Digiqole ad

Nyamagabe ntibirarangira… uwari Gitifu w’Akarere yakatiwe gufungwa

 Nyamagabe ntibirarangira… uwari Gitifu w’Akarere yakatiwe gufungwa

Mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu mu masaha ya saa saba rwahamije ibyaha bibiri Twayituriki Emmanuel wahoze ari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka karere ndetse n’uwari umunyamabanga we ahamwa no kuba ikitso, bahanishwa gufungwa umwe imyaka ine undi umwe.

Twayituriki Emmanuel mu ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo umwaka ushize
Twayituriki Emmanuel (iburyo)mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umwaka ushize

Hashize igihe kinini hari ibibazo mu buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe byatumye uwari Mayor yegura, agafungwa nyuma akarekurwa, abo bayoboranaga nabo bamwe bakurikiranywe n’ubutabera bafune nyuma bararekurwa.

Twayituriki Emmanuel wari  Umunyabanga Nshingwabikorwa umwaka ushize nawe yaburanye afunze aza kurekurwa aburana adafunze ashinjwa kwiha inyungu mu buryo bunyuranije n’amategeko no kwaka amafaranga bidakwiye. Ni ibirego yaburanaga ashinjwa n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mu mpera z’Ukwakira umwaka ushize Komisiyo y’abakozi ba Leta yari yategetse ko asubizwa mu kazi, nyuma y’iminsi micye ategekwa kwegura.

Nyuma y’iburanisha ryabaye mu mpera z’umwaka ushize uyu wari umuyobozi yasomewe uyu munsi guhera saa sita n’igice.

Ku rukiko i Nyamagabe ntabwo yari ahari, kimwe n’uwari umunyamabanga (secrètaire) we, bari bahagarariwe.

Uyu munyamabanga we ni mushya muri uru rubanza, uwunganira Twayituriki avuga ko ari uwazanywemo n’Ubushinjacyaha ngo bagaragaze ko hari uwamufashije gukora ibyaha, ariko ngo izo ‘ordre de missions’ zanagenzurwaga n’izindi nzego za ‘finance’.

Umucamanza yahamije Twayituriki Emmanuel icyaha cyo kwiha inyungu muburyo bunyuranije n’amategeko hashingiwe kuri za ‘ordre de missions’.

Umucamanza yavuze ko Twayituriki yagiye ahindura imvugo mu bugenzacyaha no mu rukiko, ko hari ibimenyetso bashingiraho bamuhamya iki cyaha.

Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe ahasomewe urubanza
Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe ahasomewe urubanza

Twagirayezu Venuste wari umunyamabanga we yaburanye avuga ko ibyo yakoraga byari mu nshingano ze asabwa n’umuyobozi, ngo ariko akamusinyira azi neza ko nta ‘mission’ afite nk’uko umucamanza abivuga.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye buri umwe mu baregwa ko afungwa imyaka irindwi.

Ucyemezo cy’Urukiko cyasomwe gihamya Twayituriki icyaha na Twagirayezu agahamwa n’impurirane mbonezamugambi y’icyaha akaba ikitso mu cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranije namategeko.

Urukiko rwakatiye Twayituriki gufungwa imyaka ine (4) n’amezi icyenda(9) n’ihazabu ya miliyoni imwe y’u Rwanda.

Rukatira kandi Twagirayezu Venuste gufungwa umwaka umwe (1) n’ihazabu y’ibihumbi magana inani mirongo itandatu na bine (864 000Frw).

Mu isomwa ry'urubanza hari abantu mbarwa mu cyumba cy'uru rukiko
Mu isomwa ry’urubanza hari abantu mbarwa mu cyumba cy’uru rukiko

Mu mpera z’umwaka ushize DAF, Division Manager na Comptable b’Akarere ka Nyamagabe barekuwe n’Urukiko ngo ntibazongere gukurikiranwa. Nyuma gato n’ushinzwe amasoko yararekuwe ngo akurikiranwe adafunze.

Steven Karinganire wunganira Twayituriki Emmanuel avuga ko bafite ukwezi ko kujuririra iki cyemezo ariko yizeye ko umukiriya we azarekurwa.

Ati “N’ubundi urabizi ko mu ifungwa ry’agateganyo urukiko rw’ibanze rwamufunze urwisumbuye rukamufungura, twizeye ko Urukiko rukuru ruzamugira umwere kuko ni umwereIyo urubanza rujuririwe umuntu aguma muri ‘etat’ arimo, ubu ari hanze kandi arakomeza akore ibye nta kibazo.”

