Digiqole ad

Ivanguramoko nta ntebe rigifite muri ADEPR – Rev. Sibomana

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Itorero ADEPR rifite abayoboke bagera muri Miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda buratangaza ko ibibazo by’amacakubiri byakunze kuvugwa muri iri torero byaranduwe burundu.

Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda.
Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda.

Mu Itorero ADEPR hakunze kuvugwa ibibazo by’ivanguramoko cyane cyane mu buyobozi bw’itorero, ndetse byaje ngo no kubyara amakimbirane akomeye mu gushyiraho cyangwa gukuraho abayobozi, kubeshyerana no guharabikana mu buyobozi bw’itorero n’ibindi.

Mu kiganiro Rev. Pasteur Jean Sibomana, umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda yagiranye n’Umuseke yavuze ko ivanguramoko ryavuzwe kandi rikagaragara muri ADEPR, uyu munsi nta ntebe bigifite muri iri torero.

Yagize ati “Ibi ndabivugisha ukuri nk’umuvugizi uhagarariye itorero rya ADEPR, urikurikirana buri munsi kuko tubereye maso iri torero ku rwego rw’igihugu, dukora inama hirya no hino mu gihugu, ibintu bishingiye ku ivangura ry’amoko uyu munsi ntabwo icyo kintu kigifite intebe muri ADEPR.”

Past. Sibomana akavuga ko ubu n’uwaba agifite ivanguramoko yaba abana naryo mu mutima we kugiti cye ariko adashobora kurigaragaza mu ruhame.

Ati “Yego byaravuzwe mu gihe cyashize, ariko aho ADEPR igeze ku munsi wa none iki kintu kigiye kuba nk’amateka muri ADEPR.”

Sibomana akomeza avuga ko ubu icyo baharanira ari ugikomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda bakubaka Umunyarwanda utarangwa n’amateka y’amacakubiri nk’uko byakunze kuboneka mu gihe cyashize, ahubwo bakubaka Umunyarwanda mushya udashingiye ku moko, udashingiye ku Karere cyangwa ikindi icyo aricyo cyose.

Yagize ati “ADEPR dufite intumbero kandi turabona ibintu rwose bimeze neza hirya no hino mu gihugu hose.”

ADEPR ni rimwe mu madini afite insengero ziciwemo abantu mu gihe cya Jenoside, rifite abantu benshi bishwe muri Jenoside kandi rifite n’abantu benshi bishe muri Jenoside.

Uko ryifatanya n’abandi muri ibi bihe byo kwibuka ku ncuro ya 20

Ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko bwakoze ibarura busanga mu gihugu hose hari abakozi ba ADEPR 126 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside ni ku ncuro ya gatatu Itorero ADEPR riteguye gahunda zo kwibuka mu buryo bwemewe n’itorero.

Past. Sibomana ati “ADEPR yahagurukiye hamwe n’abandi banyarwanda kugira ngo twubake ubumwe bw’abanyarwanda dushingiye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Dufite ibyiringiro ko icyo kintu cyo gukomeza kwiyubaka nk’Abanyarwanda no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda itorero rya Pantikoti ADEPR ribifitemo uruhare runini cyane.”

Uretse kuba Itorero rya ADEPR rifite gahunda z’isanamitima rigamije kongera kunga ibikomere by’Abanyarwanda no kugarura ubumuntu, rigatanga amahugurwa.

Muri ibi bihe byo kwibuka ngo rizakomeza gukora ibiganiro bigamije gusobanukirwa neza amateka u Rwanda rwanyuzemo no gushakira hamwe icyiza gikwiye kubakirwaho amateka mashya meza.

ADEPR kandi imaze no kubakira barokotse Jenoside batishoboye inzu 355, aho buri Paruwasi yubakiye umuntu umwe, n’ibindi byinshi byo gufasha abarokotse Jenoside by’umwihariko abatishoboye.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntacyo mvuze. Icyo nzi cyo n’uko wowe Sibomana uzabona ishyano kubera itorero ry’Imana wahinduye uko wishakiye.

    • Yewe ga Mahoro, gabanya amatiku
      Yahinduye uko yishakiye ate? azabona ishyano hanyuma wowe ubone iki? Ishyano kereka niba ari wowe uritanga ahubwoo
      Birababaje kubona wihandagaza ukavuga ngo kanaka azabona ishyano, uziko bigaragaza ko unamubonye wamwica!!!!
      Uwo ni umwuka wa sekibi ukurimo reka nkubwize ukuri.
      Sibomana simuzi, nawe sinkuzi ariko amagambo yawe si meza na bucye….control your tongue

      • reka  Mahoro avuge uko abyunva nawe uvuge uko ubyunva nanjye ndahamya ko atariyoboye neza pe

  • sibomana jean ,kuyobora ADPR abifitemo uburambe kandi ubu aho yatangiriye si mu muteremuko arimo kunga abamaze iminsi mu makimbirane na mwe muzi. Rero mureke tumutwerere inkunga y’amasengesho n’Imana iza mushoboza. ikindi kandi ushobora no kumusanga  mu biro bye uka mu bwira ibyo ubona bitagenda neza ugamije ko bikosorwa . Tureke kuba nka yona

  • Yewega Mana yanjye. Bazabaze neza ariko uwo wiyita Mahoro ashobora kuba ari n’ interahamwe.Ayo magambo nimabi rwose. Ninde utazi amacakubiri y’ amoko yabaga muri ADEPR?  Ishyano se ritangwa nawe Mahoro? 

  • wowe wiyise mahoro uzabona ishyano, imana ikumpere ibihano. Twe dushyigikiye umuntu wese wubaka aho gusenya. Mahoro ntaho utaniye n`abacengezi cyangwa Alshababu,cyangwa Interahamwe. Nimuharanire ko Amadini yubaka abanyarwanda aho kubacamo ibice.

Comments are closed.

en_USEnglish