Digiqole ad

Inguge yo mu bwoko bwa Orangutan iherutse kuboneka ikata igiti n’urukero

 Inguge yo mu bwoko bwa Orangutan iherutse kuboneka ikata igiti n’urukero

Inguge yo mu bwoko bwa Orangutan ikoresha urukero mu gukata igiti

Nta wakwihandagaza ngo yemeze ko inyamaswa zifite ubwenge nk’ubw’abantu ariko zimwe muri zo zikora ibintu bamwe butangarira ku buryo umuntu yibaza niba nta sano runaka iri hagati yazo n’abantu.

Inguge yo mu bwoko bwa Orangutan ikoresha urukero mu gukata igiti

Imwe mu ngagi zo muri Aziya y’Amajyepfo iherutse gukora ibintu byatangaje abantu bayicungaga ubwo yafataga urukero nk’uko abantu barufata ikarukatisha ingiga y’igiti.

Ikindi gitangaje ni uko yakoresheje amaguru yayo mu gufata kiriya giti kugira ngo kitava aho kiri ubwo yarimo igikata n’ingufu zayo.

Mu myaka runaka ishize impirimbanyi mu burenganzira bw’inyamaswa witwa Sir David Attenborough (uyu aherutse mu Rwanda kwita izina ingagi zo mu Birunga), yifotoranyije n’ingagi yo mu bwoko bwa Orangutan irimo gukoresha ibikoresho runaka ‘irangije ijya kubyoza’ kuko byari byanduye.

Hari abavuga ko iriya ngagi yafotowe na Attenborough yize gukoresha ibikoresho by’abantu nyuma y’uko yari imaze iminsi yitegereza uko abakozi bubakaga aho yari kuzaba babigenje mu myaka ya za 1990.

Iyi nyamaswa yafashwe amashusho vuha aha, yo yakuriye mu ishyamba, bikaba bitangaje ukuntu nyuma y’igihe gito ije kuba hafi y’abantu yahise imenya gukoresha urukero mu buryo muntu na we arukoresha.

Ikiganiro cya science gica kuri BBC kitwa Spy In The Wild ni cyo cyerekanye iriya ngagi. Iki kiganiro gitangijwe vuba aha kimaze gukundwa cyane n’abahanga n’abandi bashaka kumenya uko inyamaswa zibaho.

Kugira ngo amashusho yerekana ubuzima nyabwo bw’inyamaswa mu byanya byazo abashe gufatwa, abahanga bakoze inyamaswa mu bipupe cyangwa ubundi buhanga baziha amaso arimo camera zifite ubushobozi bwinshi.

Iyo inyamaswa nyirizina zibonye izo nyamaswa z’inkorano zitekereza ko ari zigenzi zazo bityo ntizizishishe ahubwo zikikomereza akazi kazo. Ibi bituma za camera zibasha gufata amashusho meza atari bubashe gufatwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.

Iflscience.com

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ko mbona se ari jye bafotoye batanyatse uruhushya!

Comments are closed.

en_USEnglish