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko MANA y’i Rwanda koko ubu akarengane kazarangira ryari tabara Mana kuko abantu barababajwe birarenze
    harya ngo byose bizajya birangizwa na perezida wa repubulika ubuse koko ibi ntabyo azi
    abakabimugejejeho se ko aribo barenganya nanjye ndibaza ubusa gusa banyarwanda mwese mumenyeko uyu excectif arengana
    niwe muntu muzima wakoraga neza ibyo ashinzwe twagiraga i NYAMAGABE ukorera mu mucyo adashobora kugira n’umwe arenganya agwije indangagaciro
    none abagome b’i NYAMAGABE nyuma yo kumubuza umugati ntibaranyurwa. Gusa twe abaturage b’i NYAMAGABE tubona urwego rw’umuvunyi rufite gahunda yo kwangisha abaturage ubutegetsi kuko uko binjiye muri iki kibazo cya excectif bidasobanutse aho guca ruswa n’akarengane barabyimika . abagome mwese mujye mwibukako muzabyishyura kugeza kucya nyuma IMANA izabibabaza naho uyu mucamanza ntakindi yajyaga gukora kirenze iki abagome bayoboye NYAMAGABE no kuba akiri mushya ntiyabura gukorera ku bwoba ngo atange imyanzuro nk’iyi

  • ayiwe nanubu se kandi Mana uyu mumalayika w’imana aracyakomeje gutotezwa
    IMANA yonyine imurengere rwose yibuke uko atahwemye kurengera abantu bayo naho abantu bubu ntawe ukirengera undi ubutabera bwo mu RWANDA
    ndabona bwarapfuye kera kuko twe turi kuri terrain ukuri kw’ibi turagufite ararengana ab’inda nini bashatse kumwikiza gusa

  • LAMBERT wamaze imyaka n’indi y’ubusa aba mu mazu y’abarimu ku busa ntawe umuvugaho
    BONAVANTURE wemeje ko frw ya leta asohorwa ku maherere ntakorwaho,BOSCO we sinavuga
    bose ngo barashyigikiwe amakosa yabo aratwikiriwe ariko EMMANUELkuri ordres de missions bamuhimbiye ngo nafungwe imyaka itanu kweli
    birababaje n’uko ntawogutakira ariko inzego zinyuranye zirebwa n’iki kibazo zumveko abaturage b’i nyamagabe tubanenga

  • Umva mwa bantumwe ko bavuga akarengane ako uyu mugabo yahuye nako i NYAMAGABE karenze uruvugiro
    twe duhari tumuzi mu kazi twabikurikiranye kuva mu ntangiriro twarumiwe twararize turihanagura tubura uwo twatakira
    ni akaga abagabo barabona Emmanuel yarakubitetse yihangane ndabona abo kumurengera aribo bamurenganyije

  • Iyi muzunga ihora i Nyamagabe ntishobora gutuma abayobozi baho bagira ikintu gifatika bakora mu kuyiteza imbere. Ririya soko rimaze imyaka irenga itatu kuryubaka byarahagaze ni ikimenyetso simusiga cy’umusaruro batanga, kuko abayobozi nibo babangamiye iyubakwa ryaryo, n’ababasimbuye bakomeza muri iyo gahunda, kandi abikorera ari bo bashoyemo akayabo. Njya nibaza icyo basenyeye iryari rihasanzwe bikanyobera. Nta Meya wa hariya ukwiye kujya mu bandi ngo yivuge imyato asize hariya iriya chantier, mu gihe isoko risigaye ribera mu duhanda twa pembeni, tw’igitaka n’amabuye. N’abashoramari bakomoka hariya banahakora ibintu bifatika ukabona bahozwa ku nkeke itarangira, bakwa imisanzu idashobotse, wagira ngo ni iyo kubaca intege cyangwa kubiyenzaho ngo bahave.. Umuntu udakunda abaturage akemera kuba umuyobozi cyangwa akabiharanira, mufata nk’umugizi wa nabi ruharwa.

  • Biduhe wowe uvuga ko ubizi. Ese warakurikiranye usanga nta ordre de mission zabaringa zimufata? Ese buriya Umuvunyi uramurenganya kandi ariwo urenganura abarengana?

    Niba uri uw’i Nyamagabe dore ikizabasenya kitazatuma mwiyubaka. Ajo gukora ibyo mushinzwe mwirirwa mujya mu nshingano zabandi ngaho mwagiye mu rukiko gutanga ubutabera, ngaho mwagiye kuba abatangabuhamya mutatumiwe kubutanga, ngaho mwigize Imana ireba ikamenya ukuri mutariyo.

