Digiqole ad

Urusengero rwa EPEMR rwabujijwe gufungura

Mu itanganzo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ryatangaje ko inzu Magnificat House, yari gutangira gukoreramo ibikorwa by’idini rya Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda (EPEMR)  kuva kuri uyu wa gatandatu, itemerewe gusengerwamo kuko  itujuje ibisabwa. 

Ingufuri ku rugi rw'icyumba cyari gufungurirwamo urusengero uyu munsi
Ingufuri ku rugi rw’icyumba cyari gufungurirwamo urusengero uyu munsi

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bukuru bwa EPEMR bwari bwarararikiye abaturage baturiye kariya gace kuzaza kwifatanya nabo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26  Mata,  mu materaniro yo gufungura ku mugaragaro itorero rishya ririmo abahoze bari mu buyobozi bwa ADEPR.

Murego Philemon  ushinzwe  gutanga amakuru muri iri torero yabwiye UM– USEKE ko bahageze bakahasanga abashinzwe umutekano bakababwira ko iyo nzu utemwerewe gusengerwamo kuko itujuje ibyangombwa.

Muri iyi nzu nyamara ngo hari iridi torero risanzwe rihakorera, gusa ubuyobozi ngo bwabasobanuriye ko hari ibisabwa ryabanje kuzuza ari nabyo nabo basaba iri rya EPEMR kubanza kuzuza kugira ngo nabo batangire ibikorwa byabo.

Iri torero EPEMER riherutse guhabwa uburenganzira na RGB rigizwe n’abahoze muri ADEPR ariko baza kuyivamo ubu bakaba barashinze idini ryabo.

Amakuru avugwa n’abari aho hafi bavuga ko ubwo iri torero ryangirwaga gutangira gukora hafi aho hagaragaye bamwe mu bayobozi mu itorero rya ADEPR bari aho hafi, ndetse abo muri EPEMR bakavuga ko ako ari akagambane k’abo bo muri ADEPR.

Itangazo ribuza ko EPEMER ikorera muri iyi nyubako
Itangazo ribuza ko EPEME ikorera muri iyi nyubako
Ifoto  yafatiwe inyuma y'urugi yerekana uko intebe z'abashyitsi zari zateguwe
Ifoto yafatiwe inyuma y’urugi yerekana uko intebe z’abashyitsi zari zateguwe
Aha ni ku rundi ruhande rurimo urusengero
Aha ni ku rundi ruhande rurimo urusengero bavuga ko rwujuje ibisabwa ngo rukore

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abayobozi b’amatorero bakeneye kumenya ko politiki ihabanye n’ibyo barimo, bidatinze uwo mukorera azabahemba, Business is different from Religion other wise you guide people to hell

    • Ibi ni agahomamunwa!!! Ubu kweli umuntu cyangwa abantu bazajya bitwaza ikimenyanye n’izindi mbaraga bafite babuze abandi uburenganzira byabo? Biragaragarira buri wese ko abayobozi ba ADEPR ari bo bari inyuma y’iri kinamio ryo kubuza abandi gutangiza irindi torero. Abantu babonye uruhusa rwa RGB, nta wundi wakagombye kubahagarika.

  • Kiliziya gatolika iti jyewe wumve nkome!

  • Reka barwane ibihembo byabo biri bugufi! harya ngo bararwanira bose kuba ba Representant? uyu Gasarasi amaze iminsi ajya kwiga muri Kenya wasanga ari kumva udushuri twabaye twinshi akumva akeneye n`ibyubahiro! Nagende nubundi njye sinamwemeraga,wabonaga afite nk`ubugome,akigisha ariko ubona ameze nk`indyarya,Genda ujye kwa Ngara Samson nawe ube Representant. Iyo wisubirira Catholique kariyo yakubyaye?

    • Nidusome ijambo ryimana riri muri Yohana wa mbere(1 Yohana 4:20) hanyuma dukomeze.Ntawe ducyiriye urubanza ariko ijambo ry’imana n’ukuri.

  • Leta nireke gucanga abantu.Niba barabonye uburenganzira bwo gushinga idini bagafatigihe cyo kubonaho basengera kimwe na PDP kuki burigihe bashyiraho ayomatangazo hasigaye umunsi umwe gusa?bishatse kuvugako se polisi ibimenya hasigaye amasaha angana gutyo?

  • ubwo baragira ngo babarebe nyine!!!

  • erega nubundi amatorero/amadini siyo azatujyana mw’Ijuru!?? nibashaka bareke kubabangamira pe!!? abariyoboka bangende! kandi twibuke ko buri muntu mw’itorero agomba kuba uwejejwe muriryo iki nicyo cy’ingenzi!

    • Komeza icyo wakiriye naho niwibeshya urarushywa cyane no guhagarara muri iyi minsi yanyuma Aho tugomba kuboneka nk’amatabaza hagati y’abigihe kigoramye kiruhije kdi cy’ubugoryi!

Comments are closed.

en_USEnglish