikata igiti

Nta wakwihandagaza ngo yemeze ko inyamaswa zifite ubwenge nk’ubw’abantu ariko zimwe muri zo zikora ibintu bamwe butangarira ku buryo umuntu yibaza niba nta sano runaka iri hagati yazo n’abantu. Imwe mu ngagi zo muri Aziya y’Amajyepfo iherutse gukora ibintu byatangaje abantu bayicungaga ubwo yafataga urukero nk’uko abantu barufata ikarukatisha ingiga y’igiti. Ikindi gitangaje ni uko […]Irambuye

Amazi ahishe ibanga rikomeye ku buzima bw’umuntu

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Abantu benshi mu bukwe, igihe bari kumeza bafata amafunguro, igihe bari imuhira ndetse n’iyo bagize inyota bahitamo kunywa inzoga cyangwa imitobe n’ibindi binyobwa bakirengagiza amazi. Ni uko abantu […]Irambuye

Rwanda: Leta yagiriwe inama yo gusesa amasezerano na BBC no

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo komite yari ishinzwe gukora ubucukumbuzi ku ruhare rwa Radio BBC mu kubiba amacakubiri n’ingengabitekrezo ya Jenoside, nyuma y’uko hasohotse filimi yiswe “Rwanda Untold Story” yafashwe nk’ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye ko Leta y’u Rwanda isesa amasezerano ifitanye na BBC, ikanajyana ikirego mu nkiko kandi hagakorwa igenzura ku bantu […]Irambuye

Mushikiwabo yavuze ku bibazo bya Filimi ya BBC, FDLR, n’imirambo

*FDLR  turayiteguye  yaza ifite intwaro cyangwa itazifite *Twasabye u Burundi kubufasha mu iperereza ry’imirambo ntibaradusubiza. *Twamenyeye muri UN  Security Council uko isi ikora Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru  agaruka ku bibazo bitandukanye bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda; imirambo yo muri Rweru, umutwe […]Irambuye

Perezida Kagame yanenze cyane BBC guhonyora Abanyarwanda

Mu ijambo rye, nyuma yo gutorwa kwa Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya utari muto anenga ‘documentary’ iherutse gutangazwa na BBC, avuga ko uko yakozwe bigamije gusebya no gutesha agaciro u Rwanda n’abayobozi barwo ndetse ngo ibyo BBC yatangaje ntabwo yabitangaza kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa ku bwicanyi bwo muri […]Irambuye

Perezida mushya wa Sena ni Bernard MAKUZA

Kuri uyu wa 14 Ukwakira uwari Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko, Senateri Bernard Makuza ni we bagenzi be batoreye kuyobora Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda  umutwe wa Sena. Asimbuye kuri uyu mwanya Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umaze iminsi 27yeguye. Nk’uko bigenwa n’itegeko, amatora yo gutora Perezida wa Sena abera imbere ya Perezida wa […]Irambuye

en_USEnglish