    Nimuve murutwo tugambogambo twanyu murebe aho abandi bageze bazamura imijyi yabo n’Uturere twabo mwe imyaka 10 irashira ntawubatse n’akazu 1 mu mujyi wose. Amagorofa MUNYENTWARI yasize mbere y’imyaka 10 niyo mugifite….
    Ngaho nzaba ndeba ibyanyu….

  • Njya numva abantu bavuga NGO kuva na kera nta cyiza cyavuye I Nyamagabe ya Gikongoro.

  • Vuganeza we narabikurikiranye cyane uretseko twanakoranye neza kuko yatubereye uw’umumaro nk’abakozi ba Nyamagabe muri rusange anatubanira neza nakurikiranye n’iburana rye
    izo ordres de missions bavuga muri RAB yagiyeyo yarasinyiwe kandi n’abatangabuhamya bemerako babonanye,iy’i HUYE naho yagiyeyo
    indi ngo ni iy’i Nyanza we atemera atanazi ariko ugasanga atariwe wayiyandikiye,siwe wayisinyiye , chaine yose ya finance yemejeko ayishyurwa kandi siwe wiyishyuye kandi mukuyimwishyura
    bayishyize hamwe n’izindi kuburyo no muri konti ye yagezeho ari igiteranyo n’andi. Ariko ukibaza niba 40352rwf ariyo yabaye ikibazo gihagurutsa umuvunyi bitabanje muri procedures administrative ko bisanzweko iyo umukozi wa leta yahawe frw atayakwiriye asabwa kuyasubiza uyu bikaba ntabyakozwe ngo yinangire kandi n’aho abimenyenye ngo ubu akaba yarayasubije ko nta raport ya audit y’akarere yigeze igaragaza iki kibazo ese ubwo bugenzuzi umuvunyi avuga yakoze yabukoze k’umuntu umwe?konziko ugenzuye ordres de missions z’abakozi bose wasanga cases nyinshi z’abishyuwe ordres de missions inshuro zinarenze imwe kandi batanabizi? ngako rero akarengane twe dushinja umuvunyi ko yamukoreye. Ese Lambert wasinye iyi ordre de mission arihe, finance yayigenzuye ikemezako yishyurwa irihe,DM Bosco wayimwishyuye arihe?

  • rwose inzego zinyuranye habayeho kurangarana ikibazo cya TWAYITURIKI kuko mushyize mu bushishozi musanganywe umuntu uri ku rwego nk’urwa excecutif udashinjwa ruswa mu masako
    mu itangwa ry’akazi ntiyajya gutekinika ordre de mission y’ibihumbi 40000rwf mwibirebera rwose kuko nibazako peresida wa Repubulika amenye akarengane k’uyu muntu byakora ku bantu benshi bakabaye barakemuye iki kibazo amazi atararenga inkombe mwitaye ku nyungu zanyu gusa abenshi njye sinzi uyu muntu ariko ngiye muri archive kuri izi links zose umuseke waduhaye
    mbona rwari urucabana uyu munyarwanda yararenganye kandi yaratereranywe n’inzego zinyuranye uhereye kurwamuyoboraga MINALOC

  • ikinsekeje kinambabaje ni muri iyi nkuru ya DM,DAF na COMPTABLE umucamanza yihanukiriyengo kwibeshya bibaho ngo abantu nibatahe babe abere hejuru y’amasoko batekinitse bigateza leta igihombo cya miliyoni amagana hejuru ya miliyoni za VUP zayobye nkana mayor BONAVENTURE akemeza bouble payment ama frw ya leta agacungwa nabi
    abo nibo barimo abashyize aya frw 40000 TWAYITURIKI ashinjwa kuri konti ye babizi kuko aribo bari bacuze uwo mugambi umuvunyi byose abiha umugisha ngo TWAYITURIKI nabibazwe chaine administrative yose yabiteguye,yabyishyuyeyigaramiye.abemerewe kwibeshya bakihanganirwa n’abahimbirwa ibyaha????ibi ntibikwiriye mu RWAGASABO icyo mbonyemo ni uko TWAYITURIKI yaba yarazize kubangamira abantu bakoraga amakosa azana iby’ukuri bakamwikiza

  • umuseke ko mutagiraga ingeso yo kutadutangariza comments iyanjye yazize iki kweli?

Comments are closed.

en_USEnglish